Sinahamya ko Abarundi bahabwa indi Nkambi-MIDIMAR

0
Iyi nkambi ya Mahama irimo abantu barenga ibihumbi 50

Minisiteri Ishinzwe Impunzi n’Imicungire y’Ibiza (MIDIMAR), ivuga ko itahamya ko hari umugambi wo kuba hakubakwa indi nkambi yo kwakira Abarundi bakomeje guhunga igihugu cyabo.

MIDIMAR ivuga ko kugeza ubu mu Rwanda hari inkambi nyinshi, bityo kuvuga ko hakongerwa izindi zirimo iz’Abarundi bya ari ibintu bigoye.

Ibi iyi minisiteri ibivuze nyuma y’aho ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi ku isi, ritangarije ko hakwiye kugira igikorwa mu bihugu birimo u Rwanda, kubera ko Abarundi bakomeje guhunga umunsi ku munsi.

William Spindler uvugira uyu muryango, yavuze ko kubera ibiganiro bihuza perezida Nkurunziza n’abamurwanya bitarimo kugera ku ntego, ibi birimo gutuma abahunga igihugu bakomeza kwiyongera.

Willliam ari i Geneve mu Busuwisi yagize ati “Hakenewe ko ibihugu byakiriye izi mpunzi byashaka uko byagura aho zicumbikorwa nk’ubutaka, kuko imibereho yazo ni mibi kandi zirimo kwiyongera, ibi bidakozwe mu maguru mashya bizagora ibi
bihugu byazakiriye, kuko inkambi izi mpunzi zirimo zimaze kuba nto.”

Mu kiganiro n’umuyobozi ushinzwe iby’impunzi muri MIDIMARI yahaye ikinyamakuru izubarirashe, yavuze ko ubu buri munsi bakira Abarundi bari hagati ya 10 na 20.

Rwahama Jean Claude yagize ati “Abaza ntabwo ari benshi cyane kuko ku munsi twakira abari hagati ya 10 na 20, ntabwo ari benshi ugereranyije n’iminsi ishize. Kuvuga ko aba barundi bagira ahandi bajyanwa ibyo bizarebwa n’inzego
zibishinzwe kuko ngirango murabyibuka ko mu gihe gishize bari basabye ko bareba ahandi bajya mu bindi bihugu, ubu birimo kuganirwa uyu kandi niwo waba umuti.”

“Ibyo kuvuga ko hashakwa indi nkambi ntabwo nabihamya kuko tumaze kugira inkambi nyinshi cyane, si iz’Abarundi gusa ahubwo hari n’iz’Abanyekongo. Icyaganirwaho ni ukureba uko bajyanwa ahandi bitari mu Rwanda.”

Impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda zisaga ibihumbi 74, na ho inkambi ya Mahama irimo abasaga ibihumbi 50.

Tanga igitekerezo