Iradukunda Elsa ni we wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2017

0
Iradukunda Elsa, Miss Rwanda 2017 na Miss Congeniality

Miss Rwanda 2017: Iradukunda Elsa

Nyampinga w’u Rwanda 2017 Iradukunda Elsa

Igisonga cya Mbere: Shimwa Guelda

Igisonga cya Kabiri: Umutoniwase Linda

Igisonga cya Gatatu: Queen Kalimpinya

Igisonga cya Kane: Fanique Simbi Umuhoza

Miss photogenic (uzi kwifotoza cyane): Nadia Umutesi

Miss Congeniality (uwabanye neza n’abandi bakobwa): Iradukunda Elsa

Miss Heritage (w’umuco): Shimwa Guelda

Miss Popularity (ukunzwe cyane): Uwase Hirwa Honorine

RwandAir yemereye Miss Rwanda 2017 kumutembereza aho ashaka hose mu bihugu ikoramo ingendo. Sebamed ikora amavuta n’amasabuni na yo imuhaye itike y’indege n’amavuta yo kwisiga. Cogebanque imuhaye master card. Hanyuma Inteko y’Umuco n’Ururimi n’Umuco (RALC) iha igihembo COGEBANQUE nk’umuterankunga mukuru w’iri rushanwa. Hanyuma COGEBANQUE na yo iha Miss Rwanda 2017 urufunguzo rw’imodoka ya Suzuki yamugenewe.

Uhagarariye RwandAir atangaje ko Miss Rwanda 2016 abaye umwamazabikorwa wa RwandAir (brand ambassador), nk’umusanzu wa RwandAir mu guteza imbere irushanwa rya Miss Rwanda. 

Ubuyobozi bwa Mahatma Gandhi bwemereye abakobwa bose bahatanira iri rushanwa uko ari 15, buruse zo kwiga amasomo yabo muri iyo kaminuza. Ni ubwambere mu mateka y’irushanwa rya Miss Rwanda abahatanira ikamba bose babonye bene aya mahirwe.

00:10 Abakobwa bagarutse ku rubyiniro ngo akanama nkemurampaka gatangaze abatsinze. Umukemurampaka Mike Karangwa aravuga ko ibyo ibyo bakoze binyuze mu mucyo.

23:40 Itorero Inganzo Ngari ririmo rirasusurutsa abateraniye aha ngaha mu gihe abagize akanama nkemurampaka biherereye ngo bagaruke batangaza Miss Rwanda n’abandi bakobwa bitwaye neza kurusha abandi.

Abakobwa batanu bagumye mu irushanwa, buri wese agiye kubazwa ikibazo kimwe kimwe.

Batanu basigaye mu irushanwa ni Umutoniwase Linda, Iradukunda Elsa, Shimwa Guelda, Kalimpinya Queen na Umuhoza Simbi Fanique.

23:2O: Hatangajwe umukobwa watowe cyane, akaba ari Umutoniwase Linda. Yagize amajwi abarirwa mu bihumbi 45. Ibyo bimuhesheje kuguma muri batanu bagumye mu irushanwa. Umukemurampaka Mike Karangwa asabye abakobwabataza gutorwamu ba mbere kudashyira imishinga yabo mu kabati.

23:18: Abakobwa bagarutse ku rubyiniro, aho bamwe muri bo bagiye gusezererwa, hagasigaramo batanu bitwaye neza kurusha abandi. Muri batanu hari bane batowe n’akanama nkemurampaka, n’umukobwa umwe watowe cyane n’abaturage hakoreshejwe ikoranabuhanga.

23:01: MC avuze ko abakobwa bagiye kwerekana impano zabo, ngo ni impano zagaragaye mu gihe bari mu mwiherero zirimo kubyina, kuririmba no kuvuga imivugo.

 

22:50 aba bakobwa bose barimo bariyereka abateraniye aha ngaha mu myenda yo gusohokana (evening dresses).

22:45 Abagize akanama nkemurampaka bahawe akanya ko guteranya amanota y’icyiciro cya mbere.

22:33 Hagezweho Kalimpinya  Queen w’imyaka 18 wo mu Ntara y’Amajyepfo.

22:29 Mukunde Laurette abajijwe gutandukanya indangagaciro z’ubumuntu n’ubuntu. Magingo aya arimo arasobanura uko azakorana n’Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru n’izindi nzego mu gushyira mu bikorwa umushinga we w’ubukerarugendo kuko ngo afata u rwanda nka bimwe mu bihugu bifite imico ikize.

22:22 Shimwa Guelda avuze ko arajwe ishinga no gufatanya n’urundi rubyiruko mu guteza imbere igihugu kuko abashyize hamwe nta kibananira.

