Masabo uyobora Lycée de Kigali ati “MINEDUC idukijije umutwaro wa ba Miss”

1
Umuyobozi wa Lycee de Kigali Masabo Martin

Umuyobozi w’Ishuri rya Lycée de Kigali, Masabo Martin avuga ko Minisiteri y’Uburezi ibaruhuye umutwaro w’amarushanwa ya ba nyampinga bo mu mashuri yisumbuye kubera imyitwarire mibi yarangaga bamwe mu bayajyagamo.

Tariki ya 30 Mutarama uyu mwaka ni bwo MINEDUC yandikiye abayobozi bose b’uturere two mu Rwanda ibamenyesha ko bagomba guhagarika ibikorwa byose by’amarushanwa ya ba nyampinga mu mashuri.

Iyo baruwa dufitiye kopi yasinywe na Minisitiri w’Uburezi Musafiri Malimba Papias igira iti “Maze kubona ko mu mwaka w’amashuri wa 2016, amashuri amwe n’amwe yateguye kandi agakoresha amarushanwa ya ba nyampinga; maze kubona ko bene ayo marushanwa ashobora kugira ingaruka ku myigire n’imyigishirize y’abanyeshuri bakiri bato.

Mbandikiye mbasaba kumenyesha abayobozi b’amashuri y’incuke, ay’abanza n’ayisumbuye ya Leta, ay’abafatanya na Leta ku bw’amasezerano, ay’igenga ndetse n’amashuri mpuzamahanga yo kuri izo nzego akorera mu Rwanda ko bibujijwe gutegura cyangwa gukoresha amarushanwa ya ba nyampinga ku banyeshuri.”

Ishuri rya Lycée de Kigali ni rimwe mu mashuri ryagiye rigaragaramo ibikorwa byo gutegura amarushanwa ya ba nyampinga, aho hari n’abahahize bakaza kuba ba nyampinga b’u Rwanda. Abo ni Bahati Grace, Kundwa Doriane, Umutoni Balbine n’abandi.

Masabo Martin avuga ko kuba MINEDUC ifashe umwanzuro wo guhagarika ibyo bikorwa ari ukubaruhura umutwaro, aho ngo wasangaga abanyeshuri babigiyemo batitabira amasomo nk’uko bikwiye.

Uyu muyobozi kandi yemeza ko ayo marushanwa ashobora guteza imyitwarire mibi ku bana, aho ngo hari n’ingero zifatika abifitiye ku bagiye bahiga.

Masabo yagize ati “Twebwe ibyo tubiheruka kera, ariko ubu  usanga rimwe na rimwe umwana  iyo utamukurikiranye ayoba, akagenda muri ubwo buryo gusa. Ndumva barakoze neza.”

Uyu muyobozi avuga ko hari ba nyampinga bigeze kuhatorerwa bakaza no kumenyekana mu gihugu bakaza kuhava bitwaye nabi bikomeye. Bituma ayo marushanwa bayahagarika. Aho yatanze urugero rw’umwe muri bo.

Yagize ati “Uwo mu miss rwose yifataga nabi aranatsindwa, rimwe sinzi ukuntu yigeze kumbwira  ngo muhe n’amanota, ndamubaza nti wa mukobwa we uri muzima?… Hari ubwo atakara akijyana muri ubwo buryo akagira ngo  ni mwiza kandi ubwiza ntabwo ari bwo bareba, bareba ibyo avuga , ibibazo asubiza, ukuntu yifata akaba icyitegererezo. Ariko iyo atangiye kugenda ayoba ntabwo aba akiri miss.”

Masabo yemeza ko minisiteri ibaruhuye ibyo bibazo bahuraga na byo, aho yemeza  ko bamwe mu ba nyampinga bize kuri iki kigo hari abatarigeze bagaragaza imyitwarire myiza.

