Uko wategura amakaroni mu nyama z’inkoko

    0
    Uko wategura amakaroni mu nyama z’inkoko

    Mu gikoni habamo amabanga menshi ashobora kuryoshya ibyo kurya akenshi bitewe n’ubuhanga bw’ubuteka ndetse n’uko atinyuka gukora udushya, bityo abo atekera bakishimira kurya indyo zitandukanye.

    Benshi barya amakaroni bayatetse ukwayo ndetse n’inkoko bakaba bayirya ukwayo ku ifunguro rimwe nyamara ntibakamenye ko hari uburyo umuntu ashobora kubivanga bityo akaba yabona ya ndyo n’ubundi yaryaga ariko akayibona ifite indi sura ndetse n’ubundi buryohe.

    Ibikenerwa

    Inyama z’inkoko, tungurusumu, igitunguru, amavuta, umunyu, ifarini, amazi, amakaroni, sereli, inyanya cyangwa sauce tomate

    Uko bitegurwa

    Fata inkoko wamaze gutunganya neza hanyuma ukagenda ukatamo duto duto kandi turambuye.

    Shyushya amavuta make mu isafuriya hanyuma ushyiremo za nkoko kugeza igihe ubona ko zamaze gufata irangi cyangwa se guhindura ibara.

    Shyiramo inyanya cyangwa sauce tomate, ugenda uvanga ubirinda gushirira.

    Ongeramo tungurusumu imwe cyangwa ebyiri bitewe n’uko zingana, kandi zibe ziseye neza.

    Ongeramo kandi umunyu, igitunguru na puwaro (poireau) n’ibihumyo niba bigushobokera, hanyuma ureke bishye ku muriro uringaniye.

    Nibimara gushya neza, fata ikiyiko kimwe cy’ifarini ukivange n’utuzi duke nk’ikiyiko kimwe cyangwa bibiri hanyum a na byo ubisukemo, hanyuma ugende uvanga neza.

    Ku rundi ruhande, teka mazi abire hanyuma ushyiremo ya makaroni n’umunyu. Namara gushya (mu minota mike cyane) uyakure muri ya mazi uyavange muri bya bindi byamaze gushya kare.

    Hanyuma ubitegure. Ku bakunda n’urusenda na rwo urubegereze kuko birajyana.

    Icyitonderwa: Mu gikoni nta mategeko ahamye ahaba, umuntu utahakubaganiye ngo agende ahimba ibyo ateka ntaba umutetsi mwiza. Ikindi kandi nuteka ibiryo ukabona bitabaye neza, ntugacike intege ahubwo uzagenzure ikitagenze neza ugikosore ubutaha.

    Aya makuru tuyakesha journaledesfemmes.com

    Tanga igitekerezo