Seyoboka yajuririye mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare asaba kuburana mu mizi

0
Seyoboka yari yaje ari kumwe n'umwunganira mu mategeko Me Ngirabatware Albert

Sous Lieutenant Henri Jean Claude Seyoboka ukekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yajuririye Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, kuri uyu wa 7 Gashyantare 2017, asaba ko atakomeza gufungwa by’agateganyo ahubwo ko urubanza rwe rwatangira mu mizi.

Seyoboka yajuririye icyemezo cy’Urukiko rwa Gisirikare rwa Nyamirambo ruheruka gufata kuwa 30 Mutarama 2017, rutegeka ko akomeza gufungwa by’agateganyo ndi minsi 30.

Uru rukiko rwagaragazaga ko mu gufata uyu mwanzuro, uru Rukiko rwavuze ko rwemeye kwakira icyifuzo cy’ubushinjacyaha kuko rwagisuzumye rugasanga gifite ishingiro.

Rwashingiye ku kuba ubushinjacyaha bugaragaza ko muri dosiye hari abatangabuhamya 7 bashya babajijwe, maze ruvuga ko iki cyifuzo cyahabwa agaciro.

Impamvu Seyoboka ashingiraho…

Seyoboka, mu gutanga ubujurire bwe, yabwiye Urukiko Rukuru ko ubutabera nyabwo ari ubutabera bwihuse, asaba ko uru Rukiko Rukuru rwasesa icyemezo cy’Urukiko rwa Gisirikare cyo gukomeza kumufunga kikavaho.

Yavuze ko akurikije ifatwa rye, ankete z’ibyaha aregwa zakozwe kera, kandi ko zanarangiye bityo ko abona ubushinjacyaha bushaka ko akomeza gufungwa nta mpamvu zikomeye zindi zihari.

We yavuze ko yahita atangira kuburana mu mizi mu buryo yise ubwa ‘vuba na bwangu’.

Urukiko Rukuru rwamubajije icyakorwa haramutse hasheshwe icyemezo cy’Urukiko rwa Gisirikare, nuko Seyoboka avuga ko akurikije uburyo biri kugenda adatekereza yuko Urukiko Rukuru rwakwemeza ko yafungurwa.

Aha yavuze ko mu mutwe we yabyikuyemo, bityo ko we asaba ko urubanza rwahita rutangira kuburanishwa mu mizi yarwo.

Me Ngirabatware Albert, wunganira mu mategeko Sous Lieutenant Seyoboka nawe yashimangiye ibi, avuga ko nubwo Urukiko rwa Gisirikare rwishingikirije ingingo ya 104 y’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, umucamanza atigeze asobanura impamvu zikomeye yashingiyeho afata icyemezo cyo gukomeza gufunga umukiriya we.

Aha yavuze ko agaka ka 4 k’iri tegeko gafite irengayobora ivuga ko ‘icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo cyangwa kongera igifungo bigomba gusobanura impamvu zabyo’.

Yasobanuye ko no mu gufungwa by’agatenganyo umucamanza yari yarashingiye ku byo Seyoboka aregwa mu rubanza rwaciwe n’inkiko Gacaca bityo ko nta mpamvu hagomba kongerwa igihe cy’iperereza.

Aha yavuze ko nubwo hari icyemezo cy’inkiko zisanzwe cyakuyeho ibyemezo by’urukiko Gacaca ibyo ushinjwa yaregwagamo bitakuweho, nk’uko amategeko y’ikurwaho ry’izi nkiko abigena, kandi ko byakorewe iperereza rihagije.

Me Ngirabatware yanavuze ko umukiriya we ajya kuzanwa mu Rwanda, ari uko igihugu cya Canada cyabonye dosiye yuzuye y’ibyaha aregwa aza kuburanishwa mu Rwanda, ko atazanywe ngo hakorwe irindi perereza.

Me Ngirabatware yavuze Ubushinjacyaha butigeze bugaragaza ibyo bwakoresheje igihe cy’iminsi 30 ya mbere bwahawe, ngo hagaragazwe ibigikenewe gukorwa byashingirwaho bwongerwa igihe.

No ku ngingo y’abatangabuhamya bashya babonetse, Me Ngirabatware yavuze ko ibyo bidahagije, hagomba kwerekanwa uburemere bwabo, nawe asaba ko iki cyemezo cyakurwaho.

Sous Lieutenant Henri Jean Claude Seyoboka ukekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yajuririye Urukiko Rukuru rwa Gisirikare

Ubushinjacyaha…

Ku ruhande rw’ubushinjacyaha bwavuze ko Sous Lieutenant Henri Jean Claude Seyoboka amategeko abwemerera guhabwa igihe cy’iperereza no kurinonosora, kandi ko ku cyaha cy’ubugome nk’icyo Seyoboka aregwa iyo minsi 30 ishobora
kongerwa kugeza ku mwaka.

Ubushinjacyaha bwabwiye Seyoboka ko yiregagije ko icyemezo cyo gukomeza gufungwa cyafashwe ngo dosiye ye irusheho kunozwa.

Ubushinjacyaha bwavuze ko budashobora guha Urukiko dosiye ituzuye, kandi ko Sous Lieutenant Seyoboka n’umucamaza we atari bo bakwiye kumva ko urukiko nta mpamvu rufite, ko ahubwo urukiko rwashingiye ku mpamvu z’uko iperereza rinozwa.

Bwibukije ko ibyaha Seyoboka aregwa ari ibyaha bikomeye birimo icyaha cya Jenoside no kwica abantu benshi mu gihe gito, ko hakenewe abatangabuhamya benshi.

Ubushinjacyaha bwabwiye Seyoboka ko ubushinjacyaha ari bwo bukora iperereza, bukemeza ko yuzuye.

Ubushinjacyaha bwavuze ko mu kwezi bwari bwarahawe bwumvise abatangabuhamya 2 biyongera ku bandi 7 bari barabajijwe n’ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha, kandi ko hari abandi bagikenewe.

Bwasabye Urukiko ko niba ibyo Seyoboka avuga ari zo nenge agaragaza zateshwa agaciro.

Urukiko Rukuru rwavuze ko ruzatangaza umwanzuro warwo kuwa 10 Gashyantare 2017.

Seyoboka imbere y’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare

Tanga igitekerezo