Ikiganiro na Mwenyemali Rajabu wamenyekanye mu kwamamaza no mu itorero “Indamutsa”

0
Aha Katarebe arasoma umukino agiye gukina mu itorero Indamutsa

Benshi mu bakurikiranye Radio Rwanda mu myaka yashize bagiye bumva umugabo wamamazaga ari we Mwenyemali Rajabu.

Uyu rero ubusanzwe ni Katarebe Jerome, yabaye umunyamakuru kuri Radio Rwanda ndetse ari no mu batangiranye n’itorero Indamutsa.

Ikiganiro yagiranye na Izubarirashe.rw

Izuba Rirashe(I R): Watangira wibwira abasomyi ba izubarirashe.rw?

Katarebe: Nitwa Katarebe Jerome, ndi umugabo, ndubatse mfite umugore n’abana batatu b’abahungu. Navutse mu mwaka wa 1958, mvukira mu cyahoze cyitwa Satinshyi ubu ni mu Karere ka Ngororero mu Ntara y’Uburengerazuba.

Mu mwaka wa 1960 twahungiye muri Congo, ubwo urumva ko ariho nize amashuri abanza n’ay’isumbuye, mpiga icyo bitaga ‘Humanité scientifique’ hanyuma nkomereza no muri kaminuza y’i Kisangani mpigira ‘Lettres’ (indimi), hanyuma nza kwiga n’ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi (Agronomie).

Tugarutse mu Rwanda hari mu mwaka wa 1978,  naje kubona akazi muri koperative yahingaga imboga gusa sinahatinda nyuma y’umwaka umwe gusa, mu wa 1979 ndibuka hari ku itari 5 Kamena nibwo nabonye akazi, ntangira gukorera Radio Rwanda.

I R: Gukina ikinamico se byo wabitangiye ryari? Ute?

Katarebe: Natangiranye ikinamico n’itorero Indamutsa rya Radiyo Rwanda bikiri mucyo bitaga ORINFOR, hari mu mwaka wa 1984 hanyuma tubitangira nyine turi bake, icyo gihe twareberaga ku ikinamico y’abarundi yitwaga ‘Ni nde?’ ariko mu gihe gito twari tumaze kubasiga kuko twari dufite ababiduhuguramo b’Abadage bituma tugera ku ntera irenze kure iyo y’Abarundi nubwo bari baradutanze kubitangira.

I R: Imikino mwakinaga se yabaga yarateguwe ite?

Katarebe: Icyo gihe ORINFOR yakoreshaga amarushanwa, hakaza abanditsi b’abahanga, noneho twebwe tugahitamo iyo dukina tugendeye cyane ku butumwa buyirimo n’amasomo iha abanyarwanda. Twarabanzaga tukayikosora hanyuma umutoza akadutoza tugakina.

I R: Icyo gihe mwatozwaga nande?

Katarebe: Icyo gihe hari Kalisa Calixte, nyuma hazaho Josephine Mukarushema, Agustini, Silas Mbonimana n’abandi benshi cyane uko bagiye basimburana.

I R: Wowe se winjiye muri iri torero ute?

Katarebe: Ubundi Indamutsa bari abakozi ba ORINFOR mu nzego zayo zitandukanye, njye rero nakoraga kuri Radio Rwanda nshinzwe gutara amakuru aturuka hanze. Ubuyobozi bwatubwiye ko bagiye gutangiza ikinamico izajya ica kuru radiyo buri wa kabiri, noneho abumva tubushoboye dusa n’abakora icyo nakwita nk’ikizamini, ndibuka twari abantu 18 mu kigo cyose. Ubwo kuva icyo gihe dutangira imyitozo no gukina.

IR: None se ni iki cyaguteye kwitabira icyo kizamini?

