Umunyarwandakazi yabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’Umuco

0
Mutoni Jane yabaye Igisonga cya mbere muri Miss Heritage Global 2016-2017

Mutoni Jane, yegukanye ikamba ry’igisonga cya mbere (1st Runner-Up) mu marushanwa ya Nyampinga w’Umuco yari yahagarariyemo u Rwanda, yiswe “Miss Heritage Global 2016-2017”, yabaye kuri uyu wa 18 Gashyantare 2017, ahitwa Gallagher Estate, i Midrand, Johannesburg muri Afurika y’Epfo.

Mutoni, w’imyaka 20, niwe wari wambaye ikamba rya Nyampinga w’Umurage n’Umuco mu marushanwa ya Miss Rwanda ya 2016.

Uwabaye Miss Heritage Global 2016-2017, ni Umufaransakazi witwa Théodora P. Marais, w’imyaka 20.

Aya marushanwa yari yitabiriwe n’ibihugu 28, aho habanje gutoranywamo abakobwa bajya mu cyiciro cya Top 20, nyuma hatorwamo umukobwa uhiga abandi wambikwa iri kamba n’ibisonga bye.

Théodora P. Marais yarushije ahanini abandi kuba ari we watowe cyane kuri interineti, aho yagize amajwi 560.

Ni ubwa mbere igihugu cy’u Bufaransa cyegukanye iri kamba mu marushanwa ya Miss Heritage Global.

Umunyarwanda akimara kwegukana iri kamba, mugenzi we Nyampinga Bagwire Keza Joanah, wari warahagarariye u Rwanda muri aya marushanwa ya ba Nyampinga b’umuco umwaka ushize, yamushimiye ko yahesheje ishema u Rwanda.

Yagize ati “Wakoze nshuti yanjye, wabigezeho. Waberetse agaciro k’umuco wacu ubwo wambikwaga ikamba ry’igisonga cya mbere cya Miss Heritage Global 2016-2017.”

Mutoni Jane yateye ikirenge mu cya Nyampinga Bagwire Keza Joannah, kuko nawe umwaka ushize yari yabaye uwa kane ku rwego rw’Isi, aba uwa kabiri ku rwego rwa Afurika.

Amafoto

Uyu Th_odora P. Marais niwe wambitswe ikamba rya Nyampinga muri aya marushanwa
Aha Mutoni Jane yari ahagaze iruhande rwa Nyampinga

Mutoni Jane mu marushanwa
Mutoni Jane yagaragaje ko iri kamba ryamushimishije

Tanga igitekerezo