Uko yavuye ‘mu bumayibobo’ kubera ‘Girinka Munyarwanda’

"Iyo ntekereje ako kazu nabagamo, nkabona iyo nzu y’amabati 31 ihagaze, ndi kuva mu cyumba nkajya mu kindi, ndavugaga ngo ‘harakabeho ubuyobozi bwiza bw’igihugu’."

0
Mukampeta hamwe n'inka yahawe muri gahunda ya Girinka, ahamya ko imaze kumugeza ku iterambere rirambye(Ifoto/Umurengezi Regis)

Mukampeta, umugore w’imyaka 46 y’amavuko ufite abana 7, aravuga ko Girinka Munyarwanda yamubereye umusemburo w’iterambere, aho yabagaho mu buzima agereranya n’ubw’abana bo ku muhanda.

Uyu mupfakazi avuga ko ubuhamya bwe na we abizi ko bitoroshye kubwizera, kuko ntawe bidatangaza kumva ko yavuye mu buzima bushaririye akaba amaze kwigeza kuri byinshi, kubera gahunda ya Girinka.

“Hari abazumva ibyo nakubwiye bakagira ngo wenda hari uwantumye kubikubwira kandi bidahari, ubishoboye waza nkakujyana mu rugo ukabyirebera ukarushaho kubisangiza Abanyarwanda ubihagazeho, nshaka ko na nyakubahwa Kagame abona ko gahunda ye njye hari aheza imaze kungeza, rwose igore uze njye kukwereka!”

Umunyamakuru yemeye kujyana n’uwo mubyeyi mu rusisiro atuyemo ruherereye neza munsi y’Ikirunga cya Bushokoro, maze bafata urugendo rw’isaha n’amaguru burira umusozi berekeza mu Mudugudu wa Musingi, Akagari ka Kaguho, Umurenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze mu Majyaruguru y’u Rwanda.

Mukampeta hamwe n’inka yahawe muri gahunda ya Girinka, ahamya ko imaze kumugeza ku iterambere rirambye(Ifoto/Umurengezi Regis)

Dore ikiganiro Mukampeta yasangije Izubarirashe.rw ubwo twamusuraga iwe mu rugo akatugaragariza uburyo inka yahawe muri gahunda ya Girinka imaze kumuhindurira amateka…

Wahoze umbwira ko inka wahawe muri gahunda ya Girinka hari ahantu heza cyane imaze kukugeza, ubundi mbere utarayibona wari ubayeho ute?

Nabaga mu kantu kameze nk’inzu ariko atari inzu; kari akazu kubakishije ibyatsi kandi gasakaje ibyatsi. Kurya byari bingoye; ntabwo nabonaga ibiryo byo guha abana, nabonaga ibiryo ari uko mvuye gukorera rubanda, byansabaga guca incuro!

Nkambara ari uko mvuye gukorera rubanda, nkabwirirwa nkaburara hamwe n’urubyaro rwanjye rwose (…) mbese nabarizwaga muri cya cyiciro bitaga icy’abahanya cyaje guhinduka icyiciro cya mbere cy’ubudehe, nabonaga ubuyobozi nkirirwa ndi kwiruka kugira ngo batamfata nkihishahisha kubera ko ntatanze mitiweli.

Ibyo uvuze byaje guhinduka gute?

Byose byahinduwe n’inka nahawe na Perezida Kagame muri gahunda ya ‘Girinka’; iyo gahunda igitangira hano iwacu ni njye bahereyeho, bampaye inka ndayiragira, inka imbyarira inyana, icyo gihe yakamwaga litiro itanu[eshanu], amata abana bakanywa, nkagurisha, mbajyana mu ishuri, inka inkemurira ikibazo cya mitiweli (…) ubwo naje kwitura mugenzi wanjye muha ya nyana, nkomeza kuragira nyina; inka iza kubyara iyindi nyana, ya nyana ndayigurisha nkuramo amabati 31, ubu nubatse inzu, ikibazo cy’inzu cyarakemutse.

Tubwire uko waje kwitura!

Njye kubera ko inka bari bampaye yari inyana, yahise yima ikimara kumbyarira inyana, iyo nyana narayireze neza nyuma yo kumva amabwiriza twahawe ku kwitura, ubwanjye nashatse umukuru w’umudugudu ndamubwira nti ‘nshaka kwitura’, ubwo abayobozi bahise baterana habaho gutoranya undi muntu ukwiye inka nuko inka ndayitanga ubuyobozi buri kureba n’umukuru w’umudugudu ahari na zegitifu [umunyamabanga nshingwabikorwa] w’akagari n’uw’umurenge.

Ubuzima bwawe ubona bwarahindutse mu buhe buryo?

