Uganda ishyize imbere kwirukana Abarundi barenga ibihumbi 40

0
Abarundi benshi bamaze guhunga igihugu cyabo

Ubutegetsi bwa Uganda buvuga ko bugiye kohereza mu Burundi impunzi z’Abarundi ibihumbi 46 bari bahafite ubuhungiro.

Uganda ivuga ko ngo kugeza ubu mu Burundi hari amahoro nta mpamvu y’uko aba baturage batataha.

Ibi bije nyuma y’aho Leta y’u Burundi itangiye ubukangurambaga mu bihugu bya Uganda, Tanzania na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, aho iki gihugu kirimo gusaba ko aba baturage basubira iwabo.

Hillary Onek ushinzwe impunzi muri Uganda, yavuze ko Abarundi bazanga gusubira mu gihugu cyabo, bazabahwa ibyangombwa bizaba bifite amezi atatu yo kuba bari muri Uganda.

Yagize ati “Mugiye guhabwa Visa zo kuba hano mu gihe cy’amezi atatu, mu gihe iki gihe kizaba kirangiye ntabwo tuzabirukana nka Trump ariko tuzabasaba ko musubira mu gihugu cyanyu mu buryo bwihutirwa.”

Uyu muyobozi avuga ko u Burundi burimo kugaragaza ko bushaka ko abaturage babwo batahuka.

Yunzemo ati “Niba mu Burundi hari amahoro nk’uko tubibona, bakaba kandi barashoje amasezerano ya Arusha, Umurundi ushaka kuba hano nk’impunzi azafatwa nk’umwimukira.”

N’ubwo uyu mu minisitiri avuga ibi, umwungirije muri iyi minisiteri witwa Musa Ecweru we asa nk’utavuga ibi, kuko avuga ko nta mpunzi izirukanwa ku butaka bwa Uganda atari ku bushake bwayo, nk’uko ibitangazamakuru birimo Deutch Welle bibivuga.

Avuga ko ibi kandi ngo bikurikije amategeko mpuzamahanga agenga impunzi.

Yagize ati “Amategeko agenga impunzi avuga ko nta mpunzi igarurwa mu gihugu itabishaka, igomba kuba ibishaka, nta mpunzi izahatirwa kugarurwa mu gihugu, bigomba gukoranwa icyubahiro.”

Bamwe mu barengera uburenganzira bw’impunzi muri Afurika bavuga ko kuba aba bayobozi ba Uganda banyuranya mu byo bavuga, bigaragaza ko batazi ibirimo kubera mu Burundi.

Kuva mu mwaka wa 2015 Abarundi batari bake bamaze guhunga igihugu cyabo kubera imishyamirano hagati ya Perezida Pierre Nkurunziza n’abamurwanya.

Kugeza ubu muri Tanzania hari ibiganiro bihuje impande zihanganye ariko nta kiragerwaho, kuko impande zombi zishinja umuhuza Benjamin Mkapa wahoze ari Perezida wa Tanzania kuba ngo abogama.

Tanga igitekerezo