Umurundi yasohoye indirimbo yifatira ku gahanga P Fla, Jay Polly, Bull Dogg, Paccy na Ama G

Muri make, B Face aranenga bikomeye imirapire ya Jay Polly, akagaruka kuri P Fla akavuga ko nta kinyabupfura agira, akimukira kuri Bull Dogg akavuga ko arapa nk’utamiye ibirayi, ijwi rya Oda Paccy ryo ngo rimurya mu matwi naho Ama G we ngo yakagombye kuva mu muziki agasanga Kanyombya muri Comedy. Bamwe muri aba bahanzi ariko bavuga ko agamije kubazamukiraho.

0

La différence, bisobanuye ‘itandukaniro’mu Kinyarwanda, ni ryo zina ry’agaseke k’amagambo y’Umuraperi B Face w’i Burundi. Ni indirimbo yakorewe mu Rwanda muri Super Level.

“La difference ya Rap yo mu Rwanda na Rap yo mu Burundi, iyo mu Burundi irakomeye, ababyemera mukome induru,” aya magambo B Face atangiza iyo ndirimbo akurikirwa n’amashyi y’abafana. Avuga ko Abanyarwanda byakomeje kuvugwa ko barusha Abarundi umuziki, ariko ko ari ikinyoma, ko bikwiye kuva mu magambo bikajya mu bikorwa.

Mu kiganiro twagiranye mu mpera z’umwaka ushize ubwo yari i Kigali, yavuze ko Riderman ari we muraperi wo mu Rwanda yemera. Muri iyi ndirimbo yamugarutseho, we n’abandi baraperi barimo Danny Nanone, Kavuyo, P Fla. NPC, avuga ko ari bo abona bagerageza mu rwa Gasabo.

Mu gika cya mbere cya La différence, avuga imyato abaraperi bo mu Burundi barimo ba Big Farius, Mkombozi, T Max n’abandi, mu gika cya kabiri umututu akawerekeza i Kigali.

“Ndashaka mbaze uyu mujama bita P Fla, yarerewe he ko ata kinyabupfura agira?” Yungamo ati “Ndabikubwira ushaka ufate mikoro uze kuri stage tugire battle (uze ku rubyiniro duhangane), sinagutinya kuri rap urabizi uri umuntu muto, kwanza urabizi ko hari différence hagati y’inzoka n’isato, canke ni nde atabizi ko avoka bayirya hanyuma bagata urubuto?”

Umuraperi Capital P The Great a.k.a P Fla, uherutse kujyanwa Iwawa (Ifoto/Irakoze R.)

B Face asoza abwira P Fla ati “Reka nkugeze aho kuko ndabizi ko kugira ngo unyumve bimeze nk’indoto,” ubundi akimurira umututu mu Ijisho ry’Uruvu, akavuga ko iyo rurapa ugira ngo rutamiye ibirayi bishyushye. Ati “Hari uwundi mutype bita Bull Dogg, arakunda kwiyita ngo ni a.k.a Buddha, ndashaka namubaze ko hari ikibazo yoba yaragize mu nda kuko ingene arapa ubanza afise agahinda mu kanwa naho afise ibiraya bishushe dah!”

Akomeza abwira Bull Dogg ati “Niwirekure rap si ugucira inkonda…umwanya ni uyu reka mbanze ndakujegeze kugira n’undi munsi utuzonyiharaze.”

Ndayishimiye Bertrand a.k.a Ijisho ry’Uruvu, umwe mu baraperi bakomeye mu Rwanda

Ava kuri Doggy Doggy yimurira ibirindiro “ku mwigeme bita Paccy” umaze imyaka hafi 10 mu muziki. Avuga ko acyinjira mu ruhando rw’abahanzi yaririmbaga neza naho ubu ngo aririmba ibintu bidasobanutse nk’uwatewe n’amashitani ku buryo ijwi rye riryana mu matwi. Ati “Hari umwigeme bita Paccy kuva kera hiphop ni yo akora, atakubesha yarayishobora, ubu na ho niba ari ama-démons yamufashe akamutera kuzimira! Hip Hop yarataye aja ku vyo adashobora. Sindakubeshe duhuye nje noku* (nokurasa) kuko ingene uririmba nabi ijwi ryawe riranjena rikambuza gusinzira. Hindukira, muri Hip Hop mu bakobwa bo mu Rwanda ni we ubaserukira nta n’uwagusubirira.”

Twagerageje kuvugana na Bull Dog na P Fla go twumve icyo bavuga kuri aya magambo ya B Face ntibyadukundira. Oda Paccy we, abajijwe niba iyi ndirimbo ayizi, n’igitwenge cyinshi yavuze ko hari umuntu wayimubwiye ejo bundi arayumva, arumirwa.

Ati “Ahubwo se yitwa nde ? Biriya ni ibyerekana ko yakurikiranye umuziki kuva ntangira kandi akaba yarabashije kumenya ko Hip Hop nyishoboye. Ese nk’uriya wamuvugaho iki kindi harya? Azegere aba rapper bamutanze kumenyekana b’i Burundi cyangwa ahandi ababaze inzira banyuzemo banamwigishe kurapa neza.”

Kuri Oda Paccy, impamvu uyu Murundi yihaye kuririmba abahanzi nyarwanda ndetse agatoranya abakomeye, biroroshye kuyikeka: Arashaka kubazamukiraho.

