MISS RWANDA 2017: 15 bahatanira ikamba bamaze kumenyekana

0
Abakobwa 15 bazahatana kugeze ku munsi wa nyuma w'amarushanwa ya Miss Rwanda wa 2017 (Ifoto/Umuseke)

Nyuma y’uko hatoranyijwe abari 26 bahagarariye intara zose z’igihugu ndetse n’umujyi wa Kigali, kuri uyu wa 5 Gashyantare, 2017 nibwo biyeretse abakunzi babo ndetse n’akanama nkemurampaka maze gahitamo 15 bazakomeza guhatanira ikamba rya nyampinga wa 2017.

Mu birori byabereye kuri petit stade i Remera mu mujyi wa Kigali, nibwo aba bakobwa bose babajijwe ibibazo byagiye bigaruka ku ntego nkuru z’iri rushanwa arizo ‘Ubwiza, ubwenge n’umuco’ maze hakurikijwe uko basubije ndetse n’uko bagaragara n’uko bitwara imbere y’abantu, akanama nkemurampaka kabasha gutanga amanota yatumye 11 bose basigara, hakomeza 15 gusa.

Aba bakobwa wabonaga ko benshi muri bo bari bifitiye icyizerere ndetse basa n’abashiritse ubwoba haba mu buryo basubizaga ndetse n’uko bagaragaraga, bitandukanye cyane n’abo mu myaka yashize. Bari bafite abafana batari benshi cyane bitabiriye ariko kandi bari bake beza kuko bari bazi gushyushya urugamba, babyina ndetse banagaragaza gufana biri ku rwego rwo hejuru.

Hatoranyijwe aba bakurikira

1. Umutoni Pamela wari wambaye nimero 3, uhagarariye intara y’Iburasirazuba

2. Mukabagabo Carine wari wambaye nimero 1, uhagarariye Umujyi wa Kigali

3. Uwase Hirwa Honorine wari wambaye nimero 11, uhagarariye intara y’Iburengerazuba

4. Iradukunda Elsa wari wambaye nimero 8, uhagarariye intara y’Uburengerazuba

5. Umutoni Uwase Belinda wari wambaye nimero 7, uhagarariye intara y’Amajyepfo

6. Umutoni Aisha wari wambaye nimero 17, uhagarariye intara y’Amajyepfo

7. Umutoni Tracy Ford wari wambaye nimero 12, uhagarariye Umujyi wa Kigali

8.  Ashimwe Fiona Doreen wari wambaye nimero 20, uhagarariye Umujyi wa Kigali

9. Shimwa Guelda wari wambaye nimero 23, uhagarariye intara y’Uburengerazuba

10. Mukunde Laurette wari wambaye nimero 25, uhagarariye intara y’Amajyaruguru

11. Umuhoza Simbi Fanique wari wambaye nimero 21, uhagarariye intara y’Iburasirazuba

12. Kalimpinya Queen wari wambaye nimero 26, uhagarariye intara y’Amajyepfo

13. Mutesi Nadia wari wambaye nimero 6, uhagarariye intara y’Iburasirazuba

14. Iribagiza Patiente wari wambaye nimero 13, uhagarariye intara y’Iburasirazuba

15. Umutoni Linda wari wambaye nimero 5, akaba ahagarariye intara y’Uburengerazuba

Aba akaba aribo bagiye  i Nyamata mu mwiherero (boot camp) aho bazamara ibyumweru 2 batozwa byimazeyo byinshi mu bizababashisha kwitwara neza ku munsi nyirizina wo guhatanira ikamba, birimo ubumenyi rusange, imyiyereko, uko bitwara imbere y’abantu n’ibindi bitandukanye.

Tubibutse ko ku itariki ya 25 Gashyantare, 2017 aribwo aba bakobwa bazavamo uwabahize yambikwe ikamba riherekejwe n’ibihembo birimo imodoka ndetse n’umushahara ungana n’ibihumbi magana inani by’amafaranga y’u Rwanda (800,000 Rfw) azajya ahabwa buri kwezi ndetse n’ibindi bihembo bitandukanye.

Tanga igitekerezo