Shampiyona y’abafite ubumuga bwo mu mutwe igiye gutangira

0
Bamwe mu bakinnyi bafite ubumuga bwo mu mutwe bukomatanyije n'ingingo bakina Boccia bitabiriye isozwa rya shampiyona ya 2016 (Ifoto(Ngendahimana S)

Shampiyona y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga bwo mu mutwe mu mukino bita “Boccia” iratangira kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Gashyantare 2017, ikazabera mu Mujyi wa Kigali no mu Karere ka Ngororero.

Amakuru ikinyamakuru izubarirashe.rw gikesha Jean Marie Nsengiyumva ushinzwe teikiniki muri Komite y’Igihugu y’Imikino y’abantu bafite ubumuga (NPC Rwanda) avuga ko mu mujyi wa Kigali, iyi mikino ya Boccia izabera kuri Sitade Amahoro i Remera, amakipe azitabira iyi shampiyona ni: Jyamubandi mwana, Akarere ka Rulindo,  Izere mubyeyi,  HRD Muhanga na Tubiteho.

Mu Karere ka Ngororero shampiyona ya Boccia izitabirwa n’amakipe nka Musanze, ApaxJanja na Apax Muramba.

Impamvu iyi mikino izabera muri Ngororero na Kigali

Sekarema Jean Paul bita Seka, ushinzwe siporo y’abafite ubumuga bwo mu mutwe muri NPC yatangarije ikinyamakuru izubarirashe.rw ko impamvu iyi shampiyona izabera ahantu hatandukanye ari ukubera ko iyi mikino itinda kurangira.

Sekamana yakomeje avuga ko mu mikino iheruka, yatinze kurangira bamwe mu bakinnyi bashonje bahita bataha itarangiye. Indi mpamvu ni buryo bwo kurohereza abakinnyi kuko abenshi ari ababa mu bigo kandi biba bidafite amafaranga yabafasha kugera aho imikino yabereye mu gihe yakiniwe kure.

Abakinnyi ba Bocia, baba mu byiciro bitatu: icya mbere ni icy’abakina ari umwe kuri umwe, abakina ari babiri kuri 2 n’abakina ari batatu.

NPC Rwanda ikaba ifite gahunda yo gukora ibishoboka byose ikazagira ikipe izaserukira igihugu mu mikino Paralempike izabera i Tokyo muri 2020.

Abakinnyi bafite ubumuga bwo mu mutwe bashobora guserukira u Rwanda mu mikino Paralempike ya 2020

Tanga igitekerezo