Mu myaka 10 u Rwanda rushobora kwitabira igikombe cy’isi cya Handball

0
Utabarutse Théogène Umuyobozi wa FERWAHAND yagiye i Paris mu Bufaransa ahabereye igikombe cy'isi cya Handball (Ifoto/Internet)

Utabarutse Théogène, Umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Handball mu Rwanda (FERWAHAND) yemeza ko mu myaka icumi ari bwo u Rwanda ruzaba rufite abakinnyi bashobora guhatana mu marushanwa akomeye nk’igikombe cy’isi n’andi.

Utabarutse, uherutse mu Bufaransa ahabereye igikombe cy’Isi cya Handball, avuga ko abakinnyi benshi yabonyeyo ari abafite hejuru y’imyaka 40, bityo akaba avuga ko abakinnyi batarengeje imyaka 20, batangiye kwitabwaho, ari bo bashobora kuzaba baserukira u Rwanda mu mikino ikomeye ku isi nyuma y’imyaka icumi.

Mu gutanga icyizere kuri Handball y’u Rwanda yahereye ku kipe y’igihugu ya Handball y’abatarengeje imyaka 20 yegukanye igikombe cya “Challenge Trophy” ku nshuro ya mbere nyuma yo gutsinda ibitego 38 kuri 32 bya Uganda. Iyi mikino y’aka Karere yabereye i Kampala muri Uganda mu Kuboza 2016.

Aba bana ni bo mizero ya Handball y’u Rwanda mu myaka 10 (Ifoto/Ububiko)

Umuyobozi wa FERWAHAND yemeza ko mu Rwanda hari abakinnyi bo mu makipe atandukanye bakunze kwitwara neza mu marushanwa abera mu gihugu gusa ati “mu myaka 10 hari icyizere, kuko abakinnyi dufite baracyari abo mu gihugu (local)”.

Uyu muyobozi avuga ko abakinnyi u Rwanda rufite muri iyi minsi, bajya mu marushanwa ya Afurika ntibashobore gutsinda, ariko afite icyizere cy’uko gutangira kwita ku bana mu gihe cy’imyaka 10 bazaba bafite ubushobozi bwo kurenga n’umugabane wa Afurika.

Utabarutse akomeza avuga ko muri iyo myaka 10 hari icyizere ko u Rwanda ruzaba rufite abakinnyi nka batanu bakina mu yandi makipe akomeye ku isi, ari nabo bazajya bazamura abandi bakinnyi b’ikipe y’u Rwanda.

FERWAHAND, ivuga ko ifite gahunda yo gutangira gutegura abakinnyi bagomba guhatanira tike yo kwitabira imikino ya Olempike izabera i Tokyo mu Buyapani mu mwaka wa 2020.

Gahunda Ishyirahamwe rya Handball rifite ni ukwitwara neza bihereye muri aka Karere, ku rwego rwa Afurika kugeza abakinnyi babonye itike yo kwitabira igikombe cy’isi n’imikino ya Olempike.

Umukino wa Handball wageze mu Rwanda mu mwaka wa 1983 uzanywe n’Abadage, umukino wa mbere wabereye i Zaza wahuje ishuri rya Zaza mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba hamwe na GS de La salle ishuri riri mu Mujyi wa Gicumbi, Intara y’Amajyaruguru.

Kuva muri 1983 kugeza 2017 u Rwanda ntiruritabira, Imikino ya Olempike cyangwa se rubone tike yo gukina mu gikombe cy’isi cya Handball.

Tanga igitekerezo