Platini (Dream Boys) yahakanye ibyo gucyurira uwari umukunzi we

0
Platini yavuze ko akeneye guha Diane ubutumwa atabunyuza mu ndirimbo

Umuhanzi Nemeye Platini, umwe mu bagize itsinda rya “Dream Boys” yanze amazimwe maze ahamya neza ko indirimbo zabo ‘Kizunguzungu’ na ‘Yale yale’ n’ubwo zirimo amagambo ashobora gushuka abantu ntaho zihuriye no gutandukana kwe n’uwo bakundanaga.

Nyuma y’izi ndirimbo, ibihuha byinshi byarakwirakwijwe, aho benshi bahamyaga ko zirimo ubutumwa bwihariye, umusore Platini yageneye uwari umukunzi we Diane.

Izi ndirimbo zimaze kujya ahagaragara, ibihuha byabaye nk’ibigira ishingiro rito kuko amagambo azikubiyemo wumva ko ari amagambo akarishye, umusore abwira uwo akunda cyangwa se uwo yakundaga ariko wamunaniye.

Muri ‘Yale yale’ bagize  bati “Ntako ntakoze ngo nkunde ndwubake ariko biranga biba yale yale. Ntiwareka amajoro, ntiwankunda njyenyine,…niyo nagupfira, oya ntiwahinduka ni yale yale… Nashinze ivi ku karubanda nzi ko wenda uzatuza, umbera ibamba. Nasanze niyo naguha ibya mirenge, inzira zacu ntizahura. Wangize nka cya kirondwe cy’indondogozi, cyasigaye ku ruhu inka yarariwe kera.”

Aya magambo nubwo asa n’ahamya ibyavugwaga rero, Platini we ntiyemeranya n’ababihuza kuko ahamya ko ntaho bihuriye no gutana kwe na Diane.

Yagize ati “Abahuza iyi ndirimbo no gutandukana na Diane ntabwo nababuza kubikora ariko icyo nababwira ni uko bibeshya cyane kuko ntaho bihuriye. Izi ndirimbo zivuga umukobwa uba yarananiranye kandi Diane siko yari ameze. Ikindi bagomba kumenya ni uko Diane ari umuntu twasangiye amabanga menshi bityo sinatinyuka kumuririmba kuriya kandi mfite na nimero ye ya telefone nkeneye kugira ubutumwa mugezaho namuhamagara nkabumubwira.”

Mu ntangiriro z’uyu mwaka niho itandukana rya Platini na Diane ryasakaye cyane ndetse Diane ashyira ahagaragara uwo yamaze kumusimbuza.

Tanga igitekerezo