Mukamulisa, Umunyarwandakazi uca imanza mu Rukiko rwa Afurika rw’Uburenganzira bwa Muntu

0
Mukamulisa Marie Thérèse, uhagarariye u Rwanda mu bacamanza b’Urukiko rwa Afurika rw’Uburenganzira bwa Muntu (Ifoto/Irakoze R.)

Mukamulisa Marie Thérèse aherutse gutorerwa kuba umwe mu bacamanza b’Urukiko rwa Afurika rw’Uburenganzira bwa Muntu (ACHPR) aserukiyemo igihugu cy’u Rwanda.

Asanzwe, mu Rwanda, ari umucamanza wo mu Rukiko rw’Ikirenga.

Marie Thérèse Mukamulisa, w’imyaka 51, ni umwe mu bantu bagize uruhare mu ishyirwaho ry’itegeko nshinga ryo mu 2003. Arubatse, afite abana babiri b’abahungu.

Ubu niwe mucamanza uhagarariye u Rwanda mu bacamanza 9 bagize uru rukiko baturuka mu bihugu binyuranye bya Afurika nk’uko bigaragazwa n’urubuga rw’uru rukiko.

Abo bacamanza bagenzi be ni Sylvain Ore uva muri Côte d’Ivoire ari nawe Perezida, Ben Kioko wo muri Kenya we ni Visi Perezida, Gérard Niyungeko wo mu Burundi, El Hadji Guissé wo muri Senegal, Rafaa Ben Achour wo muri Tunisia, Solomy Balungi Bossa wo muri Uganda, Angelo Vasco Matusse wo muri Mozambique na Ntyam Ondo Mengue wo muri Cameroon.

Marie Thérèse Mukamulisa aje muri uru rukiko asimbura undi Munyarwanda witwa Jean Mutsinzi warugiyemo rugitangizwa mu 2006, arubera na perezida muri manda y’imyaka ibiri kuva mu 2008 kugeza mu 2010.

Soma Ikiganiro cyihariye Mukamulisa yagiranye n’Ikinyamakuru Izubarirashe.rw:

IR: Watangira utwibwira?

Nitwa Mukamulisa Marie Thérèse, mu kazi ka buri munsi nkaba ndi umucamanza wo mu rukiko rw’Ikirenga kuva mu kwezi kw’Ukuboza mu mwaka wa 2003. Mu nama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe iheruka kubera i Kigali mu 2016 nibwo natorewe kuba umucamanza wo mu Rukiko Nyafurika rw’Uburenganzira bwa muntu. Narahiriye imirimo yanjye mu kwezi kwa Nzeri umwaka ushize.

IR: Amashuri?

Nize iby’amategeko, [aseke ho] …birumvikana ntiwaba umucamanza utarize iby’amategeko. Igice kimwe nacyize ino aha ngaha, muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (mu 1990) ikindi gice ncyiga muri Canada. Ho nahize icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s Degree) mu byo kurwanya no gukumira Jenoside, muri Moncton University, mu 1993.

IR: Umuryango?

Ndubatse mfite abana babiri b’abahungu.

IR: Muri ACHPR bagotoranyije gute?

Amategeko akurikizwa ni amwe ku gutoranya abacamanza bose, ntabwo bagutoranya utaranditse. Iyo hari umwanya ukeneye umuntu barabitangaza, noneho bakavuga bati ‘dore hari umwanya uyu muri Afurika y’i Burasirazuba, iy’Amajyepfo hari imyaka iyi n’iyi, mu Majyaruguru hari imyanya iyi n’iyi ababishaka babisabe’. Ku bindeba rero ntabwo bagufata ku ngufu ngo bakujyane mu mugozi [aseke], niba wemera kubisaba ni uko uba wumva nawe wiyizeye. Njye by’umwihariko ku bindeba, kugira ngo njye kuba umucamanza ni uko uba warize iby’amategeko, ariko kandi no mu kazi gatandukanye nakoze ndi mu bantu bashyizeho itegeko nshinga igihugu cyacu kigenderaho mu 2003. Muri iryo tegeko nshinga, nubwo ryanavuguruwe ariko ayo mahame nshinga akomeza kugarukamo, dufitemo igice kinini kireba uburenganzira bwa muntu. Njyewe rero by’umwihariko niyo nyungu numvaga mfite yo gutanga umusanzu wanjye kugira ngo uburenganzira bw’ikiremwamuntu butezwe imbere ku mugabane wa Afurika uretse no mu Rwanda gusa. Noneho nagize amahirwe rero, nsabye ako kazi
baza kuntora.

IR: Uhuza gute gukorera Tanzaniya muri ACHPR, no gukorera mu Rwanda mu Rukiko rw’Ikirenga?

Abacamanza bari hariya (muri ACHPR) ni abantu baturutse mu bintu bitandukanye, ariko uretse abayobozi ; Perezida na Visi Perezida cyane cyane ariko Perezida niwe uba muri Arusha muri Tanzaniya, abandi bose ni abantu batahaba mu buryo buhoraho. Ni ukuvuga ngo baba basanzwe bakora akazi mu bihugu byabo bitandukanye. Nk’abenshi muri abo nagiye nkubwira harimo abacamanza, harimo abarimu bo muri za Kaminuza, harimo n’abakora mu nzego zifitanye isano n’inzego z’ubutabera. Rero ntabwo dukora ku buryo buhoraho, ni ukubifatanya rero n’ako kazi uragenda ugakora akazi kawe ukagaruka. Ni nayo mpamvu dutegura ibyo tuzakora umwaka wose, ukamenya uti wenda hari igihe cyateganyirijwe imanza, guhugura abakozi, abunganira abacamanza, gusura izindi manza kugira ngo habeho ubufatanye bw’Urukiko Nyafurika mu guteza imbere amahame y’uburenganzira bwa muntu.

