U Rwanda rwiyemeje gukomeza gutanga inkunga muri Shelter Afrique

    0
    Minisitiri w'Ibikorwaremezo mu rwanda, James Musoni, mu nama ya Shelter Afrique muri Kenya

    U Rwanda rwiyemeje gukomeza gushyigikira ibikorwa bya Shelter Afrique, ikigo cy’imari gihuje Afurika yose kigamije gutera inkunga ibikorwa by’imiturire n’ibikorwa remezo muri Afurika.

    Minisitiri w’ibikorwa remezo mu Rwanda, James Musoni, ibi yabivugiye Nairobi ubwo yitabiraga inama rusange idasanzwe ya Shelter Afrique.

    Mu ijambo rye, Musoni yashimye akazi kakozwe na Shelter Afrique ku mugabane ndetse no mu Rwanda by’umwihariko.

    Yagize ati “Guverinoma y’u Rwanda izakomeza gukorana bya hafi kandi ishyigikire Shelter Afrique, twubaha ubufasha bw’imari kuri uyu muryango kugira ngo ubashe kugera ku ntego wiyemeje. Shelter Afrique wakoze byinshi kandi ukomeje kubyitwaramo neza mu gushyigikira imiturire ijyanye n’ubushobozi bwa buri muntu mu gihugu cyanjye, tukaba twizera kuzagera kuri byinshi hamwe.”

    Abari bahagarariye ibihugu byabo muri iyi nama ndetse n’abanyamigabane ba Shelter Afrique bigaga uburyo iki kigo cyarushaho gukomera ku mari kugira ngo kibashe guhangana n’ibibazo bigira ingaruka ku iterambere ry’imiturire ku mugabane wa Afurika

    Muri iyi nama idasanzwe kandi abanyamuryango bahawe amakuru ku buryo uyu muryango uhagaze mu bukungu, aho byagaragaye ko hari icyuho kinini cy’imari gituruka ahanini ku kuba abanyamuryango badatanga ubufasha biyemeje muri 2013.

    Abatarishyuye bihaye igihe ntarengwa cyo kuba barangije gukuramo imyenda yabo, Gicurasi 2017.

    U Rwanda ruri mu bashinze Shelter Afrique rukaba rwarakiriye inkunga y’imiturire ndetse hanatangwa inguzanyo ku mabanki 2 n’ibindi bigo byigenga igera ku madorali ya Amerika agera kuri miliyoni 51.4

    Iyindi mishinga yabonye inkunga ya Shelter Afrique harimo nka Hotel ya Sunrise and Residence ndetse na Kigali Top Mountain Hotel

    Iyahoze ari banki y’imiturire na BRD byahawe inguzanyo ingana na miliyoni 13 z’amadorali ya Amerika ari kwifashishwa mu mishinga iri gushyirwa mu bikorwa

    BRD kandi iri kugira uruhare mu kubaka agace ka Rugarama muri Nyarugenge aho hazubakwa amazu arenga 2000.

    Shelter Afrique igizwe n’ibihugu 44 ndetse n’ibindi bigo by’imari kuri uyu mugabane nka African Development Bank na Africa Reinsurance

    Uyu muryango uri guharanira guteza imbere imiturire iciriritse kugira ngo abanyafurika barenga miliyoni 300 baba mu mijyi babone aho baba.

    Tanga igitekerezo