IPRC-Kigali BBC yegukanye igikombe cy’irushanwa ry’umunsi w’Intwari

0
Abakinnyi ba IPRC Kigali bishimira igikombe cy'Intwari ku mukino batsinzemo ESPOIR BBC 76 (Ifoto/Ngendahimana S)

IPRC-Kigali Basketball Club yegukanye igikombe cy’irushanwa ry’umunsi mukuru w’Intwali itsinze Espoir Basketball Club ku manota 76 kuri 65 ku mukino wa nyuma.

Agace ka mbere IPRC-Kigali yagatsinze ku manota 18-7, aka gatatu ku manota 23-17 n’aka kane ku manota 21-15 mu gihe Espoir yatsinze agace ka kabiri ku manota 26-14.

IPRC-Kigali yagaragaje umukino wo ku rwego rwo hejuru, bitandukanye n’uburyo yari yatsinzwe na Espoir mu matsinda ku manota 76-60.

Umutoza wa IPRC-Kigali, Buhake Albert yatangaje ko abakinnyi bari bamutsinze mu mukino wo mu matsinda yari yagerageje kubafata, ati “twageragaje gufata abakinnyi bari badutsinze mu mukino wa mbere, nubwo bari badutsinze ni kumwe ukina nabi, twirinze gukora amakosa nk’ay’ubushize nari nababwiye ngo ntimukore amakosa nk’ay’ubushize ni nabyo byabaye”.

Uyu mutoza avuga ko icyo yakoze mu myitozo ari uburyo bwo kubaganiriza kugira ngo abakinnyi be babe mu mukino nubwo wari umukino wa nyuma.

Umukinnyi wa IPRC-Kigali BBC, Bruno Nyamwasa yavuze ko bakinnye umukino ukomeye, kuko bakinaga n’ikipe yari yarabatsinze mu matsinda.

Umuyobozi wa Siporo muri MINISPOC Emmanuel , ashyikiriza igikombe kapiteni wa IPRC Kigali (Sam Ngendahimana)

Umutoza wa Espoir BBC, Mwiseneza Maxime yatangaje ko wari umukino urimo ishyaka ryinshi nk’umukino wa nyuma, ati “buriya bitweretse ko hari byinshi tugomba gukosora kubera ko iyi kipe dufitanye umukino wa shampiyona, tuzagerageza gukosora ibyo tutabashije gukora uyu munsi nizera ko ubutaha tuzayitsinda”.

Umukinnyi w’ikipe ya Espoir BBC, Shyaka Olivier yatangaje ko batangiye nabi baza kugaruka mu mukino bakoresheje imbaraga nyinshi, kuko hari aho babajyaga imbere n’abandi bakaza kubacaho bakabajya imbere.

Uwo mukino wari witabiriwe n’abantu benshi bari baje kureba ikipe yegukana icyo gikombe cy’umunsi w’Intwari u Rwanda rwizihiza tariki ya 1 Gashyantare, ariko imikino yo ikaba itazajya isozwa kuri uwo munsi.

Mu bagore ikipe y’Ubumwe BBC niyo yegukanye igikombe itsinze The Hoops  amanota  67-37.

Ikipe y’Ubumwe (umukinnyi wayo afashe umupira) yatsinze Thw Hoops (Ifoto/FERWABA)

Imikino ya nyuma kuri ayo makipe yose yabereye kuri Sitade Amahoro i Remera kuri iki Cyumweru tariki ya 5 Gashyantare 2017.

Tanga igitekerezo