IR : Umaze kugira uruhare mu manza zingahe mu rukiko rwa Afurika rw’Uburenganzira bwa Muntu?

Ntabwo amazina nshobora kuyibuka kuko aba ari amazina y’amahanga ariko nk’ubu hari urubanza rureba igihugu cya Tanzaniya ngomba kugiramo uruhare, hari urureba igihugu cya Cote d’Ivoire, igihe cyose ruzaba rumaze kuzuza ibyangombwa nzarujyamo.

IR : Bitanga shusho ki kuba uri umugore wagiriwe icyizere uva mu gihugu gishyigikira abagore ?

Nkumugore w’Umunyarwandakazi uva mu gihugu cyateye imbere mu bijyanye n’amahame ari mu mategeko yacu bitanga umwihariko werekana ingero zifatika. Abo bagenzi banjye dukorana bibereka ko mu gihugu cyacu twabigezeho, kandi ko bishoboka. Ariko uretse no mu mategeko no mu mikorere ntabwo ari ibintu dufindafinda, twateye imbere.

U Rwanda rugiye rugafatanya n’ibindi bihugu bya Afurika no kugira ngo binumvikanishe uburenganzira bw’umuryango. Ariko hari n’ubundi burenganzira igihugu cyacu cyemera aho naho utanga umusanzu wawe. Aho harimo nk’uburenganzira basangira ubutegetsi ntusange ntusange ni abantu wenda b’umuryango umwe bayobora igihugu kandi ihame ari uko ubuyobozi busangirwa. Hari no guca ubuharike aho usanga ahandi umugabo afite nk’abagore 30, hari uburenganzira ku mitungo aho ubu

Urumva rero ko uwo musanzu uzagira akamaro kuko uzabereka aho mugeze.

IR : Urukiko mwakira imanza zingana gute, nko ku kwezi?

Mu kwezi kwa Nzeri (ubwo baherukayo) honyine twari dufite dosiye z’imanza zirenga 80, kandi izo si izarangiye cyangwa se izaburanishijwe ni izitegereje kuburanishwa. Ariko muri izo dosiye haba hari ibikiri kuburamo. Ikibazo kinini kigaragara cyane muri za dosiye ni imyanzuro y’uruhande rumwe cyangwa urundi.

IR: Gute?

Ikibazo gikunze kuboneka ni uko abantu benshi cyane cyane abafunzwe bagira batya bakandika ibaruwa bakavuga ngo uburenganzira bwanjye buteganywa mu masezerano Nyafurika arengera uburenganzira bwa muntu ntibwubahirijwe ariko ntasobanurire Urukiko uko bimeze. Urumva ko nk’Urukiko kugirango ruzajye gusuzuma icyo kibazo bisaba umwanya kugira ngo umwunganizi abisubiremo, atange imyanzuro. Iyo myanzuro kandi iba igomba gushyigikirizwa n’igihugu kiregwa kugira ngo nacyo kizisobanure urumva aba ari ibintu by’amategeko biba bisaba ibisobanuro bihagije.

IR : Ni ikihe gihugu gifitemo imanza nyinshi ?

Ni Tanzaniya

IR : Kubera iki ?

Impamvu irumvikana ni ukubera ko Urukiko ruri muri Tanzaniya. Nyine umuntu arabyuka agahita arega uko bigenze kose. Kandi koko ni n’amahirwe kuko bo bari hafi, no kuregera Urukiko biraborohera bitandukanye no kugira ngo umuntu azave mu kindi gihugu azaze aregere urukiko. No kohereza amabaruwa byose urabyumva biba ari ibintu biba bitoroshye ku muntu cyane cyane iyo afunzwe.

IR : Uru rukiko rumaze iki, ku bataruzi ?

Umwihariko wa ruriya rukiko ni uko atari urukiko ruburanisha ibirego byose bibonetse, rwo ruburanisha ibijyanye n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu. Ni ukuvuga ngo wita ku kibazo cy’Uburenganzira bwa Muntu ku mugabane wa Afurika. Ku mugabane w’Uburayi naho bafite urwabo, no ku wa Amerika naho rubayo.

IR: Ni izihe nyungu za ruriya rukiko noneho ku Rwanda?

Ku Rwanda, urumva tunahereye no mu itegeko nshinga ritugenga tuvuga ko turi igihugu kigendera ku mategeko kandi cyubahiriza uburenganzira bwa muntu. U Rwanda ntabwo ari akarwa kari konyine, ni igihugu kinyamuryango cya Afurika yunze Ubumwe, niba hari ahantu ku mugabane wa Afurika hari ibibazo rufite inyungu mu gukemura ibibazo birebana n’uburenganzira bwa muntu birenze u Rwanda, bireba na Afurika.

 

IR: Murakoze

Namwe murakoze kuri iki kiganiro tugiranye.

Tanga igitekerezo