Mariya Yohana yagize icyo avuga ku marushanwa ya ba nyampinga

0
Mariya Yohana mu kanama nkemurampaka ko guhitamo abakozwa 15 bazahatana muri Miss Rwanda 2017

Mariya Yohana wamamaye mu ndirimbo nka “Intsinzi” n’izindi zimakaza umuco nyarwanda avuga ko amarushanwa ya nyampinga w’u Rwanda ari meza

Mariya Yohana, mu kuvuga ku marushanwa ya ba nyampinga nk’umubyeyi wabaye umwe mu bari bagize akanama nkemurampaka,  yatangiye agira ati “yewe ni igikorwa kitagira uko gisa pe. Ni cyiza cyane kuko ni igikorwa kizamura Umunyarwandakazi mu buryo butandukanye ndetse no mu bwenge. Minisiteri iba yagiteguye rero ni ukuyishimira kuko ari igikorwa cyiza cyane.”

Nyamara nubwo uyu mubyeyi avuga ibi, si benshi bo mu kigero cye babibona nkawe ahubwo benshi bumva ko umwana wabigiyemo aba agiye kuba ikirara. Aba  Mariya Yohana ntiyumvikana nabo, ati “ Yewe abo njye simbyumva nkabo kuko burya byose biterwa na wa mwana cyane cyane uburere n’impanuro yahawe n’uko yagiye abikurana, ndetse n’impanuro yahawe n’uko yazishyize mu bikorwa, icyo gihe imigambi ye aba ashobora kuyishyira mu bikorwa kandi kubona umwari uhiga atyo ni ibintu bitagira uko bisa”.

Nubwo abishima, ariko Mariya Yohana yabigumishije ku ruhare rwe wenyine yirinda kwivanga mu buzima bw’abandi babyeyi, mu gihe twamubazaga icyo yabwira ababyeyi bashobora kuba babuza abana babo kwitabira iki gikorawa, yagize ati “umva, sinakwivanga mu buzima bw’abandi, gusa burya buri mubyeyi aba afite uko arera bityo aba afite impamvu aba abujije umwana we kubijyamo. Umwana rero icyo aba asabwa ni ukumvira akirinda gusuzugura umubyeyi, kugira ngo bakomeze kubana neza”.

Mu bihe byashize hagiye hagaragara ba nyampinga bavuzweho amakuru atari meza, twabajije Mariya Yohana inama agira nyampinga uzatorwa ngo yirinde kuzagwa mu makosa nk’ay’abamubanjirije cyangwa se n’ibindi bishobora kumwambika isura itari nziza maze adusubiza muri aya magambo, “icya mbere namubwira ni ugutekereza ku gihugu cye, akibuka ko ari umunyarwandakazi, ibyo akabigenderaho mubyo akora byose. Ikindi kandi mu gihe bategura imishinga y’ibyo bazakora mu gihe baramutse babaye ba nyampinga, bategure imishinga ifatika, ariko kandi birinde gukabya ku buryo batazayigeraho, bihe intego nzima, zifatika kandi no mu gihe babonye ikamba bazikurikirane, bazishyire mu bikorwa, ku birebana n’amakosa, burya ntawe udakosa, twese turakosa n’uwagize aho atsitara gato ntabwo twamutera ibuye ahubwo ibyiza ni ukumugarura mu nzira nziza bityo agakomeza guhagararira abandi neza. Hanyuma kandi abazagenda batorwa bajye bigira ku bababanjirije barebe aho bagize intege nke bo bazahakomereze.”

Mariya Yohana ni umwe mu bahanzi baririmbye mu ndirimbo nshya ya nyampinga aho ari kumwe na Tonzi, Ciney na Aline Gahongayire.

Mariya Yohana ni umubyeyi benshi mu rubyiruko biyumvamo yaba mu buhanzi bwe ndetse no mu nama atanga. Ubwo hatoranywaga abari bazahagararira umujyi wa Kigali, yagaragaye mu kanama nkemurampaka k’abahatanira ikamba rya nyampinga w’igihugu wa 2017.

Tanga igitekerezo