Uyu muyobozi wa Lycée de Kigali agira ati,“Muri make biriya nta cyo bimaze. Hano havuye aba miss benshi ariko twarabakurikiranaga tukanabarera, tukahamagara n’ababyeyi, icya mbere ababyeyi bamwe barangaga  bakatubwira ngo murashaka kugira abana bacu ba maraya? Noneho hari umubyeyi ukomeye wabikurikiranaga tubimushyira mu maboko dushima Imana ko ntacyabaye kibi. Buriya minisiteri yarebye kure kuko byakwira mu mashuri yose…”

Umutoni Balbine (hagati) ubwo yatsindiye irushanwa rya Miss High School

Uyu muyobozi avuga ko bahise bahagarika ayo marushanwa muri icyo kigo bamaze kubona ko hari uwitwaye  nabi basaba abanyeshuri kwita ku masomo yabo kurusha ikindi cyose.

Uretse amarushanwa ya ba nyampinga abera mu  mashuri hari andi yitwa Miss High School, agahuza abanyeshuri mu biruhuko bakitoramo nyampinga. Masabo avuga ko ayo marushanwa yo batamenya uburyo ategurwa kuko ngo abanyeshuri babyikorera mu biruhuko nta ruhare rw’amashuri rurimo, ati“babikorera hanze ntabwo ari mu bigo, babyikorera ku ruhande tukabibona mu binyamakuru ngo ni Miss High School, ntabwo tuba twabatumye, iyo bari hanze ubwo ni sosiyete ireba, ababyeyi, polisi…”

Masabo avuga ko ari byiza ko abana batozwa umuco bakaba intore aho kujya mu bidafite agaciro.

Ku rundi ruhande umwe mu bakunze kwitabira amarushanwa ya Miss Rwanda akaba ari umwe no mu bakemurampaka Mike Karangwa,  avuga ko atazi impamvu yatumye MINEDUC ifata icyemezo cyo guhagarika ayo marushanwa aho kuri we yumva ko kuba umwana yaba nyampinga bitahindura imyitwarire ye.

Yagize ati “Ndimo ndashaka amakuru ngo menye impamvu babihagaritse kuko itangazo ntabwo ribisobanura neza ndi kugerageza kubaza amakuru menye impamvu babihagaritse, ni ikihe kibazo babonyemo, ese bakoze ubushakashatsi babona koko  hakenewe gufatwa umwanzuro, ndi gushakisha amakuru ngo menye impamvu, na ho ubu ngubu sinabona icyo mbivugaho, itangazo waribonye riri mu nshamake, ni itangazo rigufi cyane rivuga kubihagarika  nta n’ubwo bagaragaza, ese babihagaritse kubera izihe mpamvu ndi kubaza abantu bo muri MINEDUC ngo menye impamvu…”

Yunzemo ati “ntabwo kujya mu marushanwa ya nyampinga ntabwo bibuza umwana kugira uburere bwiza cyangwa kwiga, uburere bwiza butangirira mu muryango bugakomereza no ku ishuri. Ubwo uwabubura yari buzabubure cyangwa  asanzwe ntabwo afite, ntabwo amarushanwa cyangwa se ibyo kuba nyampinga byatuma agira indi myitwarire mibi.”

Kuba bihagaritswe hari ingaruka byateza na cyane ko benshi babaye ba Miss Rwanda bagiye banaba bo mu mashuri yisumbuye?

Ku bwanjye ndabibona mu nzego ebyiri: Mu rwego rwa mbere hari icyo bishobora kubangamira  koko, kuko  wasangaga nk’abana  iyo bafite gahunda yo kuzajya muri Miss Rwanda  abitangira kare agatangira akajya yitoza imbere ya bagenzi be, akiga kuvuga  akiga gutinyuka, akiyitaho akagira isuku, ibintu byose ukabona  abishyizemo imbaraga, rero igihe bizaba bivuyeho bishobora gutuma ako kantu kataba  ariko ntekereza ko ku rundi ruhande nta n’ikintu kinini byakwica ku irushanwa rya Miss Rwanda.

Igitekerezo kimwe

  1. Iki cyemezo ni ingirakamaro kuko nta kurangaza abangavu mu marushanwa ya miss mu gihe bifitiye byinshi by’ingirakamaro byo kwitaho, haba mu ishuri cg. mu rugo iwabo!

Tanga igitekerezo