Nshobozwabyosenumukiza wamamaye kubera izina rirerire no mu ikipe ya Basketball ni muntu ki?

0
Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques afite umupira agiye gutsinda (Ifoto/Ngendahimana S.)

Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson ukinira ikipe ya Espoir Basketball Club n’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18 niwe ikinyamakuru Izubarirashe.rw kigiye kubagezaho amateka ye.

Izuba Rirashe (I. R): Wavutse ryari, uvukira he?

Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson (N.J.W):Navutse tariki ya 26 Kamena 1998 navukiye mu Kiyovu.

I.R:  Amazina y’ababyeyi bawe?

N.J.W:  Nsengumuremyi Wilson yitabye Imana naho mama ni Nyirambibi Imaculée.

I.R: Uvuka mu bana bangahe, uri uwa kangahe?

N.J.W: Mvuka mu mu ryango w’abana 9 ninjye wa nyuma, abahungu turi 5 ubwo abakobwa ni 4.

I.R: Wize ayahe mashuri hehe?

N.J.W: Nize amashuri abanza ndayarangiza naho mu mashuri yisumbuye ubu ndiga muri APE Rugunga mu mwaka wa 5 niga Imibare n’ubumenyi bw’isi.

I.R: Utekereza kugarukira he mu mashuri?

N.J.W: Nifuza kwiga ngakomeza nkaminuza, kuko Basketball ni umukino usaba kuba ufite ubwenge, hari naho ujya gukina bakaba bagushakira akazi bitewe nuko wize bikaba byatuma umushahara wiyongera.

I.R:  Ufite ibiro bingahe, ureshya gute?

N.J.W: Mpima ibiro 65 nkaba ndeshya na metero imwe n’ibice 83.

I.R: Wagiye mu mukino wa Basketball gute byaturutse he?

N.J.W: Nabanje gukina umupira w’amaguru, kubera ko mu Rugunga hakoreraga ikipe ya Rayon Sports, nakiniraga agakipe bitaga Alpha katozwaga n’uwo bita Brown yari nk’ishuri. Mboye umupira w’amaguru nta kigenda nagiye ku kigo cyacu nkina Basketball birakunda nyigumamo na mukuru wanjye yayikinaga biranga, ariko njye kuko nayikundaga mbona birakunze.

I.R:  Ni iki cyatumye umupira w’amaguru byanga ukabireka?

N.J.W: Umupira w’amaguru ni umukino usaba kwihangana kandi ugasaba n’ibintu byinshi kandi ugira icyo ugeraho ari uko ukuze.

I.R: Hari abatoza bakuyoboye muri Basketball ukumva urabikunze?

N.J.W: Hari abari barakinnye kera barimo David na Janvier.

Abandi ni umutoza w’ikipe y’igihugu Moïse Mutokambali yabonye hari icyo nshoboye muri 2010, aramfata arajyana muri Ecole Belge twakoraga imyitozo buri wekendi, abona ntera imbere anjyana muri The Hoops ho twakoraga mu biruhuko.

Nyuma ya 2015 haje abatarengeje imyaka 16, ariko ngira ikibazo cy’ibyangombwa bajya mu Misiri njye ndasigara.

I.R: Ni ikihe kibazo cy’ibyangombwa wagize icyo gihe?

N.J.W: Nagize ikibazo cy’uko icyo gihe njye narimfite imyaka 17 biba ngombwa ko ntegereza abatarengeje imyaka 18 yagombaga kuba umwaka wari gukurikira muri 2016.

I.R:  Wagiye mu bakinnyi batarengeje imyaka 18 gute?

N.J.W: Umutoza Mukambali yakomezaga kunkurikirana muri 2016 hagiyeho abatarengeje imyaka 18 mpita jyamo, habanje kuba akarushanwa gato mba umukinnyi mwiza noneho icyizere kigenda kizamuka.

I.R: Ni iki wungukiye mu irushanwa ry’abatarengeje imyaka 18 ryo ku rwego rw’igihugu ryabereye mu Rwanda ryo ku mugabane w’Afurika.

N.J.W: Ni irushanwa ryiza, ribamo abasifuzi bari ku rwego rwo hejuru, bikaba byagufasha kumenya uko ubyitwaramo ukagira ubunararibonye nuko ugomba kubyitwaramo, ukina mu bafana benshi n’ubwoba bugashira iyo ugize amahirwe ukabyitwaramo neza n’ibindi witwara neza.

