…Padiri ati: “Wiseka kuko muri iki cyumweru umugore wawe amaze kugwamo kane kose.”

1

Umupadiri yakundaga gutanga penetensiya akanabikangurira abakirisitu be. Abagore bose bo muri ako gace iyo bazaga kwicuza ibyaha harimo icyo gusambana bakoreshaga indi mvugo ngo “Mbabarira padi ejo naguye mu cyobo.” Padiri na we yari yarabimenyereye maze akabaha icyiru.

Kera kabaye, baramuhindura bazana undi. We ntiyari azi kugwa mu cyobo icyo ari cyo. Buri gihe akumva iryo jambo ku bagore. Nyuma biramurenga ahita ajya gushaka umuyobozi w’ako karere aramubwira ati: “Bwana muyobozi nagira ngo mukoreshe imihanda mupfuke ibyobo kuko abagore b’aka gace abenshi babigwamo, bajya babibimbwira iyo baje muri penetensiya kandi bigaragara ko nyuma yo kugwamo bituma bagira umutima mubi kuko usanga babyicuza ari benshi.

Umuyobozi kuko yari azi iryo jambo icyo barikoresha bashaka kuvuga, araseka arihirika, maze padiri ati: “Wiseka kuko muri iki cyumweru umugore wawe amaze kugwamo kane kose.”


Umukobwa yahamagaye umuhungu w’incuti ye ngo aze mu rugo nta muntu uhari, umuhungu ahita atega moto yihuse yumva ko amubwiye ko ariwe uhari wenyine,abandi bakaba badahari,agezeyo asanga harafunze, maze ahamagara umukobwa :

Umuhungu : Allo

Umukobwa : Allo sweety

Umuhungu : Cherie none se ko mbona hafunze ?

Umukobwa : Yego honey sinakubwiye ko nta muntu uhari.

Umuhungu : Nonese wampamagariye iki ?

Umukobwa : Yego disi igihungu, nyine ejobundi baherutse kutwiba, nagirango ube uri aho bataza kongera kutwiba.

Igitekerezo kimwe

Tanga igitekerezo