Ubutumwa bwa Perezida Kagame ku munsi w’Intwari – AMAFOTO

    0
    Perezida Kagame yunamiye Intwari z'igihugu (Ifoto/Village Urugwiro)

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageneye ubutumwa Abanyarwanda ku munsi u Rwanda ruzirikana Intwari zitangiye igihugu.

    Abinyujije kuri Twitter, ku mugoroba wo kuwa 1 Gashyantare 2017, Umukuru w’Igihugu yagize ati “Turaha icyubahiro abemeye gupfira indangagaciro zitugira Abanyarwanda. Urugero badusigiye ruduha imbaraga n’icyerekezo bitubereye.”

    Mu gitondo cy’uyu munsi kandi Perezida Kagame yari yashyize indabo ku mva z’intwari z’igihugu aho ziruhukiye mu irimbi ry’i Remera ahazwi nko Ntwari.

    Tanga igitekerezo