Muzehe Nsanzabaganwa Straton, na Uwamariya Angelique, bamwe mu bagize akana nkemurampaka barimo kubaza aba bakobwa ibibazo bijyanye n’indangagaciro n’imishinga bafite biteguye gushyira mu bikorwa mu gihe baramuka bambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2017.

22:18 Fanique Umuhoza Simbi yabajijwe icyo kwihangana ari cyo, asubiza atanga urugero, ko mu gihe amaso abonye ko intoki zanduye ntacyo akora ngo azifashe, ariko mu gihe intoki zabonye ko amaso yatokowe, intoki zirihangana zikayahanagura.

22:10 Hagezweho Ashimwe Fiona Doreen, arimo arasobanura ko abanyarwanda bagomba gukunda igihugu, “kuko nidukunda igihugu bizatuma tugikorera tunacyitangira”. Arimo arasobanura umushinga we mu Cyongereza. Aravuga ko azashyiraho urubohero rw’abakobwakuko “nyampinga ategurwa kare”, bityo muri urwo rubohero abakobwa bakajya bigishwa iby’ubuzima bw’imyororokere n’indangagaciro zikwiye kuranga umukobwa.

Miss Mutesi Jolly ugiye gutanga ikamba

22:05: Hagezweho Umutesi Aisha wo mu Ntara y’Amajyepfo. Asabwe kugira icyo avuga ku ndangagaciro yo kutitinya, avuga ko ari ukwigirira icyizere, avuga ko ashishikariza abakobwabagenzi be kwitinyuka, agaharanira kugira icyo yabagezaho kandi cyabafasha.

Patience Iribagiza asubiza abagize akanama nkemurampaka

22:01 Iribagiza Patience ni we urimo kubazwa. Abajijwe icyo ubupfura ari cyo, avuga ko ari ukurangwa n’indangagaciro zirimo urukundo, ubunyangamugayo, ubutwari n’izindi.

Tracy Ford uku ni ko yavuye ku rubyiniro, nyuma yo gusobanura ibyo yigiye mu mwiherero no gusubiza ibindi bibazo yabajijwe
Ford imbere y’akanama nkemurampaka

21:55 Abagize akanama nkemurampaka bakiriye Umutoni Tracy Ford maze Mike Karangwa amubaza icyo yigiye mu mwiherero yabanyemo n’abandi bahatanira ikamba, asubiza ko yahigiye kubana n’abandi neza, ubunyangamugayo no kwihesha agaciro.

Filime mbarankuru y’uburyo aba bakobwa babaye mu mwiherero muri Golden Tulip Hotel mu Bugesera
Hirwa Honorine wamamaye ku izina ry’Igisabo, ava ku rubyiniro

21:52 Uwase Hirwa Honorine uzwi cyane nk’Igisabo ni we uri imbere y’akanama nkemurampaka. Bamubajije nyampinga icyo ari cyo kuri we, avuga ko ari umukobwa ufite indangagaciro zimwemerera kuzaba umubyeyi urerera igihugu.

Iradukunda imbere y’akanama nkemurampaka

21: 46 Iradukunda Elsa ni we wakiriwe ku rubyiro ngo abazwe ndetse anasobanure umushinga we.

Uku ni ko Belinda yavuye ku rubyiniro
Belinda imbere y’abakemurampaka
Belinda Umutoni Uwase asobanura iby’umushinga we n’ibindi bibazo bijyanye n’indangagaciro z’umuco nyarwanda

21:42 Belinda Umutoni Uwase niwe uri imbere y’akanama nkemurampaka. Aha mu rurimi rw’Icyongereza arasobanura umushinga we.

Mutesi Nadia imbere y’akanama nkemurampaka

21:38 Abagize akanama nkemurampaka bakomeje guhata ibibazo abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda. Hagezweho Mutesi Nadia w’imyaka 19 y’amavuko, wo mu Ntara y’Iburasirazuba. Umukemurampaka Nsanzabaganwa Straton amubajije icyo ubunyangamugayo ari cyo, asubiza ko kwanga umugayo ari ukwanga guhemuka. Abajijwe niba abanyarwanda bose ari inyangamugayo, yavuze ati “oya, ntabwo ari bose.” Nyuma yabajijwe gusobanura umushinga we mu Cyongereza.

Umutoniwase Linda imbere y’abakemurampaka

21:32 Umutoniwase Linda abajijwe umuco w’ubutwari icyo ari cyo. Nyuma yo gusubiza yabajijwe ikindi kibazo mu Cyongereza.

