Kudakinisha Nshobozwabyosenumukiza byakoze ku mutoza wa Espoir Basketball Club

0
Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques afite umupira agiye gutsinda (Ifoto/Ngendahimana S.)

Espoir Basketball Club yahagaritse Uwineza umutoza wungirije mu gihe kitazwi nyuma yo kudashyira umukinnyi ku rutonde rw’abakinnye umukino wa nyuma w’irushanwa ry’Intwali.

Uwo mutoza yaba yarahagaritswe azira kuba atarashyize ku rutonde Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques mu mukino wa nyuma batsinzwemo na IPRC-Kigali BBC amanota 76-65.

Umutoza wungirije wa Espoir BBC, Uwineza  yatangaje ko koko bamuhagaritse ho gato kubera ko atashyize ku rutonde umukinnyi Nshobozwabyosenumukiza ku rutonde rw’abakinnyi bakinnye umukino wa nyuma.

Uyu mutoza yagize ati”hari umukinnyi  ntashyize ku rutonde rw’abagomba gukina ubwo twakinaga na IPRC-Kigali BBC ni Nshobozwabyosenumikiza, ni byabindi ni ikibazo cya hutihuti, bibaho ariko nta kindi kibazo”.

Uwineza avuga ko bakoze inama ubuyobozi bwa Espoir BBC bakamubwira ko aba ahagaze .

Uyu mutoza yemeza ko bitewe n’uko ariwe wanditse urutonde rw’abakinnyi aricyo cyabaye intandaro y’uko ahagarikwa, kuko urutonde rukorwa bafatanyije n’umutoza mukuru.

Uwineza yemeza ko we ari umukozi wa Espoir uhoraho ukunda imirimo ye, ku buryo yiteguye gusubira mu kazi mu kindi gihe cyose baba bamubwiye ko ibihano byarangiye.

Ikinyamakuru cyagerageje kuvugana n’umuyobozi wa Espoir BBC, Rutagarama Fidele ntiyaboneka.

Andi makuru ava muri Espoir BBC aravuga ko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Gashyabatare 2017 hari inama yemeza ko Uwineza ashobora gusubira mu mirimo ye.

Espoir BBC iri ku mwanya wa mbere muri shampiyona ya Basketball n’amanota 12.

Umutoza wungirije wa Espoir Basketball Club, ahagaritswe mu gihe imikino ya shampiyona ya Basketball izakomeza mu mpera z’icyumweru gitaha.

Tanga igitekerezo