U Rwanda rugiye kwakira amahugurwa y’umukino wa “Boccia”

0
Abakinnyi b'ikipe ya Izeremubyeyi bitabiriye shampiyona ya Boccia

Guhera tariki ya 1 kugeza 2 Werurwe 2017 mu Rwanda hazabera amahugurwa y’umukino ukinwa n’abantu bafite ubumuga bwo mu mutwe bita “Boccia” azitabirwa n’abantu baturuka mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Amakuru ikinyamakuru Izubarirashe.rw gikesha Nzeyimana Célestin Umuyobozi wa Komite y’Igihugu y’Imikino y’abantu bafite ubumuga (NPC Rwanda) avuga ko ayo mahugurwa azitabirwa n’abatoza, abashyira abafite ubumuga mu byiciro (classifiers) ndetse n’abasifuzi.

Aya mahugurwa azabera muri Sitade Amahoro (NPC Gymnasium) azatangwa n’abantu babiri bazaturuka mu Bwongereza n’umwe uzava muri Afurika y’Epfo.

Bamwe mu bakinnyi bafite ubumuga bwo mu mutwe bukomatanyije n’ingingo bakina Boccia bitabiriye isozwa rya shampiyona ya 2016 (Ifoto(Ngendahimana S)

Aya mahugurwa ku mukino wa “Boccia” biteganyijwe ko azitabirwa n’abantu 20 baturuka mu bigihugu nka: Afurika y’Epfo, Zimbabwe, Namibia, Kenya, Uganda, Tanzaniya, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda ruzayakira.

Nzeyimana avuga ko aya mahugurwa yo ku rwego rwa Afurika ari aya kabiri nyuma y’andi yabereye muri Afurika y’Epfo muri 2015.

U Rwanda rwatangije umukino wa “Boccia” mu mashuri guhera 2005 mu rwego rwo kugira ngo abakinnyi bafite ubumuga barusheho kwiyakira muri sosiyete.

Sekarema ushinzwe umukino wa Boccia muri NPC Rwanda yashyikirije igikombe ikipe ya Rulindo

Guhera umwaka ushize kugeza 2017 hatangijwe shampiyona mu rwego rwo gukomeza kuzamura uyu mukino wa “Boccia” kugira ngo u Rwanda ruzabone itike yo kwitabira imikino Paralempike izabera i Tokyo mu Buyapani mu mwaka wa 2020.

Tanga igitekerezo