21:28 Pamela Umutoni ni we urimo kubazwa. Umukemurampaka Mike Karangwa amubajije icyo umurimo unoze uvuze kuri we, asobanura ko ari ugukora ikintu mu gihe cyacyo, udategereje kubwirizwa.

Ababyeyi, inshuti n’abavandimwe baje gushyigikira ababo

21:23 Abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda batangiye kubazwa ibibazo n’akanama nkemurampaka. Mukabagabo Carine ni we urimo kubazwa. Mu bibazo bamubajije harimo gusobanura icyo umugani “ukuri guca mu ziko ntigushye” usobanuye. Abagize akanama nkemurampaka bibagiwe kumubaza ikibazo cyo mu rurimi rw’amahanga kuko ibibazo byombi babimubajije mu Kinyarwanda.

MC Kareba Andrew amaze kwerekana abagize akanama nkemurampaka. Urututse ibumoso: , Gilbert Rwabigwi, Nsanzabaganwa Straton, Uwamariya Angelique, Mike Karangwa na Miss Rusaro Carine

21:15 Herekanywe amashusho ya ba nyampinga bahatanira ikamba, bavuga muri make imishinga bafite mu gihe baba babitse ikamba cyangwa se batanaribonye.

21:00 abahatanira ikamba uko ari 15 baje ku rubyiniro babyina imbyino nyarwanda mu mushayayo, bambaye imishanana baherekejwe n’itorero Inganzo Ngari. Babiri babiri bagenda biyereka babyina bya kinyarwanda.

Abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2017 mu mishanana, babyina

20:55 abari hano barimo barerekwa filime mbarankuru y’ukuntu aba bakobwa bari babayeho mu Bugesera, mu mwiherero

20:50 Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly arimo asobanura ibyo yakoze muri iki gihe cy’umwaka aze ari nyampinga w’u Rwanda. Mu byo yakoze harimo no gusura abana bagororerwa Iwawa.

20:39 Abakobwa bahatanira ikamba uko ari 15 bahawe ikaze ku rubyiniro maze baza biyerekana mu myenda yakorewe mu Rwanda, bagenda biyereka abantu ari na ko bagenda berekana udushya dutandukanye.

Andrew Kareba afashe ukuboko Miss Jolly, amufasha kuzamuka urubyiniro
Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly azamuka ngo asuhuze abantu

MC Andrew Kareba asabye Miss Mutesi Jolly guhaguruka akaza agasuhuza imbaga iteraniye aha ngaha.

20:30 Ni bwo ibirori bitangiye, aho umushyushyarugamba Andrew Kareba ageze ku rubyiniro abanza kwerekana amashusho y’umuyobozi wa Rwanda Inspiration Backup Ishimwe Dieudonné avuga amwe mu mateka y’iri rushanwa, dore ko ari bo baritegura.

Umushyushyarugamba Andrew Kareba yaje yisegura kubera ubukererwe, avuga ko byatewe n’impamvu zitabaturutseho
Depite Edouard Bamporiki na madamu we
Depite Bamporiki n’umugore we barebana akana ko mu jisho

20:24 ibirori ntibiratangira, mu gihe byagombaga gutangira 17:00.

Imyanya y’abagize akanama nkemurampaka, ntibaraza

19:00 imyanya y’abafana yiganjemo iy’abishyura ibihumbi maganabiri (200,000 Frw) ku meza ajyaho abantu 8 irimo ubusa.

Imyanya yiganjemo iy’ibihumbi 25 yatinze kubona abakiriya

Gusa abantu bari hano urabona ko batangiye gushyuha babyina, dore ko na DJ na we yari yatangiye gusunika umuziki ubyinitse.

Abafana baje biyemeje kwerekana abo bashyigikiye aho baje bitwaje ibyapa, ibinini n’ibito biriho amazina n’amafoto y’abo bashyigikiye.

Umuhango wo kwambika ikamba Miss Rwanda 2017 ugiye kubera hano muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) hahoze ari Camp Kigali

Buri wese yibereye mu bye mu gihe umuhango utaratangira

Miss Rwanda aratoranywa mu bakobwa 15 biyerekana ndetse basubiza ibibazo bitandukanye ku ntego nyamukuru za nyampinga w’u Rwanda ari zo Ubwiza, Ubwenge n’Umuco.

Uretse nyampinga uza kwegukana ikamba n’ibisonga bye, hategerejwe n’abaza gutwara andi makamba yaba ay’ibisonga 4, nyampinga ukunzwe cyane (Miss Popularity), nyampinga uzi kwifotoza (Miss Photogenic), nyampinga w’umuco (Miss Heritage) na nyampinga watowe na bagenzi be (Miss Congeniality).

Amafoto: Inyarwanda

Tanga igitekerezo