Shampiyona ya Volleyball igiye gusubukurwa

    0
    Kirehe VC imaze kwegukana irushanwa ryo kwibuka Padiri Kayumba

    Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Volleyball  yari yarahagaze kubera irushanwa ryakinwaga mu mpera z’iki cyumweru gishize ryo kwibuka Kayumba izasubukurwa tariki ya 25 Gashyantare 2017.

    Imikino iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru

    Mu bagabo

    UNIK v KVC (Umukino uzabera mu Karere ka Ngoma)

    Kirehe v UTB

    UTB v IPRC South Vc

    Kirehe v IPRC South Vc(Iyi mikino izabera mu karere ka Kirehe)

    REG v APR Vc

    Gisagara v APR

    REG v Gisagara (Iyi mikino izabera ku kibuga cya REG).

    Mu bagore

    IPRC KGL v RRA

    St Aloys v Ruhango

    APR v St Joseph

    St Aloys v St Joseph

    APR v Ruhango.

    Umutoza wa Kirehe Volleyball Club ,Nyirimana Fidèle yatangarije izubarirashe.rw ko bateguye imikino ya shampiyona  kuko mu mpera z’iki cyumweru bazaba bakiriye amakipe menshi bikaba bibaha amahirwe yo  kuzabona amanota mu buryo buboroheye kuko bazaba bakinira ku kibuga cyabo.

    Yagize ati “ Iki cyumweru gishize twagize umugisha wo kwegukana irushanwa ryo kwibuka Kayumba ryabereye mu Karere ka Huye twahuye n’amakipe atandukanye  nyuma twakomeje imyiteguro ya shampiyona tuzakina mu mpera z’iki cyumweru aho tuzakira ikipe itoroshye ya IPRC ndetse na UTB”.

    Tanga igitekerezo