Ibyaranze Kami Kabange icyamamare mu gukina Basketball mu Rwanda

0
Kami Kabange yakiniye muri Uganda no mu Rwanda (Ifoto/Internet)

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’umukino wa Basketball werekeje mu ikipe shya ya REG Basketball Club, Kami Kabange yifuza kuzasoreza ibijyanye no gukina mu Rwanda.

Ikinyamakuru izubarirashe.rw, cyakusanyije bimwe mu byaranze Kami mu mikire ye ya Basketball.

Izubarirashe.rw: Ese  mu muryango wawe hari ababigize umwuga mu gukina Basketball?

Kami Kabange (K.K): Oya uretse njye ukina nk’uwabigize umwuga abandi bo bakina ku mashuri bisanzwe.

Izubarirashe.rw: Hari umuntu wo mu ryango wigiyeho gukina Basketball bituma nawe uyikunda?

K.K: Mukuru wanjye yakundaga Basketball, uwo mukuru wanjye, impanga yanjye na murumuna wanjye.

Izubarirashe.rw: Ese hari uwagufashije mu gukina Basketball?

K.K: Baramfashije cyane abo mu rugo, kuko bazaga kundeba bakashyigikira aho nabaga nkina.

Izubarirashe.rw: Kami watangiye gukina umukino wa Basketball ryari?

K.K: Natangiye gukina nk’uwabigize umwuga mfite imyaka 17 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bita Lubumbashi Sport, mbere nakinaga bisanzwe.

Nyuma y’aho mfite imyaka 18 na 19 nakiniye Besa Mazembe aribwo nyuma yaho naje muri APR Basketball Club mu Rwanda.

Izubarirashe.rw: Waje mu Rwanda ryari?

K.K: Naje mu Rwanda muri 2007 mu ikipe ya APR Basketball Club aho nagiriye ibihe byiza cyane dutwara ibikombe.

Izubarirashe.rw: Muri APR BBC wahamaze igihe kingana iki?

K.K: Kuva muri 2007 kugera muri 2011 nari muri APR BBC.

Izubarirashe.rw: Ni ibihe bikombe APR BBC yatwaye uyikinira ?

K.K: Ndi muri APR BBC natwaye ibikombe byose muri iyo myaka nahakinaga, muri 2007 kugeza muri 2011 twatwaye shampiyona n’irushanwa ry’amakipe ane ya mbere muri shampiyona (Playoff) mu Rwanda.

Muri 2008 na 2010 twatwaye irushanwa ry’Akarere ka gatanu (Zone V).

Izubarirashe.rw: Uvuye muri APR BBC wongeye gutwara ibikombe, wahise ujya he?

K.K: Natwaye ibikombe cyane, kuko ngeze no muri Espoir BBC nabwo twatwaye ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda.

Izubarirashe.rw: Ubwo ni ibihe bikombe watwaye muri Espoir BBC?

K.K: Muri Espoir BBC muri 2012 twatwaye shampiyona na Playoffs muri uwo mwaka twanegukanye irushanwa ry’Akarere ka gatanu (Zone V) muri Uganda.

Izubarirashe.rw: City Oilers wakiniraga yo muri Uganda wagiyemo ryari?

K.K: Mvuye muri Espoir Basketball Club nyuma y’uko twegukanye Zone V twagiye mu gikombe cy’Afurika mvuyeyo mpita jya muri City Oilers yo muri Uganda.

Izubarirashe.rw: Muri City Oilers wegukanye ibihe bikombe?

K.K: Nari mazeyo imyaka ine, muri icyo gihe cyose kuva muri 2013 kugera muri 2016 twatwaye ibikombe bya shampiyona n’irushanwa rya Playoff.

Izubarirashe.rw: Hari ibindi bikombe mwatwaye hanze ya Uganda?

K.K: Muri 2016 twatwaye irushanwa ry’Akarere ka gatanu (Zone V) ryabereye muri Tanzania.

Ubu mvuye gukina irushanwa Nyafurika na City Oilers mu Misiri.

Izubarirashe.rw: Ese watangiye gukinira ikipe y’igihugu ryari?

