Umwalimu yabajije umwana ngo “So agujije amafaranga ibihumbi 45,000 akemera…

0

Umwalimu yabajije umwana ngo “So agujije amafaranga ibihumbi 45,000 akemera kwishyura 15,000 buri kwezi yayishyura mu gihe kingana iki?” Umwana ati “Ni mu myaka 17” Mwalimu aramutuka ngo “Wa njiji we iyo myaka yose uyikuye he?” Umwana n’ikiniga ati “Ahubwo menya mvuze mike kuko papa yambura kubi!”


Umutipe yasohokanye n’inkumi, bageze muri resitora batanga komande y’inkoko, umuseriveri wa 1 arayimuzanira. Mu gihe bataratangira kurya, haza umuseriveri wa 2, aba araje ati “Iyi nkoko rwose ni iya afande kandi ni yo yari isigaye!” Umusore ati “Nagende sha twese se ko turi abakiriya.”

Ako kanya afande aba arahasesekaye, ati “Icyo uri bukorere iyo nkoko nanjye ni cyo ndi bugukorere, nuyikuraho ukuguru nanjye ndagukuraho ukuguru.” Umusore afata urutoki arwinjiza mu kibuno cy’inkoko ararigata, ahita ahaguruka amanura ipantaro ati ngaho

Tanga igitekerezo