Siporo ni umuti wa mbere w’indwara zitandukanye- Mukasa Nelson

5
Exif_JPEG_420

Mukasa Nelson ni umutoza w’imikino ngororamubiri wabigize umwuga. Abifitiye impabushobozi zitandukanye yakuye hanze y’u Rwanda n’izindi yaherewe mu gihugu. Ni umuntu udakunze kurwara, ahorana ubuzima bwiza abikesha siporo. Yatanze inama ku badakora imyitozo ngororamubiri.

Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyamusanze aho akorera kuri sitade Amahoro kigirana nawe ikiganiro kirambuye.

Ikiganiro kirambuye

Nkunze kukubona ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali ukoresha imyitozo ngororamubiri, ese uyu mwuga warawigiye?

Yego. Niwo mwuga nize

Utoza iyihe mikino?

Ntoza imikino ngororamubiri muri rusange, navuga Gym, Aerobics, Taebo, Koga (Swimming), Football nayo ndayitoza kuko narabyigiye.

Ese warabyigiye?

Yego. Nabyigiye i Burawayo Sports College mu gihugu cya Zimbabwe mu gihe cy’imyaka ine. Aha nahakuye impamyabushobozi (Certificate of Completion). Kuri iri shuri nigaga ibijyanye n’imyitozo ngororamubiri irimo: Full care Profile: Theory, Physical Fitness, Gymnasium, 5 AA Division 1 First Aid Therapy, 6 Swimming Pool Operation, Siporo muri rusange, ubutoza no kuyobora muri rusange.

Maze kurangiza, nagiye mu gihugu cya Afurika y’Epfo i Durban mu mahugurwa ku ishuri rya Muscle and Fitness Gym mu gihe cy’umwaka umwe n’ahandi.

Muri rusange uyu mwuga wawe uwufitiye impamyabushobozi zingahe? (Certificates)?

Mfite iyo nakuye muri Zimbabwe na Afurika y’Epfo. Mfite indi ijyanye no gutoza umukino w’amaguru ariko ijyanye n’iby’ibanze aribyo bita Certificate of Coaching Course of Football Basic Knowledge of Youth- Soccer Training Class C n’izindi zitandukanye nagiye mbona mu mahugurwa atandukanye nagiye nitabira hirya no hino mu gihugu no hanze.

Watangiye gutoza ryari?

Natangiye gutoza ku wa 30 Ugushyingo 2005, icyo gihe nari mfite imyaka 22 y’amavuko.

Mukasa akoresha imyitozo ngororamubiri bamwe mu bakuze

Ese haba hari amatsinda cyangwa amakipe wigeze gutoza ku rwego rw’igihugu cyangwa ku rwego rw’isi?

Yego natoje abakinnyi ba APR FC ndi Fitness Coach nkorana bya hafi n’abaganga ba APR FC nshinzwe Ikipe mu rwego rwa Fitness Gym (kugorora umubiri)

Nyuma naje gutangiza ishuri bitaga Nyarutarama FC yari igizwe n’urubyiruko rw’abakobwa n’abahungu aho nayigejeje mu cyiciro cya kabiri. Iyi kipe yaje guhagarara kubera amikoro cyane ko nta muterankunga yari ifite.

Ese ku ruhande rwawe, uyu mwuga umaze kukugeza kuki mu rwego rwo kwiteza imbere?

Icya mbere narashatse mfite umugore umwe n’abana babiri b’abahungu. ibindi ni imitungo itimukanwa irimo amazu. Ni akazi gatunze umuryango wanjye kimwe n’indi mirimo.

Kuri ubu ni iyihe mishinga urimo gukora?

Kuri ubu mpagarariye Company bita Health & Fitness Center yigisha siporo zitandukanye nkuko nabivuze haruguru. Ubu ndimo ndategura umuryango ushinzwe guteza imbere siporo y’abana witwa CHILDREN & YOUTH SPORTS ORGNAZITION. Bimwe mu bikorwa ndimo gukora ni gutoza siporo mu bana kuva ku myaka 3 kuzamura aho buri wese yiyandikisha mu yo akeneye. Harimo: Koga, karate, football, volleyball, arerobics n’izindi zitandukanye.

