UNIK Volleyball Club igiye gutangira umwiherero wo kwitegura irushanwa Nyafurika

    0
    UNIK VC yahoze ari INATEK VC mu myitozo

    UNIK Volleyball Club igiye gutangira umwiherero wo kuzitabira irushanwa Nyafurika (Men African Club Championships) rizatangira tariki ya 15 kugeza 18 Werurwe uyu mwaka muri Tuniziya.

    Ni nyuma yaho mu bagabo umwaka ushize wa 2016 UNIK ariyo  yegukanye igikombe cya shampiyona ya Volleyball  ibona itike yo gukina iri rushanwa, naho mu bagore, RRA yabashije kwegukana igikombe cya shampiyona.

    Umutoza w’ikipe ya UNIK Volleyball, Ntawangundi Dominique yatangarije izubarirashe.rw ko bagiye gutangira umwiherero kugira ngo bitegure hakiri kare.

    Yagize ati “ umwiherero tuzawukorera i Kigali aho tuzaza mu cyumweru gitaha kugira ngo tube ariho dukorera imyitozo  ni na ho tuzava twerekeza muri Tuniziya”.

    Umutoza yasobanuye ko uyu mwaka nta kabuza bazitabira iri rushanwa Nyafurika

    Ntawangundi yavuze ko baganiriye n’ubuyobozi bw’ishuri bubemerera ko bagomba kwitabira iri rushanwa nubwo ibyangombwa byose bitari byaboneka.

    Avuga ko abayobozi bari babijeje ko mu minsi mike biri bube byakemutse  ari nayo mpamvu bahise bategura kuzaza mu mwiherero mu cyumweru gitaha.

    Akomeza avuga ko mu bakinnyi 16 asanganwe ateganya guhitamo 12 azakoresha imyitozo akaba ari nabo azajyana muri Tuniziya.

    Icyatumye UNIK ititabira amarushanwa Nyafurika umwaka ushize ( Men African Club Championships)

    Iyi kipe (UNIK VC) yagombaga guhagararira u Rwanda mu ntangiriro z’umwaka wa 2016 aho irushanwa ryagombaga kubera mu Misiri kuva tariki ya 23 Werurwe ariko  ntiyagiyeyo kubera ikibazo cy’ubukene.

    Umwe mu bayobozi muri iri shuri rikuru, Hafashimana Emmanuel yatangarije Izuba Rirashe ko batakitabiriye aya marushanwa kuko nta bushobozi bwo kujyayo bafite bitewe n’uko amafaranga Minisiteri y’Umuco na Siporo yabahaga ari make.

    Ubuyobzi bw’Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) bwavuze ko amakipe yandikira ishyirahamwe na ryo rigasaba inkunga ingana na miliyoni 20 zigabanwa amakipe abiri mu bagabo n’abagore.

    Miliyoni 10 zari guhabwa UNIK izindi 10  zigenewe guhabwa ikipe ya Rwanda Revenue Authority  y’abagore.

    Icyo gihe UNIK yo yaje gusanga ayo mafaranga ari make bagereranyije nayo bari bakenye ndetse batari baranabiteganyije ku ngengo y’imali bituma ikipe ititabira aya marushanwa yagombaga kubera mu Misiri.

    Mu bagore u Rwanda ruzahagararirwa na RRA Volleyball aho irushanwa riteganyijwe gutangira tariki ya 5 kugeza 18 Mata uyu mwaka.

    Ikipe ya RRA yo yabashije kwitabira iri rushanwa Nyafurika mu bagore (Women’s African Club Championship) muri Tunisia isezererwa muri ½  nyuma yo gutsindwa  na Ahly yo mu Misiri  amaseti 3-0.

    Tanga igitekerezo