Miss Umuhoza arashimangira ko yesheje ijana ku ijana imihigo yahize

0
Sharifa mu bikorwa by'urukundo

Miss Umuhoza Sharifa, igisonga cya kane cya nyampinga w’u Rwanda wa 2016 ndetse akaba na nyampinga wakunzwe n’abantu benshi (Miss Popularity), arahamya ko mu ntego yihaye mu mwaka we wo kwambara ikamba yazigezeho ku kigero cy’ijana ku ijana.

Ubwo twaganiraga na we tumubaza uko abona umwaka wamugendekeye ndetse n’uko yitegura gutanga amakamba amaranye umwaka, Miss Sharifa yatubwiye ko we abona yarageze ku ntgo yihaye. Yagize ati “Njye rwose ndebye umushinga ndetse n’inshingano nari mfite, ndiha amanota 100%, kuko mbona byose narabigezeho.”

Twamubajije icyo ashingiraho ahamya ibi maze adusubiza agira ati “njye umushinga nari mfite wari uwo guhangana n’ikibazo cy’abakobwa batwara inda zitateganyijwe. Ndavuga ko nabigezeho rero kuko natangiye, mpereye mu karere nkomokamo ka Musanze, maze mfasha abakobwa bamaze kugwa muri uwo mutego, ntangira mbafasha kwikura mu bibazo bibakomereye nk’uburyo bwo kurera abana babyaye ndetse no gusubira mu ishuri.”

Yakomeje agira ati “Si no mu karere kanjye gusa rero kuko nageze no mu mujyi wa Kigali nkegera abana batawe n’ababyeyi ngasangira nabo ndetse nkabereka ko ari abana nk’abandi bityo ko bagomba kwishima.”

Afasha uwabyaye impanga

Urugendo rwe muri make nka nyampinga

Dusubiye inyuma gato igihe we n’abandi ba nyampinga bagiye gucyura igihe batorwaga, uyu mwari yari afite umwihariko wo kugaragarizwa urukundo  no gushyigikirwa byo ku rwego rwo hejuru bigeze n’aho uwari umuyobozi w’intara yari ahagarariye yaje ubwe kumushigikira ubwo hatoranywaga uwahize abandi. Ibi byatumye aba nyampinga ukunzwe cyane, dore ko uretse bamwe mu banyakigali berekanaga ko bamushyigikiye, haje imodoka nyinshi cyane ziturutse mu majyaruguru zirangajwe imbere n’ubuyobozi bw’Intara, ubw’Akarere ndetse n’umuryango we.

Akimara gutorwa nk’igisonga cya kane ndetse akaba na nyampinga wishimiwe kurusha abandi, ku italiki ya 29 Gashyantare 2016, Miss Umuhoza Sharifa yakiriwe bikomeye mu ntara y’amajyaruguru n’ubuyobozi bukuru bw’Intara y’Amajyaruguru, ingabo na polisi bo muri iyo ntara ndetse n’abaturage batari bake.

Kuri uyu munsi ndetse nibwo Miss Shariffa yahawe inshingano yo kuyibera ambasaderi mu bihe n’ibikorwa bitandukanye, inshingano yakiriye neza. Miss Shariffa yagize ati “Aho intara izantuma hose niteguye kujyayo nkitwara neza nkanasohoza inshingano nzaba nahawe”

Ku Itariki ya 12 Werurwe 2016, Miss Umuhoza Sharifa na bamwe mu bakobwa yahatanye na bo muri Miss Rwanda bakoze umuganda mu karere ka Musanze, bahanga umuhanda, banubaka ubwiherero bw’umukecuru utishoboye. Nyuma y’uyu muganda aba bakobwa berekeje mu rugo rw’umwe mu bakobwa batewe inda zitateganijwe, abyara impanga ndetse bikamuviramo no guta ishuri.

Miss Umuhoza yasobanuye icyatumye ari we bahitamo ati  “yari umukobwa wigaga mu mwaka wa 3 w’amashuri yisumbuye, hanyuma aza guterwa inda abyara abana 2 b’impanga. Uretse n’impanga no kurera umwana umwe ni ikintu kitoroshye cyane cyane iyo ukiri muto nka we. Twahisemo kumusura rero tuganira na we, hanyuma tugira na bimwe mu byo tumuha byamufasha gukomeza kwita ku bana be.”

Yabahaye imashini zidoda

Miss Sharifa ntiyagarukiye mu ntara y’Amajyaruguru gusa ahubwo yageze no mu mujyi wa Kigali aho ku itariki ya 19 Werurwe 2016, yasuye bamwe mu bana bagiye batabwa n’imiryango yabo. Aba bana bahurijwe hamwe baturutse mu mirenge ya Kinyinya, Nyarugunga, Gikondo na Kigarama.

Ku itariki ya 27 Mata, 2016 nibwo Miss Sharifa yahurije hamwe abakobwa bagera kuri 60 batewe inda zitateganijwe maze abahuriza muri ‘Association Icyerekezo’ mu rwego rwo kugira ngo abafahe. Yagize ati “Nabahurije hamwe kugira ngo bagire aho babarizwa maze n’ushaka kugira icyo abafasha ajye agira aho abasanga. Ndetse nabo ubwabo bifatanye ngo babone imbaraga zibafasha gukomeza gutera imbere, haba mu kwihangira imirimo ndetse n’ababishoboye bakaba basubira mu ishuri.”

Ku itariki ya 2 Kamena 2016, Miss Sharifa yashyikirije aba bakobwa imashini zidoda zigera kuri 12 ndetse bakaba barahise batangira no kwiga kuzikoresha.

Aganiriza bamwe mu bakobwa yabumbiye muri Association Icyerekezo

Uretse gufasha abari bagize ikibazo cyo guterwa inda batabiteganyije, akababumbira muri “Association Icyizere”, Miss Sharifa afite umuryango yise “UMUHOZA FOUNDATION” Uyu muryango akaba ari uwo gufasha urubyiruko rwose guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda). Yabidusobanuriye atya “Association Icyerekezo ni igice kimwe mu bigize ‘Umuhoza Foundation’, kizajya cyita kuri bariya bakobwa babyaye inda batateguye gusa by’umwihariko. Ariko nanone ‘Umuhoza Foundation’ ni ngari kuko izafasha n’urubyiruko rwose nta kuvangura mu kubafasha gukomeza guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, binyuze mu bugeni ndetse no mu bundi buryo bwose butandukanye. Ni ikintu nshaka ko n’abana banjye n’abuzukuru n’abandi bose bazankomokaho bazakomeza gukoreramo.”

Miss Umuhoza Sharifa ni umwari w’imyaka 20 y’amavuko, yavukiye mu mujyi wa Musanze akaba ahamya ko nubwo igihe cye cyo kwesa imihigo cyarangiye yavuze ko azakomeza gukora ndetse akaba ashimira cyane ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru butahwemye kumuba hafi.

Tanga igitekerezo