Ibindi ni kureba uko nakomeza gukora neza umurimo wanjye wo gutoza siporo rusange yiswe Car Free Zone yashyizweho n’Umujyi wa Kigali.

Niwe ukoresha siporo Abayakigali bitabira Car Free Day iba buri mpera z’icyumweru

Niki wifuza kuzageraho mu gihe kizaza nibura wifuza ko wazasaza waragikoze?

Icya mbere ni kugira Gym nini (ahantu mu nzu bitoreza imikino ngororamubiri), ikindi ni gutoza abana bakazagera ku rwego rwanjye, kuburyo nazagira abazansimbura. Mu kubigeraho harimo kubatoza, kubigisha ububi bw’ibiyobyabwenge, agakoko gatera Sida kuko aribyo bikunze kudindiza iterambere ry’urubyiruko.

Bamwe mu bana Mukasa Nelson atoza imikino itandukanye

Nk’umutoza w’imikino ngororamubiri kandi ukora buri munsi, ese nta ngaruka mbi bikugira ku buzima?

Nta ngaruka mbi bingiraho kubera ko niha gahunda. Ikindi ndya indyo zuzuye intungamubiri nkuko mbisabwa n’inama z’ubuzima n’abaganga. Nkora imyitozo kuva ku cyumweru kugeza ku wa gatanu. Ku Isabato ndaruhuka kuko ariwo munsi ngira wo kujya gusenga.

Ese ahanini ni ayahe mafunguro adashobora kubura ku meza yawe?

Amafunguro ahanini ntashobora kubura kumeza yanjye, n umuceri, agahunga, umwumbati, ibijumba, ifiriti. Ibi ni ibiryo bitera imbaraga. Ibindi ni imboga zo mu bwoko bwa dodo, Karoti, ubunyobwa, imbuto n’ibindi.

Iyo mbyutse mu gitondo mfata kandi uduce tubiri tw’umugati dusize nkongeraho igikombe cy’icyayi. Nyuma y’amasaha abiri kandi ngenda nywa amazi meza, hanyuma mu ijoro iyo maze kurya nibura hashize iminota 30 mbere yo kuryama mfata ikirahure kimwe cy’amazi.

Amwe mu mafunguro Mukasa afata

Ni yihe nama waha abantu bafite umubyibuho ukabije badakora sport?

Nabagira inama yo kuzajya bagana ahakorerwa siporo Aerobics/Gym Tonnic, cyangwa bakajya bakora iyo kugenda n’amaguru mu gihe cy’isaha imwe, bakabikora gatatu cyangwa kane mu cyumweru. Ibi byabafasha gutakaza ibiro mu gihe cyose babigize nk’akamenyero.

Ni yihe nama uha abantu badakora sport muri rusange?

Inama naha abantu badakora sports muri rusange, nuko iyo ukoze siporo icya mbere bituma uhora wishimye, siporo ni umuti w’indwara zitandukanye. Ni gake umuntu umenyereye siporo arwara. Ikindi abantu bafite ikibazo cyo kutarya, ni umuti kuko itera appétit, ikanatuma umuntu ahorana ubuzima bwiza muri rusange.

Ikindi cyiza cya siporo ugira inshuti nyinshi zitandukanye, abo muhurira mu mikino.

Anatoza umupira w’amaguru ariko ibijyanye n’iby’ibanze
Abana atoza abana koga
Mukasa Nelson

5 Ibitekerezo

  1. Nelson Coach mubyukuri twarakwishimiye cyane muri gahunda watangije za Abana mubiruhuko umwaka ushize byaradufashije cyane nkatwe nka babyeyi nkange abange harimo abangaga siporo pe barazikunze bamenye koga, football nubu barambaza ngozizongera ryari mubyukuri komerezaho.

  2. Coach turakuzi your the best professional nishimira kugora Session ya Aerobic yawe ya Friday Stadium Amahoro kuva saa 3:30pm kandi niyo ukoresha CAR FREE DAY simpabura. I enjoyed sana.

Tanga igitekerezo