VIDEO: Umunyamakuru Issiaka Mulemba aranenga abahanzi n’abajyanama badashoboye

0

Kuva umwaka ushize tubagezaho ibitekerezo by’abantu batandukanye ku cyakorwa ngo muzika nyarwanda yambuka imbibi. Tuganira n’abantu b’ingeri zitandukanye bakurikiranira hafi iby’umuziki. Kuri iyi nshuro turi kumwe n’umunyamakuru Issiaka Mulemba wa Radio Isango Star na Isango TV. Uyu ni umwaka wa karindwi akora itangazamakuru, aho mu byo akora harimo n’ibiganiro bivuga ku muziki.

Mulemba yemeza ko mu Rwanda hari abahanzi b’abahanga, bafite impano, ariko ko gutera imbere kwabo ku ruhando mpuzamahanga bikigoranye, kuko bamwe usanga batagira ababagira inama.

Avuga ko umuhanzi adashobora kurenga umutaru mu gihe ari we wifasha buri kimwe, ndetse n’ufite umujyanama (manager) ugasanga ngo manager aramunyunyuza imitsi aho kumufasha gutera imbere.

Avuga ko kuba Abanyarwanda baririmba mu Kinyarwanda, ururimi rutavugwa n’abantu benshi nk’Icyongereza, Igifaransa n’igiswayire, ubwabyo atari ikibazo, ko ikibazo kiri mu kuba abahanzi batamamaza neza ibyo bakora, agatanga urugero ku ndirimbo zo mu mahanga zikundwa mu Rwanda kandi ziriirmbye mu ndirimbo abanyarwanda batumva.

Kuba abahanzi bamwe batagira abakurikirana ibikorwa byabo, bituma umuhanzi ashobora guhaguruka akajya kuririmba nko mu Bubiligi, ariko nyuma y’igitaramo akaba adafite video cyangwa amafoto y’igitaramo cye kuko nta muntu wabifashe.

Hejuru y’ibi bibazo, Issiala Mulemba anagira inama abahanzi nyarwanda gutsura umubano n’abahanzi bakomeye bo mu mahanga, akavuga ko bitumvikana ukuntu usanga umuhanzi yiganirira n’abahanzi nyarwanda bagenzi be gusa, bahuje ikibazo cyo kuba stars a’ domicile (bazwi mu Rwanda gusa.)

Muri iyi video y’iminota 28, Mulemba ashimangira ko umuhanzi yakagombye kuba afite nimero z’abahanzi runaka bakomeye yemera, ku buryo bamugira inama akaba yabiyambaza igihe ashaka kugira icyo akorana na bo.

Ubutaha tuzaganira na bamwe mu bo Issiaka atunga agatoki, twumve na bo icyo bavuga kuri iyi ngingo.

Niba nawe ushaka kugira ibitekerezo utambutsa ku cyakorwa ngo umuziki nyarwanda utere imbere, wamamare no mu mahanga, twandikire kuri izubarirashe@gmail.com

Kanda hano urebe ibitekerezo byatanzwe mbere n’abandi barimo ba Samputu, producer Trackslayer, Senderi, King James, Nyamitali, Kayirebwa n’abandi.

Tanga igitekerezo