Umurambo wa nyakwigendera washyinguwe ku ngufu n’ubuyobozi nyuma yo gutabururwa na nyina

0

Ruth Segeleti abifashijwemo n’abasore babiri, yataburuye umwana we, nyuma y’aho apfuye agashyingurwa ariko agategereza ko azuka nyuma y’iminsi itatu, agaheba.

Ubuyobozi bwafashe uwo murambo wari wataburuwe, buwushyingura ku ngufu, ubwo nyina wa nyakwigendera yari afitwe na polisi kuko atashakaga ko umurambo wongera gushyingurwa.

Ibi byabereye muri Tanzania mu Ntara ya Mbeya. Baraka Mwafongo w’imyaka 22 y’amavuko, yashyinguwe bwa mbere kuwa 16 Gashyantare mu irimbi ryo mu gace ka Shigamba.

Nyina Ruth abifashijwemo n’abaturanyi babiri bacukuye imva bakuramo uwo murambo, bawambika costume (suit) ngo ucye, ubundi bawusengere barebe ko nyakwigendera yazuka.

Ibi byateje impagarara mu baturage bo muri ako gace, bahuruza polisi, iraza ifata uwo mugore iramufunga, hanyuma umurambo ujya kubikwa mu Bitaro Bikuru bya Isiki.

Byarangiye ubuyobozi bw’agace ka Shigamba ari bwo bushyinguye uwo murambo ubwa kabiri, kuko bwinginze abaturage ngo bawushyingure baranga, ngo abawutaburuye ari bo bawushyingura.

Umuyobozi wa Shigamba, Yunis Mahenge, yabwiye ikinyamakuru Mwananchi dukesha iyi nkuru ko byabaye ngombwa ko nyakwigendera ashyingurwa mu irimbi rya Tanganyika Packers, aho kongera gushyingurwa mu irimbi rya Shigamba yari yashyinguwemo mbere agatabururwa.

Gutaburura umurambo wa nyakwigendera byateye ikibazo gikomeye muri ako gace, bizamura uburakari bwa bamwe banahise batwika inzu ya Ruth, nyina wa nyakwigendera. Ruth aracyari mu maboko ya polisi.

Tanga igitekerezo