Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Volleyball yatangiye gukinira ikipe ye yo muri Bulgaria

    0
    Mukunzi Christopher mu ikipe ye ya VC Marek Union-Ivkoni

    Mukunzi Christopher Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Volleyball yatangiye gukinira ikipe ye ya VC Marek Union-Ivkoni yo muri Bulgaria nyuma yo gukira imvune aho yari yarabazwe mu ivi ry’ibumoso.

    Uyu mukinnyi yagize imvune ari mu ikipe ya Payas Belediye Spor Voleibol yo muri Turukiya aho yari afitanye nayo amasezerano y’umwaka umwe gusa agaruka mu Rwanda muri Mata umwaka ushize , ariko yazanye iyo mvune.

    Mukunzi mu Gushyingo umwaka ushize wa 2016 nibwo yerekeje muri Bulgarian aho yagiye kwivuriza ku bufatanye n’ikipe ya VC Marek Union-Ivkoni yahise abagwa mu ivi nyuma aza no kuyisinyira kuyikinira muri shampiyona.

    Mukunzi yantarije ikinyamakuru izubarirashe.rw ko yamaze gukira neza ndetse yatangiye no gukinira ikipe ye aho shampiyona ibura imikino ine ngo isozwe mu mikino yo kwishyira.

    Yagize ati “kugeza ubu meze neza abaganga b’ikipe yanjye banyitayeho ubu ndumva nizeye gutanga umusaruro nyuma yo kuva muri iyi mvune”.

    Ubuzima bw’ikipe Mukunzi akinira buhagaze bute ?

    Mukunzi avuga ko kugeza ubu ikipe ye iri ku mwanya wa munani muri shampiyona aho ikinisha cyane abakinnyi bato bari hagati y’imyaka 18 ndetse na 23.

    Mukunzi yagize ati “ku munsi wa mbere kapiteni w’ikipe yaje kuvunika maze ntungurwa nuko umutoza w’ikipe aza ku mbwira ko ngomba kuba kapiteni w’ikipe kuva icyo igihe ninjye nyoboye ikipe muri shmapiyona”.

    Avuga iki cyizere umutoza yamugiriye agiye kugikomeraho cyane ko amufata nk’intangarugero muri bagenzi be.

    Akomeza avuga ko we na mugenzi we ukomoka muri Uganda baba muri Hoteli y’umuyobozi w’ikipe aho abaha buri kimwe cyose ariko abandi benegihugu bakora imyitozo bataha.

    Biteganyijwe ko shampiyona yo muri Bulgarian izasozwa mu mpera za Werurwe uyu mwaka aho kapiteni w’ikipe y’igihugu azahita agaruka mu Rwanda mu kiruhuko.

    Tanga igitekerezo