Umugabo wari ugiye kurira Rwandair yafatanwe ikiyobyabwenge cya Heroine

0
Mohamed Jabir watawe muri yombi

Polisi ya Kenya yataye muri yombi umugabo wari ufite ikiyobyabwenge cya Heroine, ubwo yari agiye gukoresha indege ya Rwandair yaganaga i Dubai.

Uwafashwe ni uwitwa Mohamed Jibril Ali w’imyaka 51, akaba yafatiwe ku kibuga cy’indege cya Moi mu Mujyi wa Mombasa.

Polisi ivuga ko agaciro k’iki kiyobyabwenge ari amashilingi ya Kenya miliyoni 10.

Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Mombasa Peterson Maelo, yavuze ko Ali yari agiye kwerekeza I Dubai aho yateganyaga gukoresha Rwandair, nk’uko ibinyamakuru birimo The Star na Daily Nation bibivuga.

Yagize ati, “Uyu mugabo asanzwe ajya Dubai, twahise dukeka ko ajyanyeyo iki kiyobyabwenge. Ubu twatangiye iperereza ngo tumenye aho yakivanye.”

Uyu mugabo afashwe nyuma y’icyumweru kimwe gusa, nabwo kuri iki kibuga hafatiwe undi mugore ukomoka muri Cote d’ivoire wafatanwe Heroine, gifite agaciro k’amashilingi miliyoni 10.

Gufata aba bantu bije nyuma y’aho Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya aherutse gutangaza umugambi ukomeye wo guhangana n’abacuruza ibiyobyabwenge cyane cyane ku cyambu cya Mombasa.

Tanga igitekerezo