Muri Kigali hamuritswe imideli y’imyambaro ikozwe mu bitenge

0
Abakobwa n’abahungu bamurika imyenda y’ibitenge ikorerwa mu Rwanda (Ifoto/Irakoze R.)

Ku nshuro ya mbere, muri Kigali habereye ibirori byo kugaragaza ubwiza bw’imyambaro ikozwe mu gitenge nk’umwambaro wihariye uranga abanyafurika; igikorwa cyitabiriwe na Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, François Kanimba.

Ibi birori byiswe ‘Kitenge Dress Code Dinner’ byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Gashyantare, mu mahema yari yubatswe muri Car Free Zone, mu mujyi wa Kigali.

Abantu ntibari bitabiriye ari benshi, wabonaga ari nk’icyakabiri cy’abari bitezwe.

Rwari uruhurirane rw’ibikorwa byinshi birimo kumurika imideli, ari nacyo cyagaragaraga nk’igikorwa nyamukuru, kwerekana no kugurisha imyambaro ikozwe mu bitenge byakorwaga n’abacuruzi basanzwe bafite amaduka acuruza iyi myambaro.

Hari hanateguwe kandi gusangira ibinyobwa n’amafunguro ku bitabiriye ibi birori; bari binjiye ari uko bishyuye amafaranga ibihumbi icumi y’u Rwanda (10,000Rwf).

Uko igikorwa cyagenze

Kuva ahagana saa munani, abantu basuraga isoko ry’imyenda ryari ryashyizweho, bagera kuri buri mucuruzi bareba ibyo akora, baganira nawe abifuza kugura imyenda bakamugurira.

Ku mugoroba, ahagana saa moya z’ijoro (7PM), nibwo igikorwa cyo kumurika imideli cyatangiye.

Mu kumurika imideli habanje kuza abana bato batojwe kugenda ingendo y’abamurika imideli. Bari bambaye imyambaro inyuranye y’abana ikozwe mu bitenge, yakozwe na HR Boutique Shop.

Hasobanuwe ko herekanwaga ubwiza bw’iyi myambaro mu byiciro byose kugeza no ku bana bato, havugwa ko iki gikorwa gifite intego yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.

Haje gutangwa umwanya w’ubuhamya nuko Usanase Jane avuga uko yatangije umushinga wo gukora imyenda mu bitenge, ubu akaba ageze ku rwego rw’uko yahaye akazi abagore barenga 30.

Benshi muri abo bagore bari biganjemo abicuruzaga, abacuruzaga udutaro n’abandi babagaho bategereje gusa ibyo abagabo babazanira. Aha Usanase yagaragaje ko Leta ikomeje gushyigikira abakora imyenda iva mu bitenge, byatanga akazi ku bantu benshi.

Haje kwerekanwa imideli ya Kitenge Fashion, n’iya Namanya Warehouse wo muri Uganda.

Herekanywe indi myenda y’ahitwa ‘House of Hippo’ y’uwitwa Sunday Justin. Hashojwe herekanwa imyenda yitwa ‘Monia Glamour’.

Ibirori byasojwe ahagana saa yine z’ijoro (10PM), abitabiriye ibi birori basangira amafunguro.

Muri ibi birori, Sunday Justin Nzitatira, umwe mu bateguye ibi birori yahawe umwanya asobanura ko urubyiruko rwishyize hamwe rwumva rwafatanya na Leta urugamba rwo guca imyambaro iva hanze yarambawe, bahitamo guhanga imyambaro mishya ikorewe mu Rwanda.

Nzitatira yavuze ko mu gutegura iki gikorwa bagendera ku mpanuro za Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Yagize ati “Iyo Perezida ari kuvuga natwe tukiri batoya twumvamo ibyacu kandi tukumva twabishyira mu bikorwa.”

Iyi myambaro ikorwa mu bitenge, abayimuritse bavuze ko ari kimwe mu bikorwa bito biyemeje gutangiriraho ngo berekane ko gahunda yo gukoresha ibikorerwa imbere mu gihugu ya ‘Made in Rwanda’ ishoboka, kandi ko bizeye ko izagerwaho.

Umwe mu bakora imyenda mu gitenge, Usanase Jane, yavuze ko imbogamizi bagifite ari uko hari abababanjirije mu mwuga bagurisha ku biciro bihanitse, ati “Abamenyekanye usanga ibiciro biri hejuru kuko bo baba bazwi noneho bamwe bagitangira bikabagora, kuko ababagurira baba bumva ibyabo bitujuje ubuziranenge.”

Minisitiri Kanimba we yavuze ko imyenda y’ibitenge bayishyigikiye cyane kandi ko bifuza ko yakwiyongera cyane.

Minisitiri Kanimba yavuze ko gukora iyi myenda ari ukwihesha agaciro, ko u Rwanda ari igihugu kigamije guhesha abaturage bacyo agaciro bityo ko ari nayo mpamvu hashakishijwe uko Abanyarwanda batakomeza kwambara imyenda yambawe, bakihangira iyabo mishya.

Minisitiri yijeje abakora iyi myenda ubufatanye, ati “Mwakoze cyane gutegura iki gikorwa, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba twiteguye gukomeza gukorana na mwe kugira ngo ibi bintu bigere iyo dushaka ko bijya.

Amafoto atandukanye y’uyu munsi

Abantu bitabiriye iki gitaramo ari benshi (IfotoIrakoze R.)
Abanyamideli batanze ubuhamya (IfotoIrakoze R.)
Abasore nabo bagaragaje ubuhanga bwabo (IfotoIrakoze R.)

Hamuritswe imyenda ishobora kwambarwa mu bihe binyuranye(IfotoIrakoze R.)
Herekanywe n’ibindi bikoresho bikorwa hagaragazwa ubwiza bw’igitenge nk’izi nkweto (IfotoIrakoze R.)
Igitaramo cyari kirimo abanyarwanda n’Abanyamahanga baje bambaye ibitenge (IfotoIrakoze R.)
Igitaramo cyatumaga bamwe baryoherwa bagakubita agatwenge (IfotoIrakoze R.)
Iki gitaramo cyerekanaga ko urubyiruko rufite ubushobozi bwo gukora imyambaro myiza (IfotoIrakoze R.)
Minisitiri Kanimba nawe yari yitabiriye ibi birori n’abandi bayobozi mu nzego za Leta (IfotoIrakoze R.)
Minisitiri Kanimba yeretswe imwe mu myenda ikorerwa mu Rwanda arayishima (IfotoIrakoze R.)
N’abana bato bafite impano mu kumurika imideli bigaragaje (IfotoIrakoze R.)
N’abana bato bafite impano mu kumurika imideli bigaragaje (IfotoIrakoze R.)

Tanga igitekerezo