Police Handball Club yatsinze APR mu mukino utoroshye

0
Police Handball Club ihatana na APR Handball Club kuri iki cyumweru (Ifoto/Bakomere P)

Police Handball Club yatsinze APR HC ku bitego 40 kuri 38 mu mukino utari woroshye wahuje aya makipe akunze gutahanira ibikombe bikinirwa mu Rwanda.

Uyu mukino wabereye ku kibuga cya Kimisagara guhera saa yine za mugitondo waranzwe n’ishyaka ridasanzwe ku buryo Antoine Ntabanganyimana utoza Police Handaball ishati yahindutse amazi kubera icyuya.

Ntabanganyimana Antoine (iburyo) umutoza wa Police Handball Club yabize ibyuya karahava mu mukino wamuhuje na APR HC (Ifoto/Bakomere P)

Muri uyu mukino, Nshimiyimana Alexis niwe wabaye umukinnyi watsinze ibitego byinshi kuko yinjije icumi.

Bagirishya Anaclet, umutoza wa APR Handball Club yagize ati “navuga ko wari umukino utoroshye, ku ruhande rwacu ntitwari duhagaze neza ku ruhande rw’umuzamu”.

Bagirishya yakomeje avuga ko ntarirarenga kuko batsinzwe mu mikino ibanza (phase aller) bityo bagiye gukomeza imyitozo kugira ngo mu kindi cyiciro (phase retour) nabo bazitware neza.

Bagirishya Anaclet umutoza wa APR Handball Club nawe yari yaje yiyemeje (Ifoto/Bakomere P)

Antoine Ntabanganyimana umutoza wa Police Handball Club yabwiye abanyamakuru ko yishimiye intsinzi. Antoine yavuze ko amahirwe ya 56 ku ijana ayafite kugira ngo azegukane igikombe.

Akaba yavuze ko ari yo manota yakwiha, kuko urugendo rwo guhatanira igikombe rugikomeje.

Abakinnyi ba Police Handball Club n’abafana bayo ibyishimo byari byose

Utabarutse Théogene, Umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Handball mu Rwanda (FERWAHAND) na Ngarambe Jean Paul, Umunyamabanga Mukuru n’abafana batandukanye b’aya makipe bari yaje kureba uyu mukino wabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Gashyantare 2017.

Utabarutse Théogene, yavuze ko wari umukino ushimishije kuko ari umwe mu yigaragaza intera Handball y’u Rwanda imaze kugeraho.

Indi mikino uko yagenze

Es Kigoma 36-29 ADEGI

Gs St Aloys 29-24 Gs Rambura

ADEGI 48-43 Urumuri

Inyemeramihigo 54-27 Gs Rambura

Tanga igitekerezo