Impamvu Muligande Jacques yahisemo kwamamara ku mazina ya Mighty Popo

0
Impamvu Muligande Jacques yahisemo kwamamara ku mazina ya Mighty Popo

Umuhanzi, umucuranzi akaba n’umuyobozi w’ikigo cyigisha ubuhanzi n’ubugeni cyo ku Nyundo yasobanuye aho amazina ye Mighty Popo adafite aho ahuriye n’amazina ye nyakuri ari mu byangombwa akomoka.

Mu kiganiro ‘Le Miroir’ cya televiziyo y’u Rwanda, Mighty Popo yabwiye umunyamakuru Davy Carmel Ingabire ko buri rimwe muri aya mazina rifite inkomoko ukwaryo, ati “amazina yanjye rero afite amateka atandukanye. Muligande Jacques ni amazina nahawe n’ababyeyi na padiri ntaramenya ubwenge. Popo kari akabyiniriro ko mu bwana, niko abantu banyitaga, naho Mighty ni izina nakuye mu muziki mu gihugu cya Canada, nari umwe mu bacuranzi, noneho uwari wakoze igitaramo afata umwanya wo kubwira abacyitabiriye, abagize band yamufashije.

Mu kutuvuga rero buri muntu wese yabanzaga kuvuga ati ‘Mighty Kanaka’… Noneho angezeho aravuga ati ‘Mighty Popo’ hanyuma abantu baraseka cyane kuko iri jambo ‘Mighty’ risobanura umuntu w’ibigango cyangwa se umuntu munini kandi ukomeye kandi njye nari mfite urubavu ruto, nanutse cyane. Abantu byarabasekeje cyane rero nanjye numva ari ibintu byiza, mpita mfatiraho kuva ubwo nkajya nivuga nka Mighty Popo.”

Mighty Popo uretse kuba ayobora ishuri ryigisha muzika, yagiye agaragara cyane mu ruhando rwa muzika yo ku rubyiniro (live music) haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo aho yagiye atumirwa mu bitaramo n’amaserukiramuco akomeye  ndetse kuri ubu yerekeje mu iserukiramuco rya ‘Amani Festival’ muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho azahurira ku rubyiniro na Mani Martin, Sauti Sol na JB Mpiana. Uyu mugabo kandi ni nawe utegura iserukiramuco ngarukamwaka rya Kigali Up Music Festival, yanabaye kandi umwe mu bagize akanama nkemurampaka mu irushanwa rya PGGSS.

Ategura iserukiramuco rya Kigali Up ndetse akananyuzamo agacurangira abaryitabira

Ni kenshi wumva abahanzi n’ibyamamare bitwa amazina atangaje ndetse amenshi abantu bakumva batazi n’icyo asobanuye wanababaza bamwe muri bo ukumva ibisobanuro baguha bidafatika.

Hari n’abandi baba bafite ibisobanuro biba bifite inkomoko ahantu hatandukanye.

Tanga igitekerezo