Police Handball Club na APR HC mu mukino w’ishiraniro

1
APR HC na Police Handball Club amwe mu makipe akunze guhatana ku mukino wa nyuma (Ifoto/Ububiko)

Police Handball Club na APR zizahurira mu mukino w’ishiraniro uzaba ku Cyumweru tariki ya 19 Gashyantare 2017.

Aya makipe aheruka guhurira ku mukino wa nyuma w’irushanwa  ry’umunsi w’Intwari, aho APR yatsinze ibitego 37 kuri 33 bya Police.

Umutoza wa Police, Ntabanganyimana Antoine yatangarije izubarirashe.rw ko biteguye uyu mukino w’amateka kuko, uyu mukino ubahuza na mukeba wabo uba ari ishiraniro mu irushanwa iryo ari ryo ryose.

Antoine yagize ati “uyu mwaka shampiyona isa niyajemo impinduka kuko amakipe ubu adasiganwa amanota menshi ku ruhande rwacu bika bidusaba imbaraga sidasanzwe tukabasha kuzamura amanota yacu ni nabyo bizaduha kuba twakwegukana igikombe”.

Umutoza wa Police yagize icyo avuga ku ikipe ya APR bazahura mu mpera z’iki cyumweru

Antoine yagize ati “ku ruhande rwacu tumaze iminsi dukorera imyitozo kuri Sitade Amahoro i Remera aho turiho dushyira imbaraga mu busatirizi cyane cyane kugira ngo tuzabashe gukura amanota kuri iyi kipe”.

Avuga ko muri uyu mwaka basezereye abakinnyi 6 bazana abana ari nabo bakomeje kwitabwaho kugira ngo bazamure urwego rw’imikinire yabo.

Bagirishya Anaclet, umutoza wa APR Handball Club avuga ko uyu mwaka bafite ingamba nshya zirimo gutwara ibikombe kandi bakaba barabitangiye begukana irushanwa ry’umunsi w’Intwari.

Yagize ati “ Tugiye gukina na Police iturusha amanota atatu ariko twe  tuzahura nayo tugeze ku munsi wa gatatu aho yo izaba igeze ku munsi wa kane”.

Avuga ko baramutse batsinze uyu mukino  uzabahuza na Police byabaha icyizere cyo gukomeza inzira yo kwegukana igikombe cya shampiyona.

Uyu mukino uzahuza ikipe ya APR na Police uzabera ku kibuga cya Kimisagara  saa yine z’amanywa.

Uko amakipe akurikirana ku rutonde rw’agateganyo

1. Police 9Pts

2. Apr 6Pts

3. Es Kigoma 6Pts

4. ADEGI 6Pts

5. Nyakabanda 5Pts

6. Es Urumuri 4Pts

7. C.Inyemeramihigo 3Pts

8. GS St Aloys 3Pts

9. UR CE 2 Pts

10. UR Huye 1Pts

11. GS Rambura 0 Pts.

Igitekerezo kimwe

  1. Uyu mukino uzaba unogeye ijisho.Gusa ujye wibuka gushyiraho ifoto ijyanye n’igihe kuko mpereye kubakinnyi uri kugaragaza nka Jean Paul (ufashe umupira) uwo akinira Apr.Uwo amaze gucaho in Brax Akinira Police naho umukinnyi ubanziriza uwa nyuma iburyo uri muri defense yitwa Munezero ari muri Nyakabanda.

Tanga igitekerezo