Ikipe ya Gisagara n’Intwari ziyoboye shampiyona y’Igihugu ya Sitting Volleyball

0
Ikipe y'ikipe y'Intwari (iburyo) yongeye kwigaragaza (Ifoto/Tuyisenge O)

Ikipe y’Akarere ka Gisagara y’abafite ubumuga ikina umukino wa Sitting Volleyball n’Intwari yo mu Karere ka Gasabo ni zo ziyoboye izindi, nyuma y’icyiciro cya mbere (phase 1) mu bagabo naho mu bagore ikipe iboyoye izindi ni Gicumbi.

Iyi mikino ya shampiyona ya Sitting Volleyball yabaye kuwa Gatandatu tariki ya 4 Gashyantare 2017 mu Karere ka Gicumbi mu kigo cy’amashuri cya GS du Bon Conseil.

Nyuma y’imikino ya shampiyona ya Sitting Volleyball, ikipe ya Gisagara na Intwari nizo ziri mu myanya y’imbere kuko zose zinganya amanota 9, ku mwanya wa gatatu hari ikipe ya Musanze, Rubavu ni iya kane naho ku mwanya wa nyuma hakaza ikipe ya Kicukiro idafite inota na rimwe.

Bizimana Dominique ukinira ikipe y’Intwari agiye gutera umupira

Mu bagore ku mwanya wa mbere hari ikipe ya Gicumbi n’amanota 9, ku mwanya wa kabiri hakaza ikipe ya Bugesera n’amanota 6, andi makipe akurikiraho yanganyije amanota ni Intwari na Gakenke zose zifite amanota atatu.

Jean Marie Nsengiyumva ushinzwe tekiniki muri Komite y’Igihugu y’Imikino y’abantu bafite ubumuga (NPC Rwanda) yatangarije abanyamakuru ko gutangiza shampiyona ya Sitting Volleyball muri Gashyantare 2017 biri mu rwego rwo kubahiriza gahunda y’amarushanwa aba yateguwe mu mwaka, hamwe no gutangira gutegura abakinnyi bagomba kuvamo abagomba guhatanira tike yo kujya mu mikino Paralempike izabera i Tokyo mu Buyapani muri 2020.

Nsengiyuma yavuze ko hari amakipe atari asanzwe yitabira iyi shampiyona ariko yayikinnye nk’ikipe ya Kicukiro na Rusizi.

Gakwaya Eric umutoza wa Gisagara Sitting Volleyball Club avuga ko bafite icyizere ko muri uyu mwaka bazegukana shampiyona, akurikije uko imyitozo ikorwa no kuba bafite ahantu (gymnase) ho kwitoreza.

Gakwaya yakomeje avuga ko abayobozi bashya b’Akarere ka Gisagara bakomeje kwita ku ikipe y’abafite ubumuga ku buryo bizeye ko uyu mwaka bashobora gutwara igikombe cya shampiyona ya Sitting Volleyball ubusanzwe gifitwe n’ikipe ya Gasabo yacyegukanye muri 2016.

Nzeyimana Celestin umuyobozi wa NPC Rwanda wasaga n’uwasezeye kongera gukina amarushanwa nawe yakiniye ikipe y’Intwarimuri shampiyona ya Sitting Volleyball

Nzeyimana Celestin umuyobozi wa NPC Rwanda we avuga ko atari ngombwa ko Uturere twose twitabira shampiyona ya Sitting Volleyball kuko ubusanzwe yitabirwa n’amakipe yumva ko amaze kugira abakinnyi bakomeye.

Abakobwa bakinira ikipe ya Bugesera babanza kugirwa inama n’umutoza

Nzeyimana yavuze ko mu mukino wa Sitball ariho hitabira amakipe menshi hafi uturere twose uko ari 30 kuko Sitball itagira amategeko agoye.

Tanga igitekerezo