I.R: Mukiva muri iryo rushanwa ry’igihugu hari amakipe yagushatse kuba wayakinira muri shampiyona?

N.J.W: Yego hari Espoir BBC nari nsanzwe nkoreramo, Patriots BBC, APR BBC na CSK BBC zose zaranshakaga.

I.R: Ni gute wafashe umwanzuro wo kuguma muri Espoir BBC?

N.J.W: Ubwo abatarengeje imyaka 18 bajyaga muri Amerika baragiye njye ndasigara, icyo gihe nasigaye muri Espoir BBC nabo bambaye hafi kandi kuva kera nari umufana wayo.

I.R:  Mwitwaye mute n’ikipe y’igihugu mu mikino Nyafurika ?

N.J.W: Twegukanye umwanya wa 5 muri iryo rushanwa ntabwo byari byoroshye kandi bwari ubwa mbere.

I.R: Ni irihe rushanwa wakinnye na Espoir BBC umuntu yakwita ko rikomeye?

N.J.W: Najyanye na Espoir mu irushanwa ry’Akarere ka gatanu (Zone V) muri Tanzania ni ubunararibonye nakuyeyo, iyo ukinnye irushanwa nka ririya harimo amakipe aba yitwaye neza iwayo birafasha cyane.Niho usanga havuye ikipe y’igihugu aho usanga umuntu mwahuye mwongeye guhura, iyo yagutsinze uravuga ngo uyu ntazongera kuntsinda.

I.R: Nihe kure wageranye na Espoir BBC mu gihugu?

N.J.W: Nageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Intwali muri uyu mwaka wa 2017.

I.R: Wari wahamagarwa mu ikipe y’igihugu nkuru?

N.J.W: Yego nagize Imana barampamagara muri uyu mwaka ubwo bahamagaraga abakinnyi bwa mbere bitegura imikino y’Akarere ka gatanu (Zone V).

I.R: Ni iyihe ntego ufite mu mukino wa Basketball?

N.J.W: Nta muntu utabyifuza, nimbona ngeze muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nzakora bikubye inshuro nyinshi ibyo nkora niyo ntajya muri shampiyona ya mbere ku isi (NBA) nzagere kure hashoboka ku buryo nagirira igihugu cyanjye umusaruro haba muri Basket yaba n’uburyo bundi bushoboka.

I.R: Hari umukinnyi w’ikitegererezo hano mu gihugu ugenderaho cyangwa wifuza kugenderaho?

N.J.W: Shyaka Olivier ni kapiteni wacu iyo tugiye gukina n’andi makipe usanga ari umukinnyi bagiye barafata ugasanga barikumwibandaho cyane, kubera ni muremure azi kugenda, yatsindira kure yajya imbere Kuri buri mukino aba afite hejuru y’amanota ya 20.

I.R: Hari ibihe byakubabaje muri Basketball ?

N.J.W: Ubwo abandi bajyaga muri Amerika turi mu batarengeje imyaka 18 byarambabaje.

I.R: Hari ibihe byagushimishije?

N.J.W: Bavuye muri Amerika basanze hari urwego nari ngezeho, kuko bakimara kugenda njye nasigaye muri Espoir BBC ndakora baje babona ko hari icyo naringezeho.Uzi kuva umuntu ajya muri Amerika akurira indenge bagaruka bagasanga hari icyo mbarusha.

I.R:  Ubuzima bwifashe bute muri Espoir BBC?

N.J.W: Espoir BBC ni ikipe ikomeye, ariko kubera ukuntu abantu bose ari bashya nicyo cyadukozeho bwa mbere, dutsindwa na APR BBC na Patriots BBC.

I.R: Wamenyekanye cyane kubera gukina, ariko izina ryawe naryo wagira icyo uritubwiraho hari ikindi gisobanuro kuri Nshobozwabyosenukiza?

N.J.W: Ni izina risanzwe, mu rugo turakijijwe, mama rero ni umuntu usenga cyane akunda amazina nkayo dukunda kwitwa gutyo usibye ko iryanjye ari rirerire cyane ni izina risanzwe.

Tanga igitekerezo