Shampiyona ya Handball igeze ku munsi wa 6

0
Police Handball Club iherutse gutsinda APR HC mu mukino utoroshye

Shampiyona ya Handball mu Rwanda mu mpera z’iki cyumweru izaba ikomeza ku munsi wayo wa gatandatu mu mikino ibanza (phase aller).

Imikino izaba mu mpera z’iki cyumweru

Es Urumuri Vs Apr

ADEGI Vs Police

Gs St Aloys Vs UR Huye

Nyakabanda Vs UR Huye

Nyakabanda Vs ES Kigoma

Police Vs Gs St Aloys.

Umutoza wa Police Handball Club, Ntabanganyimana Antoine  yatangarije izubarirashe.rw ko  biteguye gukomeza intego yabo yo gutsinda kugeza ku mukino wa nyuma wa shampiyona.

Avuga ko biteguye kubona amanota yose kugera ku munsi wa nyuma .

Bagirishya Anaclet utoza APR avuga ko shampiyona igikomeza nubwo baheruka gutakaza amanota batsinzwe na mukeba abo Police ariko bagifite umukino w’ikirarane ndetse na shampiyona isa naho ikiri yose.

Uko amakipe akurikirana ku rudonde rw’agateganyo rwa shampiyona

1. Police 12Pts

2. ADEGI 10 Pts

3.Es Kigoma 9 Pts

4. Apr 7Pts

5. Inyemeramihigo 6Pts

6. GS St Aloys 6Pts

7.Es Urumuri 5Pts

8. Nyakabanda 5Pts

9. UR CE 2 Pts

10. GS Rambura 2Pts

11. UR Huye 1Pts.

Tanga igitekerezo