Igikombe cy’Intwari: APR Handball Club yatsinze Police ku mukino wa nyuma

0
Umukinnyi wa APR HC agiye gutera umupira mu izamu rya Police HC

APR Handball Club yatsinze ibitego 37 kuri 33 Police ku mukino wa nyuma w’irushanwa ry’igikombe  cy’umunsi w’Intwari ryasojwe kuri iki cyumweru tariki ya 5 Gashyantare uyu mwaka.

Uyu mikino wabereye ku kibuga cya Kimisagara ku saha ya saa saba z’amanwa.

Iri rushanwa riheruka kwegukanwa n’ikipe ya Police itsinze bigoranye ikipe ya APR ku bitego 29-28.

Umutoza w’ikipe ya APR ya Handball , Bagirishya Anaclet yatangarije izubarirashe.rw ko bishimiye kwegukana iri rushanwa kuko bakoresheje imbaraga nyinshi akaba ashimira abakinnyi be ubwitange bakoresheje.

Yagize ati “ Twagerageje gutegura iri rushanwa mu buryo bwose bushoboka abakinnyi bari babayeho neza kandi na buri muntu wese uri muri Staff yakoraga neza akazi ashinzwe ibi bikaba aribyo byaduhaye  umusaruro wo kwegukana iri rushanwa”.

Avuga ko  bitwe n’abakinnyi bashya bongeye mu ikipe bafite imbagara ndetse n’uko bamaze iminsi bitwara muri shampiyona aho ubu bari ku mwanya wa mbere ni nabyo byabahaye imbagara zo guhiga kwegukana iri rushanwa.

Akomeza avuga ko ikintu kinini cy’abafashije muri iri rushanwa ari uko yigishije abakinnyi be gutera imipira kure bikaba byatanze umusaruro cyane cyane ku mukino wa nyuma.

Ntabanganyimana Antoine umutoza wa Police Handball Club yemeza ko ikipe ya APR yabararushije cyane kuko yazamuye urwego rw’imikinire yayo.

Yagize ati “ Twakoze amakosa yo gutakaza imipira cyane iyo twabaga tugeze imbere y’izamu ryabo bityo bagahita baduhindukirana bihuta bagatsinda igitego byabaye inshuro zitari nkea ari nabyo byatumye dutakaza uyu mukino ku  kinyuranyo  cy’ibitego 4 gusa”.

Avuga ko ubu kuba batakaje iri rushanwa bagiye kubyiyibagiza bagakomeza gutegura shampiyona ndetse n’andi marushanwa ari imbere.

Mu bagore ikipe yegukanye irushanwa ry’umunsi w’Itwari ni: Gorillas yatsinze  ibitego 19-18 Mwendo.

Iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe 9 harimo atandatu y’abagabo n’andi atatu y’abagore.

Hafashwe n’ifoto y’urwibutso
Utabarutse Theogene Umuyobozi wa FERWAHAND yagize ijambo ageza ku baje kureba uwo mukino
Abakinnyi ba APR HC bishimira igikombe begukanye

Tanga igitekerezo