Police na APR zizahurira ku mukino wa nyuma w’irushanwa ry’umunsi w’Intwari

0
Police na APR zizahurira ku mukino wa nyuma w’irushanwa ry’umunsi w’Intwari

Ikipe ya Police Handball izahura na APR ku mukino wa nyuma mu irushanwa ry’umunsi w’Intwari ryatangiye uyu munsi tariki ya 4 Gashyantare uyu mwaka.

Ni nyuma y’uko aya makipe APR na Police zatsinze imikino yose yo mu matsinda.

Iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe 9 harimo atandatu y’abagabo nandi atatu y’abagore.

Uko imikino yo mu matsinda yarangiye mu bagabo

Nyakabanda 26 – 22UR CE
Police 32 – 16UR CE
Police 30 – 20 Nyakabanda
ES Kigoma 26 -18 ST. ALOYS
APR 22 – 11ES Kigoma
ST ALOYS 15 -35 APR
3.GS St Aloys 2 Pts.

Umutoza w’ikipe ya Police Handball, Ntabanganyimana Antoine yanagarije Izubarirashe.rw ko bitewe n’uko bakinnye imikino y’uyu munsi y’amajonjora bafite icyizere ko bazegukana iri rushanwa ntagihindutse.

Yagize ati “Uyu munsi nagerageje gukoresha uko nshoboye nkinisha abakinnyi bose nsanzwe mfite kandi bagerageje kubyitwaramo neza bose.”

Avuga ko umukino wa nyuma ubahuza na APR usanzwe ubagore ariko biteguye gukora ibishoboka byose bagatsinda hakiri kare ibitego byinshi.

Iri rushanwa riheruka kwegukanwa n’ikipe ya Police itsinze bigoranye ikipe ya APR ku bitego 29-28.

Bagirishya Anaclet umutoza wa APR yemeza ko Police bagomba guhangana kugera ku munota wa nyuma dore ko umwaka ushize batsinzwe barushanwa igitego kimwe gusa.

Mu bagore imikino izaba ku cyumweru tariki ya 5 Gashyantare 2017

Uko amakipe azahura ku kibuga cya Kimisagara

9:00 APPEGA Vs GS Mwendo
10:00 Hanika Vs GS Mwendo11:00 Appega Vs Hanika .
Aha ikipe ibyiri za mbere zizahura ku mukino wa nyuma.
Naho mu bagabo Police na APR biteganyijwe ko zizacakirana ku isaha ya saa saba z’amanwa ku kibuga cya Kimisagara.

Tanga igitekerezo