Nyuma y’umwarimu, abanyeshuri bane bagejejwe mu rukiko baregwa gutuka Magufuli kuri Whatsapp

0
Perezida wa Tanzania Dr John Joseph Pombe Magufuli (Ifoto/Interineti)

Abanyeshuri bane ba Kaminuza ya Kampala (KIU) ishami rya Dar es Salaam, bagejejwe mu rukiko rw’Akarere ka Ilala, baregwa ibyaha byo gukwirakwiza amafoto atuka Perezida Magufuli muri groupe ya Whatsapp.

Abo banyeshuri ni Aminata Kongo w’imyaka 19, Maria Tweve w’imyaka 20, Anne Mwansasu w’imyaka 21 na Agnes Gabriel na we w’imyaka 21. Basomewe ibyaha baregwa imbere y’umucamanza Catherine Kiyoja.

Aba banyeshuri uko ari bane bararegwa icyaha cyo gukwirakwiza ifoto igaragaza Perezida Magufuli yambaye igitambaro mu mutwe ubusanzwe cyambarwa n’abasilamukazi, bazi neza ko gukora bene ibyo bibujijwe n’amategeko.

Bavuye mu rukiko basubizwa muri gereza nyuma yo kunanirwa kubahirizwa ibyo basabwaga ngo barekurwe by’agateganyo, nk’uko ikinyamakuru Mwananchi dukesha iyi nkuru kibitangaza.

Aba si bo ba mbere bagejejwe mu rukiko bashinjwa gutuka Perezida Magufuli kuko umwarimu wa kaminuza ya Mkwawa Dr Oscar Magava wafashwe umwaka ushize, yabaye uwa 10. Nawe yarezwe gutuka Perezida Magufuli muri groupe ya WhatsApp.

Mu ntangiriro z’uku kwezi hari umucungamari washyikirijwe urukiko na we aregwa kwandagaza Perezida Magufuli abinyujije muri groupe ya Whatsapp.

Uwari uhagarariye Leta mu rubanza rwa Dr oscar Magava, Leonard Challo, yabwiye urukiko ko Elizabeth Asenga yatukiye Magufuli muri gurupe ya Whatsapp yitwa STJ Staff Social Group, aho ngo yagize ati…

“Mwaramutse, nta muperezida w’igicucu nk’uyu wacu ku Isi. Reba uburyo ashyigikira Lissu, ifoto ye kuyishyira mu biro byawe ni ukwitera umwaku. Nubyuka mu gitondo ugahura n’ifoto ye ari yo ya mbere uzamenye ko uwo munsi wose ari uw’imyaku.”

Ibi byabaye nyuma y’aho undi mugabo witwa Isack Habakuki yemeye icyaha cyo gutuka Magufuli abinyujije kuri Facebook, agahanishwa gufungwa imyaka itatu cyangwa kwishyura ihazabu ya miliyoni 7 z’amashilingi ya Tanzania.

Kuri Facebook, Habakuki wo mu Ntara ya Arusha yari yanditse ati “Hizi ni siasa za maigizo halafu mnamfananisha huyu bwege na Nyerere wapi buana,” Bisobanuye ngo “Izi politiki (za Magufuli] ni nk’ikinamico, hanyuma mukagereranya iki kigoryi na Nyerere?” nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru byinshi birimo Global Publishers.

Soma inkuru yabanje:

Umwarimu wa kaminuza yatawe muri yombi akekwaho gutuka Magufuli kuri Whatsapp

Tanga igitekerezo