Ni gute nakoresha ikirungo cy’isosi ya soya ‘Sauce Soja’

0
Sauces-soja

Ikirungo twagereranya n’isosi ya soya bakunze kwita ‘Sauce Soja’ ni ikirungo gifite inkomoko ku mugabane wa Asiya, mu gihugu cy’Ubushinwa.

Iki kirungo rero gikoresha ahanini n’umuntu wifuza kurya indyo ifite uburyohe nk’ubwo muri ibi bihugu aho bakunze kugikoresha mu nyama.

Ariko se ubundi iki kirungo njye nagikoresha nte?

Imbuga n’ibinyamakuru bitandukanye byandika ku birebana n’imirire ndetse n’ibikorerwa mu gikoni bisobanura uko iki kirungo gikoreshwa mu bice bitandukanye by’isi yose. Muri iyi nkuru turaza kurebera hamwe aho ikoreshwa ndetse n’uko
ikoreshwa.

Bumwe muri bwo ni ubu:

1. Umureti: Fata amagi uyakubitire mu gikoresha wabigeneye, hanyuma wingeremo akayiko kamwe cyangwa tubiri tw’iyi sosi ya soya, uvange neza. Hanyuma uwuteke nk’uko usanzwe uteka umureti yewe unashyiremo ibirungo nk’ibyo usanzwe
uwurungisha.

2. Isupu: Fata utuyiko 2 cyangwa 3 tw’isosi ya soya, utwongere mu isupu urimo utegura yabairimo imboga, agatogo, n’ibindi byinshi umuntu ateka atogosheje.

3. Inkoko itetse mu ifuru: Fata inkoko yawe wamaze gutunganya neza hanyuma uyisige iyi sosi ya soya ndetse n’amavuta ya elayo (huile d’olive) hanyuma ubirekere mu ifuru iminota iri hagati ya 40 na 45. Isosi ya soya izaha iyi nkoko uburyohe
budasanzwe.

4. Ifi: Fata fillet y’ifi hanyuma uyizingire mu rupapuro rwa papillote (ruboneka muri za supermarket) hanyuma wongeremo akayiko gato k’amavuta ya elayo, wongeremo utuyiko 2 tw’isosi ya soya, umutobe w’indimu wakamuye hanyuma
ubishyirane mu ifuru bimaremo iminota 20.

5. Vinaigrette y’ubuki: Fata ibiyiko 4 cyangwa 5 by’ubuki, ibiyiko 4 by’amavuta, ibiyiko 4 cyangwa 5 by’isosi ya soya, ndetse n’ikiyiko kimwe cy’umushongi w’ibitunguru by’icyatsi (poireau), hanyuma ubivange bizakora vinaigrette nziza cyane.

6. Inyama zokeje: Mu gihe wokeje inyama, yaba ifi, inkoko, akabenzi cyangwa se na brochette zisanzwe, uramutse usizeho iyi sosi, uburyohe burahinduka kandi bukaba bwizakurushaho.

Iyi sosi ya soya ikorwa hifashishjwe soya, ingano, amazi ndetse n’umunyu, umuntu akaba ashobora kuyikorera ku giti cye, aho ufata amazi litiro 3 utekemo soya kugeza igihe zibera nk’igikoma gifashe, ongeramo ifarini y’ingano hanyuma uvange bivamo umutsima nawo udafashe cyane. Bibike neza ahantu hijimye kandi hakonje hanyuma bimare iminisi 2 ntawe ubikozeho. Nyuma y’iyi minsi, fata cya gikoresho wabibitsemo noneho ugishyire mu cyumba kigeramo umuyaga neza. Nibimara kuzaho urubobi cyangwa se ubona bitangiye kubora, ushyiraku izuba litiro 5 z’amazi zirimo umunyu, natangira kuba akazuyaze ushyiremo ya soya n’ifarini bimaze ya minsi yose mu nzu, hanyuma wongere ubibike bimare ukwezi, ugenda unyuzamo indosho buri munsi hanyuma ibi bizageraho bise umukara, hanyuma noneho ubibike amezi 4 cyangwa 5 utabikoraho. Nyuma y’iki gihe cyose, usuke amazi yo hejuru usage ibikatsi munsi (decantation) hanyuma ubishyire mu gikoresho wagenye kubishyiramo ubindi upfundikire neza. Ubwo uzaba ubonye isosi yawe ya soya.

Tanga igitekerezo