Urukiko rwategetse ko Evode wari Minisitiri afungurwa agakurikiranwa ari hanze

0
Imena Evode wahoze ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amabuye y’agaciro

Kuri uyu wa 20 Gashyantare 2017, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko uwahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umutungo Kamere, Imena Evode afungurwa agakurikiranwa ari hanze

Ibi bije nyuma y’aho ubushinjacyaha busabye urukiko ko Evode ukekwaho ibyaha by’itonesha yafungwa by’agateganyo kuko aramutse afunguwe ngo bitakorohera bitakoroha gukora iperereza uko bikwiye, gusa umucamanza yateye utwatsi iki cyifuzo.

Kagabo Jacques na Kayumba Francis na bo bari bafunganywe na Evode, ubushinjacyaha bukaba bwari bwasabye ko nabo bafungwa by’agateganyo, umucamanza yavuze ko hari impamvu bwatanze bufite ishingiro, ategeka ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Ku wa 15 Gashyantare uyu mwaka Imena Evode Imena na bagenzi be bakoraga mu Kigo cy’umutungo kamere, Kagabo Jacques na Kayumba Francis, bagejejwe ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ruri i Nyamirambo, mu rubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, aho ibyaha ubushijacyaha bubarega babihakanye.

Icyo gihe ubushinjacyaha bwavuze ko Kagabo yagiye i Nduba mu Karere ka Gasabo mu butumwa bw’akazi bwo kugenzura ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri, akahasanga ahantu hashobora gucukurwa, akora raporo, nyuma abwira umugore we n’umugore wa mugenzi we Kayumba ko bashobora gushinga kampani igahabwa uruhushya rwo gutangira ibikorwa by’ubucukuzi.

Nyuma ngo iyo kampani yaje gushingwa bayita JDJ, aho ngo yahawe icyemezo binyuze mu itonesha, aho ngo Imena Evode yari azi neza ko abo bagore ari ab’abagabo bakorana na cyane ko ngo Kagabo yari yabanje kubimugishamo inama, akamubwira ko nta kibazo.

Ubushinjacyaha buvuga ko Evode yanasinye iteka riha uburenganzira iyo kampani kandi bitari bikiri mu nshingano ze kuko itegeko rimuha ubwo burenganzira ryari ryarahindutse.

Evode anashinjwa kandi icyaha cyo kwanga gutanga icyangombwa cyo gucukura amabuye y’agaciro kampani yitwa Nyaruguru Mining Combany, aho ubushinjacyaha bwemeza ko yagaragaje urwango rukomeye mu gihe yayimye ubwo burenganzira, ibyo bigaragazwa no kuba RNRA yo yari yamaze gutanga icyo cyemezo ariko Evode ngo abyitrambikamo uwagihawe ntiyabasha gukora ibyo bikorwa.

Ubushinjacyaha buvuga ko Evode yandikiye umuyobozi wa Nyaruguru Mining Company amubwira ko agomba kubanza kwerekana uburyo ibyo yareegwaga mu nkiko byarangiye mbere yo guhabwa ub urenganzira bwo gucukura. Aha ub ushinjacyaha bwagaragaje ko Evode atari akwiye guhuza ibiujyanye n’uburenganzirea bwo gcukura n’ibindi bidafitanye isano kuko ngo mu nshingano yari ashinzwe hatari harimo iz’ubugenzacyaha cyanwa kurangiza imanza.

Ngo byageze aho iyo kampani yamburwa ubwo burenganzira, buhabwa indi, aho nyirayo yandikiye inzego nkuru z’igihugu ngo zimurenganure.

Gusa Evode we avuga ko atari we wanze gutanga ubwo burenganzira kuko ngo n’uwahoze ayobora MINERENA, Stanislas Kamanzi ngo yari yarandikiye iyo kampani ayimenyesha ko icyo cyangombwa itacyemerewe.

Ubushinjacyaha buvuga ko Kayumba nk’umuntu wari muri  komite yemeza abahabwa ibyemezo byo gucukura, yumvishije bagenzi be ko JDJ ari yo kampani igomba guhabwa icyemezo, iremezwa.

Tanga igitekerezo