Ukwiye kwiyama umubyeyi wawe cyangwa umuturanyi ubyara abarenze batatu – Depite Nyirabega

Depite Nyirabega ati "Aho tugeze umuntu akwiye kujya abwira umubyeyi we cyangwa umuturanyi we urengeje abana 3 ati “sigaho aho bigeze urampemukira ntaho guhagarara nzabona”."

2
Depite Nyirabega Euthalie aganira n’abanyamakuru

Depite Nyirabega Euthalie yagaragarije urubyiruko ko niba nta gikozwe ngo Abanyarwanda babyare abo bashoboye kurera iby’iterambere bivugwa ari inzozi.

Avuga ko mu gihe hatabayeho gufata ingamba zikomeye hari ubwo umunyarwanda yazabura n’aho guhagarara kubera ubwiyongere bw’abaturage.

Nk’uko bigaragazwa n’imibare y’ubushakashatsi ku mibereho n’ubuzima mu ko Abanyarwanda bakomeza kubyara ku muvuduko bariho mu mwaka wa 2035 bazaba bageze kuri miriyoni 21.

Mu gihe ubukungu bw’u Rwanda bushingiye ku butaka, Depite Nyirabega avuga ko mu gihe Abanyarwanda badahaye agaciro ibyo kuringaniza urubyaro hari aho bizagera n’uwiguriye ifunguro abashonji ntibamukundire kurigeza iwe.

Iyi ntumwa ya rubanda  yari mu ruzinduko rw’Abadepite muri za Kaminuza n’amashuri makuru, akaba yaganirizaga abo muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye.

Avuga ko nubwo ubuso bw’u Rwanda budahinduka abaturage bo bakomeje kwiyongera umusubizo aho kugeza uyu munsi nibura kubuso bwa kirometoro kare imwe bubarirwaho abaturage 415 kandi ngo haba habazwe n’ubuso budafite icyo bwakoreshwa nko mu mashyamba, za pariki, ahari amabuye, ahari amazi n’ahandi utagira icyo ukorera.

Ku rundi ruhande kandi ngo kuba ubukungu bw’igihugu butajyanye n’umubare w’abagituye ngo ni imwe mu mpamvu zituma abageze mu ishuri bakiri mbarwa kuko abize kaminuza bataragera nibura kuri 2% .

Gusa ngo kuba abize ari mbarwa bigira ingaruka ku myumvire y’abaturage, aho usanga kuboneza urubyaro kuri benshi ntacyo bivuze.

Mu gihe abagore bari mu gihe cyo kubyara babarwa hagati y’imyaka 15 n’imyaka 49,52% ni bo baboneza urubyaro gusa, 6% muri bo bifashisha uburyo bwa kamere, mu gihe 48% by’abagore bo badakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro na bumwe.

Ati “Ku badakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro usanga iby’umubare w’abana ntacyo bibabwiye yabyara 8 cyangwa 10 kuri we kubyara benshi ntacyo bivuze.”

Icyakora ngo iki cyari gikwiye kurebwa mu buryo bwagutse kuko ngo kitazabura kubyara ibibazo rusange.

Ati “Nubona umuntu aho utuye afite abana 8 cyangwa 10 badafite icyo barya ntuzagire ngo ufite umutekano, uzazana umugati bawukwambure nurwana bafate ijosi. Kuko barashonje”

Depite Nyirabega aganira n’abanyeshuri, abasaba kubyara abana bake no kwamagana ubyara abarenze batatu

Yunzemo ati “Aho tugeze umuntu akwiye kujya abwira umubyeyi we cyangwa umuturanyi we urengeje abana 3 ati “sigaho aho bigeze urampemukira ntaho guhagarara nzabona”.”

Aha kandi yamaganiye kure abanyeshuri batangaga ibitekerezo bavuga ko abaturage na bo ari umutungo w’igihugu kuko ngo abaturage bitwa umutungo w’igihugu iyo hari icyo binjiza naho mu gihe batagira icyo binjiza bakaba umuzigo ku gihugu.

Ati “Uko abaturage babyara batabitekerejeho biba ari ukongera za mayibobo”

Avuga ko iyo ubukungu bw’Igihugu butagendanye n’umubare w’abaturage byongera ikiguzi cya serivise.

Ati “Mu gihe umuntu abyara abana 5 ikiguzi cy’ubuvuzi, uburezi n’ibindi biriyongera kandi ntabwo biba bitewe na Leta ahubwo biba bitewe n’umubare w’abakeneye serivise n’abakwiye kuyitanga, kuko kwa muganga ibikoresho biziyongera abaganga biyongere kandi ibyo ntawabihagarika.

Avuga ko umuntu akwiye kubyara umwana yabanje kumwitegura, yabanje kureba niba azamubonera ibyo azakenera ati “Ni nde wumva yazakorera abana 6 ibingana n’ibyo akorerwa n’umubyeyi we?”

Ati “Iyo urebye ukigiza amaso imbere nka nyuma y’imyaka 18 usanga nubwo tuvuga iby’iterambere rirambye bigaragara ko abaturage bazaba miriyoni 21 kuri bwa buso butahindutse”

Umuco wo kubyara kandi ngo utuma abangavu bageze kuri 7% babyarira iwabo ndetse ngo aba bakaba ari bo bakomeje kongera umubare w’abapfa babyara kuko ngo batwara inda batarakomera ndetse hakaba n’abasigarana ibibazo by’uburwayi.

2 Ibitekerezo

  1. Namwiyama aramutse abakora (gukora abana) nk’uko bakora imodoka. Ariko kuko ari Imana ibakuza munda ya Mama wabo, ibyo uvuze biteye ubwoba. Kandi ubwo wasanga uri uwa kane muri famille yawe

Tanga igitekerezo