K.K: Natangiye gukinira ikipe y’igihugu muri 2009.

Izubarirashe.rw: Ni ibihe bikombe wegukanye n’ikipe y’igihugu?

K.K: Twegukanye irushanwa ry’Akarere ka gatanu (Zone V) muri 2011 na 2013.

Izubarirashe.rw: Ni ibihe bihe byagushimishije mu mukino wa Basketball mu Rwanda?

K.K: Ikinshimisha muri Basketball mu Rwanda ni uko imikino itegurwa, iterambere ry’abana, uko ishyirahamwe rikora ndetse n’uko Minisiteri y’Umuco na Siporo (Minispoc) ifasha biranezeza.

Izubarirashe.rw: Ku giti cyawe ni iki cyakunejeje ukina?

K.K: Ibihe nagiriye muri APR BBC na Espoir BBC byari byiza ndizera ko biza gukomereza muri REG BBC.

Izubarirashe.rw: Ni gute wagereranya shampiyona yo mu Rwanda n’iyo muri Uganda ko zose wazikinnyemo?

K.K: Basketball yo mu Rwanda n’iyo muri Uganda biratandukanye.

Mu Rwanda harimo Tekinike cyane gutsindira kure, ariko muri Uganda bakoresha imbaraga badunda umupira biruka cyane.

Izubarirashe.rw: Ese wowe ku giti cyawe wishimira gukina iyihe Basketball ugereranyije n’izo shampiyona.

K.K: Njye nishimira kuba nakina Basketball ya Tekinike niyo nziza cyane.

Izubarirashe.rw: Ese ufite urugo ?

K.K: Mfite umugore n’abana babiri. Abana bo batangiye kwiga, umukobwa n’umuhungu.

Izubarirashe.rw: Urabona hari umwana uzagukurikiza mu gukina Basketball?

K.K: Bose bazakina, umukobwa we mu gihe gishize yari mu ijonjora ry’ibanze mu ikipe y’abatarengeje imyaka 16 mu Rwanda.

Izubarirashe.rw: Ese wavukiye he, ufite imyaka ingahe?

K.K: Mfite imyaka 32, navukiye muri Kongo muri Lubumbashi.

Izubarirashe.rw: Wumva ugifite igihe kingana gute ukina Basketball?

K.K: Bizaterwa nuko mbyitwaramo, nifuza kuzamara imyaka 6 yindi.

Izubarirashe.rw: Ese wifuza gukina kugera ku ruhe rwego ?

K.K: Nifuza gusazira mu Rwanda nkaba ariho narangiriza Basketball.

Izubarirashe.rw: Wabyakiriye gute kwisanga mu ikipe ya REG BBC harimo abakinnyi Nkurunziza Déo mwakinanye muri APR BBC, Ngandu Bienvenue n’umutoza Bahufite wabatoje muri Espoir BBC n’abandi?

K.K: Hari benshi nasanze hano harimo Barame Aboubacar, Kajeguhakwa Bunene n’abandi bazi uko nkina tuzakinana neza kandi tuzagera kuri byinshi.

Izubarirashe.rw: Ni uwuhe mutoza wukugiriye akamaro mu mikinire yawe ?

K.K: Umutoza Cliff utoza APR BBC  ni umuntu wamfashije cyane yambere nka data nkigera mu Rwanda, yaramfashije cyane yangiriye inama ampa imyitozo ihagije kugira ngo nzamure urwego rwanjye.

Izubarirashe.rw: Ni iki ujya ukora nyuma y’imyitozo?

K.K: Nkunda kureba filime nibereye mu rugo n’umuryango wanjye.

Izubarirashe.rw: Iyo uruhutse wumva wafungura iki, ukanywa iki?

K.K: Nkunda kawunga, ifi, inyama n’ibishyimbo gakeya, nywa fanta n’imitobe.

Izubarirashe.rw: Ni iyihe nama wagira abana bakizamuka bakina Basketball?

K.K: Icyo nabwira abakinnyi ni uko bagira ikinyabupfura bakumvira.

Tanga igitekerezo