Iyo ntekereje ako kazu nabagamo, nkabona iyo nzu y’amabati 31 ihagaze, ndi kuva mu cyumba nkajya mu kindi, ndavugaga ngo ‘harakabeho ubuyobozi bwiza bw’igihugu’ kuko bwangiriye akamaro, nareba iki gitenge nambaye ntarambaraga igitenge nkavuga ngo ‘harakabeho ubuyobozi bw’igihugu bwazanye Girinka’ nareba uko natanze mituweli abana narabarwazaga bakirirwa mu buriri kubera ko ntatanze mitiweli, umwana ubu ari kurwara nkamujyana ku bitaro nta kibazo nkavuga ngo ‘harakabaho gahunda ya Girinka’

Mukamazimpaka yerekana inzu yiyubakiye abikesha inka yahawe muri ‘Girinka’, yagiye agurisha amata akabika amafaranga birangira yubatse iyi nzu(Ifoto/Umurengezi R)

Watubwiye ko mbere wabarizwaga mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, ubu ho uri mu cya kangahe?

Ubu ndi mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe kandi mbere nari naraheze mu cya mbere!

Iyi nka yawe uyiha akahe gaciro?

Iyi nka yanjye nayise Inzirakurutwa kubera ko ikimara kugera iwanjye hari byinshi yangejejeho nari ntaragatunga bituma nyita iryo zina; ba bandi bagendaga bari kunkandagira ubu ntibakinkandagira kubera ko nabonye inzirakurutwa ubu nkaba mfite agaciro gakwiriye Umunyarwandakazi.

Nzi neza ko Girinka ari gahunda igamije gukura mu bukene abaturage bameze nk’uko najye nari meze ntarahabwa inka muri iyo gahunda (…) perezida wankuye mu bwigunge, nari mayibobo kandi ndi umubyeyi, ndamushimira aragahoraho! Aragahora ku ngoma! Azahore arategeka iteka ryose!

Ndashima Perezida Kagame wampaye inka nari ndi mu bwigunge; nta mwenda nagiraga, abana banjye ntibaryaga, sinabonaga mitiweli, inzu nari ndimo yaraturaga, ntabwo nabonaga umushyitsi ngo nifuze ko yaza iwanjye, ariko perezida akimara kumpa iyo nka iwanjye byose byarahindutse ubu rwose buri wese wahagera yavuga ati ‘iki gihugu gifite iterambere’ ngira ngo nawe urabibona!

Gahunda ya ‘Girinka’ irakomeje, ni iki wabwira abagenerwabikorwa bayo bashya?

Ikintu nabwira umuturage ugiye guhabwa iyi nka agomba kuyitaho; kugira ngo ibe yarangiriye akamaro ni uko nayiseho, njya ngaya abaturage bagenzi banjye bahabwa inka yamara kuyihabwa akajya kuyikoreshereza ibyo ashaka, akagenda akayigurisha amafaranga akirira bwa bukene bukagaruka mu rugo. Icyo gihe rero ntabwo aba yubahirije gahunda ya girinka, ahubwo niba uhawe inka agenda uyiragire, uziturire mugenzi wawe, nawe iwawe inka ikomeze kubayo, niho ubukene uzaba uri kuburandura!

Mu bikorwa by’iterambere, ni iki waduhamiriza uko umaze kwigezaho bitewe n’iyi gahunda ya Girinka?

Ntabwo nabonaga imbuto y’ibirayi, ariko ubu ngubu mpinga ibirayi ngahinga ibigori, ngahinga ibishyimbo mbese nta kintu kibuze iwanjye kubera iyo nka, ni yo mpamvu nayise ririya zina ‘inzirakurutwa’, ubu nta muntu unsumba mu kurya hano dutuye, inka ikigera iwanjye nahise mba umukire, nabaye umukire rwose Perezida Kagame yarankijije; wowe se uko ubibona urabona hari icyo mbaye?

Ubu mbasha kwigurira igisinde [umurima wo guhinga], ngahinga nkeza neza ubundi nkarya nkihaza kandi ngasagurira amasoko!

Inka yahawe muri ‘Girinka’ yatumye abasha guhinga ibirayi mu gihe mbere yabisabaga abaturanyi be (Ifoto/Umurengezi R)

Intumbero ufite ni iyihe?

Icyo ntumbereye ni ukurushaho gutera imbere mu mibereho, nk’uko namaze kwikura mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe ubu ho nshaka kuva mu cyiciro cya kabiri ndimo nkajya mu cya gatatu, nihaye gusa uyu mwaka ubundi umwaka utaha nkaba nageze mu cya gatatu, bizanshimisha kandi ndasaba n’abandi Banyarwanda kunyigiraho.

Murakoze!

Murakoze namwe kuba mwemeye kurira ikirunga mu kaza kwirebera uko inka nahawe na perezida Kagame imaze kungira umukire.

Tanga igitekerezo