IPRC-Kigali BBC igiye kongera guhatana na Espoir BBC

0
Abafana ba Espoire basigaye bakubita bakuzura

IPRC-Kigali BBC na Espoir BBC zigiye guhura mu mukino wa shampiyona uzaba mu mpera z’icyumweru.

IPRC-Kigali BBC yaherukaga gutsinda Espoir BBC mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’Intwali amanota 76-65.

Umutoza wa Espoir BBC, Maxime yatangaje ko imyiteguro yageze nk’uko indi bayiteguye kandi bafite icyizere ko bazayitsinda.

Maxime avuga ko intego yabo ari ukwitwara neza bagakomeza kuyobora izindi kipe muri shampiyona.

Umutoza wa IPRC-Kigali BBC, Buhake Albert yatangaje ko batagomba kwirara ahubwo bagomba gukora cyane mu mikino izaba mu minsi iri imbere.

Buhake yemeza ko kuba baregukanye igikombe cy’Intwali bibaha icyizere cyo kwegukana na shampiyona.

Uyu mutoza avuga ko bazi aho Espoir ifite imbaraga naho ifite intege nke ku buryo byabafasha kuyitsinda.

Uwo mukino uzaba kuwa Gatatandatu tariki ya 18 Gashyantare 2017 i Remera saa moya z’ijoro.

Itangazo Ishyirahamwe rya Basketball mu Rwanda (FERWABA) ryashyize ahagaragara uyu munsi rivuga ko bitewe n’ibindi bikorwa bizabera muri Sitade Amahoro i Remera hari imikino yagombaga kuba kuwa Gatanu izaba ku yindi minsi.

Ku wa Gatandatu, 18/02/2017

11.00 – IPRC-South BBC izahura na UGB (IPRC-South_Huye)

17.00 – ‎APR BBC # REG BBC (AMAHORO)

19.00 – IPRC-Kigali BBC # ESPOIR BBC (AMAHORO)

Ku cyumweru, 19/02/2017

09.00 – RUSIZI BBC # UGB (RUSIZI)

11.00 – IPRC-South BBC # CSK BBC (IPRCS -S Huye)

11.00 – THE HOOPS Rwa # IPRC-South BBC (AMAHORO‎)

13.00 – APR (abagore) # UBUMWE BBC ‎(AMAHORO)

Kuwa Gatatu, 22/02/2017

18.00 – ESPOIR BBC # REG BBC (AMAHORO)

20.00 – APR BBC # IPRC-Kigali (AMAHORO).

Tanga igitekerezo