Katarebe: Ikinamico ni ibintu nakundaga cyane ku buryo no kubyinjiramo ntabwo byanduhije n’ikizamini nagitsinze mu buryo bunyoroheye cyane. Ubwo nigaga mu mashuri abanza mu wa 4 nibwo natangiye gukina ya makinamico bategura ku ishuri ndetse bakambwira ko mbikora neza. Narabikomeje rero ku buryo aho najyaga hose ikinamico yabaga indi ku mutima. Mbonye amahirwe muri ORINFOR rero numvise binejeje cyane ku buryo n’ubu nkibirimo kandi mbikunze.

Urumva nyine nk’uko muri iki gihugu ibintu byagenze nyuma ya Jenoside, ibintu byose byatangiye kubakwa bundi bushya kuko ibintu byose byari byarasenyutse, nk’uko uzi ko Radiyo Rwanda nayo yamaze igihe idakora kuko ibikoresho byayo byari byaribwe, urumva ko habayeho ubwitange bukomeye kubari bakiriho ngo ibintu byongere gusubira ku murongo.

Uwitwa Mbonimana Silas niwe wahise atangira kudutoza maze turongera dutangira gukora neza. Gusa kubera ko abari bazi gukina ikinamico bari bakeya icyo gihe, twagiye twifashishwa no mu bandi babaga bagiye gutangiza andi makinamico nka za Musekeweya n’Urunana kugira ngo ikinamico ikomeze izamuke mu Rwanda

I R: Bakwifashishaga nk’umutoza se cyangwa nk’umukinnyi gusa?

Katarebe: Muri Musekeweya niho nakinnye, aho nakinnye nitwa Muzatsinda

I R: Benshi bakuzi nka Mwenyemali Rajabu, aya mazina yaturutse kuki?

Katarebe: Aya mazina rero yavuye mu kwamamaza nakoreraga abacuruzi bakoreraga mu mujyi baranguza ibintu, kuko nakundaga kuvuga ngo ndi Menyemali, mfite n’izina rya Rajabu ubwo amazina ampama atyo.

I R: Kwamamaza se byo wabyinjiyemo ute?

Katarebe: Kwamamaza rero ubundi ni ibintu bijyana no gukina ikinamico. Iyo ubasha gukina ikinamico no kwamamaza nta kabuza urabishobora kuko ni impano umuntu abayifitemo. Nabitangiye rero mbere ya Jenoside, aho nafatanyaga na banyakwigendera Sebanani André wari n’umuhanga cyane, hanyuma na nyuma ya Jenoside ndabikomeza.

I R: Hanyuma winjira muri filime ute?

Katarebe: Gukina filime ni ibintu nabyo natangiranye na benshi mu bo mu itorero Indamutsa barimo nka Sebanani Andereya, Habukubaho Hyacente na Mukeshabatware n’abandi benshi. Twatangiye dukinira ku rubyiniro imbere y’abantu ariko hadafatwa amashusho ariko nyuma n’amashusho tukajya tuyafata. Ni ibintu bitatworoheye rero kubyinjiramo kuko twari tumenyereye gukorera muri studio ariko nyuma twaje kubyinjiramo neza.
I R: Ni ryari watangiye gukora itangazamakuru?

Katarebe: Nabitangiye mu mwaka wa 1979, mbitangirira mu cyahoze ari ORINFOR,  ntangira nkora kuri radiyo aho nari nshinzwe gutara amakuru yo mu mahanga, nyuma haje kuza icyitwa SECOMAV (Service de Communication par les Moyens Audio Visuel), byari biriya by’itangazamakuru ryanditse hanyuma dutangira kwandikira Imvaho Nshya.

Nyuma yaho naje kubivamo, mu mwaka wa 2006 ninjira mu bijyanye n’iyamamazabikorwa (marketing), nabyo mbikomereza muri RBA. Hanyuma mu mwaka wa 2016 ntangira ikiruhuko cy’izabukuru.

IR: Kuri ubu se ukora iki?

Katarebe: Ubu ndi mu kiruhuko nyine, ariko sinirirwa ndyamye, ndacyakina mu ikinamico ya Musekeweya ndetse no mu itorero Indamutsa. Ikindi kandi nkora nk’umugenzurabikorwa (consultant) wa RBA.

