Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye yatoye nyampinga nyuma y’imyaka ine

0
Nyampinga wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda n’ibisonga bye ndetse na bamwe mu bari bagize akanama nkemurampaka

Muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ishami rya Huye habereye amarushanwa yo guhitamo nyampinga  nyuma y’imyaka ine iki gikorwa kitaba.

Umutoni Aneth ni we wambitswe iri ikamba asimbuye Isimbi Deborah Abiellah warimaranye imyaka ine kuva muri 2012.

Ibi birori byabereye mu nzu mberabyombi ya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ishami rya Huye izwi ku izina rya ‘Grand Auditorium’.

Bamwe mu bari bahanganye

Uyu mukobwa wabaye nyampinga w’iyi Kaminuza yiga mu mwaka wa kabiri mu ishami ry’Icungamutingo.

Piotie Julie niwe wabaye igisonga cya mbere, Gisele Iraguha aba igisonga cya 2, Uwase Latifah aba nyampinga wa mbere mu kwifotoza  (Miss Photogenic) na ho Munezero Jeanette aba nyampinga wakunzwe kurusha abandi (Miss Popularity).

Ibihembo byahawe Umutoni Aneth wagukanye iri kamba harimo telefone yo mu bwoko bwa Tecno Phatom 6 ifite agaciro k’ibihumbi 370, 000 by’amafaranga y’u Rwanda, umushahara w’ukwezi w’ihihumbi  500.000, kurira muri Nehemiah Coffee Shop igihe kingana n’umwaka wose, gukora ingendo hagati ya Butare na Kigali ku buntu mu gihe cy’umwaka wose n’ibindi.

Ibisonga bye byombi na byo byahawe telefone ya Tecno Phatom 6.

Umutoni Aneth yafashe ijambo avuga ko atazigera apfusha ubusa aya mahirwe cyangwa se ngo akore nk’ibyo uwo yasimbuye yakoze ubwo yaterwaga inda agakora ubukwe igitaraganya.

Ubwo yaganira n’itangazamakuru yagize ati “Njyewe ngiye gukora ibishoboka byose  kugira ngo ndwane n’ibishuko bishobora kwangiza amahirwe mpawe cyangwa  izina rya Kaminuza Nkuru y’u Randa. Ngiye guteza imbere ubumenyi ngiro muri muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.”

Ibikorwa byo gutora nyampinga muri Kaminuza y’u Rwanda byashyizwemo imbaraga muri 2006.

Akanyana Sharon niwe watowe muri uwo mwaka wa wabaye nyampinga wa Kaminuza y’u Rwanda mu 2006, mu 2007 hatorwa Utamuriza Rusaro Carine , muri  2008 hatowe Uwimbabazi Sandrine, 2009 hatorwa Umulisa Viviane, muri 2010 hatorwa Mutesi Dorothy.

Iki gikorwa cyakomeje mu mwaka wa 2012 hatorwa Isimbi Deborah Abiellah wamaranye ikamba imyaka irenga ine akaba ubu ari umubyeyi.

Nyampinga wa Kaminuza Nkuru yüfu Rwanda nüfibisonga bye ndetse na bamwe mu bari bagize akanama nkemurampaka

Tanga igitekerezo