Prof Sam Rugege asanga ruswa atari icyorezo cyatuma ishyirirwaho urukiko rwihariye

0
Prof Sam Rugege asanga ruswa atari icyorezo cyatuma ishyirirwaho urukiko rwihariye

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof Sam Rugege avuga ko ruswa atari icyorezo mu Rwanda kugira ngo habe habaho urukiko rwihariye rwo kuburanisha imanza zayo.

Yabitangarije mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa 6 Gashyantare 2017, ubwo hatangizwaga ibikorwa by’icyumweru byo kurwanya ruswa mu nkiko, bizageza tariki ya 10 Gashyantare.

Umuvunyi Mukuru, Aloysie Cyanzayire, aherutse kubwira Abadepite ko hakwiye kujyaho urukiko rwihariye rugamije kuburanisha abakekwaho ibyaha bya ruswa. Yemeza ko byafasha ubutabera gukurikirana neza imanza za ruswa.

Iki gitekerezo kandi cyanashimangiwe kandi na Transperency Interantional Rwanda, ubwo uyu umuryango wamurikaga raporo igaragaraza imiterere ya ruswa mu bihugu bitandukanye byo ku Isi kuri uyu wa 25 Mutarama.

Ingabire Marie Immaculeé uyobora uyu muryango ishami ry’u Rwanda, yagarutse kuri icyo cyifuzo cy’Umuvunyi Mukuru, avuga ko urwo rukiko rugiyeho ibyaha bya ruswa

byakurikiranwa uko bikwiye nta kindi bibangikanyijwe na byo.

Prof Sam Rugege avuga ko icyo gitekerezo bamaze iminsi bakiganiraho n’inzego zitandukanye, aho ngo nta mwanzuro urafatwa. Kuri we ariko, urukiko rwihariye ruburanisha imanza za ruswa si ngombwa kuko mu Rwanda ruswa atari icyorezo cyugarije igihugu.

Anavuga ko hatekerejwe ko ahubwo hajyaho urugereko rwo mu rukiko rw’isumbuye ruburanisha ibyaha byose bimunga ubukungu bw’igihugu, aho kuba hajyaho urukiko rwihariye kuko ngo muri iki gihe rusa nk’aho rudakenewe.

Mu magambo ye yabisobanugiye agira ati “Ni igitekerezo tumaze iminsi tubiganiraho, ntituragera ku mwanzuro uhamye ariko hagati aho icyo twe twatanzeho igitekerezo kirimo no mu mushinga w’itegeko riri mu Nteko Ishinga Amategeko ni uko hajyaho urugereko rw’urukiko rwisumbuye ruburanisha ibyo byaha. Uko tubibona muri iki gihe twasangaga urukiko rwihariye rutaraba ngombwa n’ubundi ibyaha bimunga ubukungu ntabwo ari byinshi cyane, ntabwo ruswa mu Rwanda ari icyorezo nk’uko bimeze mu bindi bihugu, tugasanga gushyiraho urugereko rwihariye ariko ruri mu rukiko rwisumbuye byaba bihagije kugeza igihe tuzasanga koko bikenewe kugira ngo hajyeho urukiko rwuzuye rwihariye rwo kuburanisha bene ibi byaha.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode yabwiye Izubarirashe.rw ko nta kibazo gihari giterwa no kuba mu Rwanda nta rukiko rwihariye ruhari ruburanisha imanza za ruswa.

Gusa uyu muyobozi yemeye ko igitekerezo kidashobora gusuzugurwa, aho yavugaga ko bazicarana n’abagitanze hakarebwa niba urwo rukiko rukenewe.

Guhera mu muri Gashyantare 2016 kugeza ubu, hamaze gucibwa imanza za ruswa 324. Biteganyijwe ko muri iki cyumweru cyo kurwanya ruswa hazacibwa imanza 51 zisigaye zifitanye isano na ruswa, aho hazacibwa 27 izindi 24 zigacibwa nyuma bitewe n’amatariki zahawe.

Muri izo manza zaciwe ziregwamo abantu batanze ruswa iri hagati y’amafaranga 3000 na 5000. Naho umuntu waburanishijwe aregwa gutanga ruswa nini ni uwatanze ruswa y’amafaranga ibihumbi 500.

Urukiko rw’Ikirenga ruvuga ko abashoferi n’abamotari ari bo baza ku isonga mu baburanishijwe bagahamwa n’icyaha cya ruswa.

Runavuga ko ruswa mu nkiko yagabanutse, aho ngo umwaka ushize hirukanwe umucamanza umwe n’abanditsi babiri b’inkiko kubera icyaha cya ruswa n’ibifitanye isano na yo. Mu gihe guhera mu mwaka wa 2005 kugeza ubu hirukanwe abacamanza 16 ndetse n’abanditsi b’inkiko 22.

Raporo ya Transperancy International y’umwaka wa 2016 igaragaza ko u Rwanda ruza ku mwanya wa 50 ku isi mu kurwanya ruswa, rukaba urwa gatatu mu bihugu bya Afurika mu kugaragaramo ruswa nke, aho Leta ivuga ko byatewe n’ubushake bwa politiki bwo guhangana na ruswa.

Tanga igitekerezo