I R: Nk’umuntu umaze igihe kinini mu ikinamico, ubona ute ay’ubu?

Katarebe: Hambere rero nawe ubirebye usanga nta banditsi tugifite. Hambere twagiraga abanditsi b’abahanga cyane. Kandi burya hari ibintu 3 bituma ikinamico iryoha, icya mbere ni umwanditsi, icya kabiri ni umutoza, hanyuma hakaza abakinnyi. Iyo ikinamico yanditse neza, ikagira uyitoza neza hanyuma ikagira n’abakinnyi beza b’abahanga, nta cyatuma itaryoha. Icyo gihe rero abanditsi bandikaga imikino myiza cyane, dore ko no kugira ngo ikinamico yemerwe byabanzaga guca mu marushanwa y’abanditsi noneho uwahize abandi akaba ariwe utwandikira.

Ikindi kandi cyatumaga bandika bakagerayo neza nuko babaga bazi ibintu byinshi byaba ibyo mu mateka cyangwa se no mu bundi buzima bityo ugasanga barabona byinshi bareberaho (references). Ku buryo rero iyo wumvise ikinamico banditse wumva harimo umwimerere, noneho byanajyana n’abakinnyi bari bashoboye ugasanga bibaye mahwi, ikinamico ikaryoha.

IR: Haba hari abanditsi se wumva bakwandikiye imikino ukayikina wumva koko ari nziza?

Katarebe: Barahari cyane. Nakubwira nk’uwitwaga Gasimba François Xavier, Mukahigiro Perepetua na Muhinyuza uyu wanditse ikinamico ‘Icyanzu cy’Imana bakunze kwita iy’Uwera.

Niwe bakundaga kwita Menjyemali Rajabu bamamaza

IR: Hari umukinnyi se we wakubereye umuhanga uhiga abandi?

Katarebe: Yewe, n’uwamuzura ntawamuhiga, yitwa Sebanani Andereya. Yari umuntu w’umuhanga cyane kandi mu bintu byinshi bitandukanye, yari wa muntu ubasha gukina ari umusore, ari umusaza, ari umusinzi, ari umunyamafuti, ari umutware, ari umugaragu n’ibindi byose bashoboraga kumuha gukina, kandi akabikora mu buryo butamugoye rwose.

Undi navuga wenda, we aracyanariho ni Mukandengo Athanasie abenshi bazi nka Domina mu ikinamico Urunana ari nawe wakinnye yitwa ‘Uwera’ muri ya kinamico yakunzwe na benshi.

I R: Tukugarutseho, ubu ufite umwanya munini wo kuruhuka, ni iki kikurangaza?

Katarebe: Nkunda cyane umupira w’amaguru. Ndi n’umwe mu batangije ikipe y’umupira w’amaguru ya ORINFOR, yitwa ‘Imboni’ ndi kumwe n’uwitwaga Kalinda Viateur, hari mu mwaka wa 1982. Ndi umufana w’ikipe ya Mukura Victory Sports, mu Rwanda hanyuma hanze ngafana iyitwa FC Barcelona yo mu gihugu cya Espagne, muri  CAN  ya 2017, nafannye ikipe ya Cameroun.

I R: Gira inama uha abakibyinjiramo cyangwa se abashaka kubyinjiramo
Katarebe: Inama nabagira rero ni uko bakwimenyereza gukina ariko kandi banatekereza ku kwandika. Kuko burya hari nk’uba afite nk’impano yo gukina ariko afite n’impano yo kwandika. Ikindi kandi bafate umwanya uhagije bitoze neza bityo nibakina umukino babashe kugera neza aho umwanditsi yashatse ko bagera ndetse no mu mitima y’ababakurikirana.

Katarebe kandi yamenyekanye cyane ubwo yavugaga ‘Umusogongero w’Imvaho’ kuri Radiyo Rwanda.

Tanga igitekerezo