Uyu muhanzikazi avuga ko B Face agifite byinshi byo gukora birimo no kwiga kurapa kuko ngo arapa nabi, ati “Arasekeje! Nakore bamumenye, yaririmbye Paccy kuko yemera akazi akora.”

Si Paccy na P Fla uyu Murundi atunga urutoki gusa kuko atasize na Jay Polly ndetse na Ama G The Black. Uwamuha Jay Polly ngo yamufunga imyaka ibiri kubera ukuntu aririmba nabi.

Abisobanura atya, atangira igika cya gatatu cy’iyi ndirimbo ye yise La difference: “Hari uwundi [muhanzi] icomumpa namufunga imyaka ibiri, uwo si uwundi na we ngo bamwita Jay Polly, niba uri hafi ntega abiri hama nkwibire isiri, kuba umublack ni ama-chance ya hatari, ni igiki catumye uhitamo guhindura umubiri ugasa n’Abanyaburaya utavuka n’i Kigali?”

Akomeza avuga ko Jay Polly, kimwe na Paccy, kera yari ‘umurapper w’ukuri”, akibaza niba ari Guma Guma yamuteye umwaku, ikamutera “ubunebwe bwo kwandika imisitari” Ati “Garuka muri rap.”

Jay Polly ibyo avuga ntibiri kure y’ibya Paccy. Gusa we iyi ndirimbo ngo ntarayumva, nk’uko yabitangarije Izubarirashe.rw. “[Iyo ndirimbo] ntabwo nyizi nta n’iyo numvise nta n’ubwo muzi [uwo muhanzi], ahubwo ubwo arashaka kumenyekana nyine. Nonese kuki yavuze abantu bazwi? Urumva ubwo yaje nyine arashaka kumenyekana mu Rwanda ariko nta n’umuzi, nabanze arwane urugamba rwo kumenyekana bamumenye n’i Burundi. Urumva umuntu upinga umuziki w’abanyarwanda bose, ni bya bindi umuntu abura uko agira akagwa ku bandi, wasanga n’i Burundi ntawe umuzi!”

Tuyishime Joshua a.k.a Jay Polly avuga ko B Face ashaka kwamamarira ku bahanzi nyarwanda ku ngufu

Umunyamakuru: Izina B Face ntaryo wari usanzwe uzi mu bahanzi b’i Burundi?

Jay Polly: Big Face?

Umunyamakuru: B Face!

Jay Polly: Ntabwo nari muzi rwose. Njyewe nzi abaraperi nka ba T Max, ba Sat B, uwo nguwo ntabwo muzi. Nk’uwo nguwo ntaba i Kigali, ntakora iki, ahubwo aba ari aho kuri za social media (imbuga nkoranyambaga) z’abantu be badafite icyo bakora, birirwa bavuga amagambo, na we nyine akaba ari byo akurikira, yarahobagiye. Niba akurikira ibihuha na we yabaze nabi. Ntabwo anzi, ntarambona, simuzi n’iryo zina ntaryo nzi, ni umuntu wa feke uri aho ngaho.”

Imbunda za B Face azivana kuri Jay Polly azitunga Ama G the Black, akavuga ko we atari n’umuraperi ahubwo yakagombye kwegera Kanyombya bagafatanya gukina comedy kuko ngo ari byo ashoboye.

Ati “Ama G wikinira ama-comedies na we nyine nomusaba ahindure mind kuko muri liste y’abaraperi ntarimo ahubwo naronderere ahandi.” Akomeza abwira Ama G ati “Ntega amatwi nkwibwirire utuntu n’utundi: nasanze ugiye gukinana na Kanyombya byohava bikubera mbere kurusha n’abandi, ibyo mbikubwiye kuko nzi ico ndi, ndi umurapa yiyemera kandi w’Umurundi.”

Umuhanzi Ama G The Black (Ifoto/Ububiko)

Nyuma yo “guha impano” aba bahanzi nyarwanda uko ari batanu, cyangwa se “kubiyamamarizaho” nk’uko bamwe muri bo babivuga, B Face yagarutse ku bahanzi nyarwanda avuga ko yemera, ahereye kuri Rusake a.k.a Riderman ari na we yemera kurusha abandi.

Riderman a.k.a Riderzo, umuraraperi nyarwanda B Face avuga ko yemera kurusha abandi

Ubushize yatubwiye ko yagiye agira amahirwe yo guhurira na Riderman mu bitaramo bombi batumiwe, akabona ukuntu aririmba akavuga ati “umuhanzi ni uyu!”, ndetse ngo arateganya ko bazakorana indirimbo “Imana nibishaka.”

Mu gusoza iyi ndirimbo ye, B Face aragira ati “Big up kwa Riderzo, Fireman, Kavuyo, Green P, Danny Nanone pamoja na Pacson, nagerageje kumviriza muri Hip Hop nyarwanda ni mwebwe mugerageza nimubandanya uko buke buke muzoterura munyemeza”

Turacyagerageza kuvugana n’aba bahanzi bandi uyu musore yanenze imirapire yabo ngo twumve icyo na bo babivugaho. Magingo aya B Face ari i Dar es Salaam, aho ngo yagiye gushaka collabo kuri Darasa, umwe mu baraperi bakomeye muri Tanzania ufite indirimbo igezweho yitwa Muziki. B Face anafitanye indirimbo na Mico da Best yitwa Biraryoha.

 

Tanga igitekerezo