Miss Jojo agiye gukora ubukwe

0
Umuhanzi Miss Jojo

Miss Jojo, w’imyaka 33, ari gutegura ubukwe n’umusore w’umuyisilamu, biteganijwe ko ubwo bukwe buzaba mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka wa 2017.

Amakuru Ikinyamakuru Izubarirashe.rw gikesha zimwe mu nshuti za Miss Jojo za hafi ni uko uyu muhanzi ubusanzwe witwa Josiane Uwineza, ari gutegura gushyira hanze ubutumire butumira inshuti ze muri ubu bukwe.

Ubu butumire bivugwa ko buzasohoka mu gihe cya vuba, ariko ko butazarenza ukwezi kwa Mata butarajya hanze.

Kuri ubu butumire niho hazagaragarira gahunda zose z’uko buzagenda n’aho ibirori bizabera.

Miss Jojo uri mu bakobwa bazwi cyane mu muziki ugezweho, yamamaye cyane ku ndirimbo zirimo nka Mbwira, Tukabyine, Ndinde n’izindi.

Ariko na none yanamamaye cyane ku bw’urukundo yakundanye n’uwitwa Munyampundu Saleh, byanavugwaga ko bari bagiye kubana bitewe n’uko yari amaze guhindura idini akaba umwisilamukazi asanzemo Saleh, ariko bakaza gutandukana.

Kuri aya makuru y’ubukwe ari gutegura, Miss Jojo we nta cyo yifuje kuyatangazaho.

Yabwiye Iki kinyamakuru Izubarirashe.rw ko nta burenganzira afite bwo kuvugana n’itangazamakuru yari yabona.

Yagize ati “Ntabwo ndabona uburenganzira bwo kuvugana n’itangazamakuru, mbanza gusaba uburenganzira ku kazi.”

Miss Jojo n’umukunzi we Saleh bakunze kugaragarana mu ruhame

Gusa, ariko nubwo Miss Jojo nta byinshi yifuje kubivugaho yavuze ko iby’ubukwe atari ikintu yakora mu ibanga, ko nibiba bizamenyekana.

Yagize ati “Nibiba muzabimenya, ubukwe se hari ubwo bwihishira? Rero nibiba muzabimenya!”

Bimwe mu byo wamenya kuri Miss Jojo

Miss Jojo yatangiye kuririmba muri 2006, ari muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Yamamaye  ku ndirimbo Ndi nde, Bereterida, Nganirira, Inshuti, Siwezi enda, Tukabyine, Sweet Sweet n’izindi.

Yasohoye Album ebyiri ari zo ‘Genesis’ yo mu 2008 na ‘Woman’ yo mu 2012.

Muri 2007, Miss Jojo yahinduye idini, aba umwisilamukazi, nuko ahita ahindura n’izina yitwa Uwineza Josiane Iman.  Muri iri dini yari asanzemo Saleh bari bamaranye igihe gisaga imyaka 2 bakundana ariko anamufasha mu mwuga we wo kuririmba (manager); batandukanye muri Nzeri 2011.

Miss Jojo na Saleh mu by’urukundo bafatwaga nka Marc Anthony na Jennifer Lopez bo mu Rwanda.

Uretse kuba barakundaga kugaragarana ahantu henshi, Saleh yanashyigikiraga Miss Jojo mu bikorwa bya muzika, ku buryo no mu gufata ibihembo bajyanaga ku rubyiniro, bizwi ko bakundana.

Bivugwa ko no kutitabira amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star kwa Miss Jojo yabiterwaga n’umukunzi we Saleh kuko byanavuzwe ko Miss Jojo yabaye umusilamukazi kubera Saleh.

Aha niho no gutandukana kwabo byatunguranye.

Gusa byavugwaga ko bashoboraga gusubirana, kuko Miss Jojo yavugaga ko batatandukanye nabi bazakomeza gufashanya mu bintu bitandukanye mu gihe hari uwukeneye undi, kandi ko bashoboraga kwicara bakabiganiraho ibyari byabatanije bakabibonera umuti bakaba bakomezanya.

Miss Jojo yakunze kugaragara mu bitaramo bikangurira urubyiruko n’abanyarwanda muri rusange kwirinda ibiyobyabwenge n’icyorezo cya SIDA ndetse no guharanira iterambere ry’ejo hazaza.

Miss Jojo asigaye akora ibikorwa bijyanye n’idini ya Islam mu muryango AJMD Njye Nawe

Icyo gihe yavuze ko asigaye abona umwanya muto, akawuharira akazi avuga ko akora muri Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, no mu muryango w’urubyiruko rw’Abayisilamu rugamije iterambere wa “AJMD Njye Nawe”.

Yaje kongera kumvikana mu muziki muri 2014, yumvikana mu ndirimbo ‘Ibishyimbo’ anongera gukora ibitaramo ari kumwe n’abahanzi King James, Riderman, Tom Close na Urban Boyz.

Tanga igitekerezo