Mu Rwanda hagiye kuba irushanwa ridasanzwe

0
Uhereye ibumuso ni Prince Hudson Manzi (umuyobozi mukuru) , Solange ndetse na Nithia bashinzwe kwamamaza iki gikorwa

Mu Rwanda hategerejwe irushanwa ridasanzwe ryiswe ‘The Crying Games’, rikazabera muri “Kigali Convention Centre” muri Werurwe 2017, rikaba rizagaragaramo abantu barira ntawubakubise cyangwa se hari ikindi cyabarakaje.

Prince Hudson Manzi ukuriye isosiyete ya “U5 Rwanda”, arinayo yateguye iki gikorwa yabwiye Izubarirashe.rw ko aya marushanwa azahera tariki ya 4 akageza tariki ya 25 Weruwe 2017.

Akomeza avuga ko ubu bwoko bw’aya marushanwa busanzwe butamenyerewe mu Rwanda kuko abazayitabira bisaba kugira ngo babe ari abantu bafite impano zidasanzwe zirimo kubara inkuru ku buryo ushobora kuriza abakurureba, kurira nyabyo ntawugukubise  mbese ukerekana ko ufite impano yo kuba wakina filime ndetse no kwigana inyamaswa.

Yagize ati “Bisaba imyitozo myinshi cyane kuko uzatsinda abandi muri buri cyicyiro azegukana arenga ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda.”

Iki gikorwa cya ‘The Crying Games’, gifite intego yo guteza imbere urubyruko rw’u Rwanda cyangwa umuntu wese ufite impano,  Prince Hudson Manzi  uhagarariye U5 Rwanda yateguye iki gikorwa , yagize  ati “Ubundi The Crying Games intego yayo ni uguteza imbere urubyiruko mu mpano zitandukanye.Mbese kuba  afite creativity mu gukora  ikintu icyaricyo cyose  bitewe n’amabwiriza wahawe.”

Prince Hudson Manzi hamwe Na Solange

Kwiyandikisha muri iki gikorwa ni ubuntu, ariko kwinjira muri iki gitaramo azaba ari ibihumbi 5 by’amafaranga y’u Rwanda.

Iyi sositeye ya U5 yatangijwe na Jesus Torres mu 1987, itangira mu Rwanda 2014 aho itegura ibitaramo, igateza imbere abahanzi ndetse n’ubugeni.

Isosiyete ya “U5”, ifite icyicyaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahitwa Brooklyn mu Mujyi wa New York.

Tanga igitekerezo